Indirimbo 5 kuri album Starrgirl ya Ayra Starr zatangiye kwigarurira imitima ya benshi

Imyidagaduro - 15/08/2026 9:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo 5 kuri album Starrgirl ya Ayra Starr zatangiye kwigarurira imitima ya benshi

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Ayra Starr, yashyize hanze album ye ya gatatu yise Starrgirl, igizwe n’indirimbo 16, aho indirimbo eshanu zatangiye gukundwa n’abakunzi ba muzika kuva yasohoka.

Album Starrgirl yasohotse ku wa 14 Kanama 2026, isohowe na Mavin Records na Republic Records, nyuma y’imyaka ibiri Ayra Starr ashyize hanze album ye ya kabiri, The Year I Turned 21, yakiriwe neza n’abakunzi ba muzika.

Iyi album yakozwe mu mijyi ya Lagos, New York na Los Angeles, ikaba iriho abahanzi bakomeye barimo Wizkid, Rema, ZAYN na Leon Thomas.

Ayra Starr yavuze ko Starrgirl igaragaza impande zitandukanye z’ubuzima bwe, umuco w’imijyi itandukanye ndetse n’ibyamubayeho byagize uruhare mu kumugira uwo ari we uyu munsi.

1. Dangerous

Dangerous ni yo ndirimbo ibimburira izigize album. Yakozwe na Johnny Drille, RAGEE na X Ize, ikomatanya kurapa no kuririmba, ikaba iri mu njyana ya Trap.

2. Pressure

Pressure ni indirimbo ya kane kuri album, ikaba iri mu zituje ariko zigaragaza ubuhanga bw’uyu muhanzikazi.

Yubakiye ku majwi ya gitari n’ingoma zituje, aho Ayra Starr ahuriramo na Leon Thomas muri iyi ndirimbo ihuza Afrobeats na R&B.

3. Midnight in New York

Midnight in New York ni imwe mu ndirimbo irimo injyana ibyinitse, yibanda kuri Afro-house kurusha Afrobeats isanzwe.

Igaragaza ibyiyumvo umuntu ashobora kugira ari mu mujyi wa New York nijoro. Ni indirimbo yakwifashishwa mu birori, ariko kandi umuntu ashobora kuyumva ari wenyine mu masaha y’ijoro.

4. Ms Paper

Ms Paper ni indirimbo Ayra Starr yakoranye n’umuhanzikazi w’Ubufaransa ufite inkomoko muri Congo, Theodora.

Iyi ndirimbo ihuza Afropop yo muri Nigeria n’injyana za Bouyon zigaragara mu muziki wa Theodora, bigatanga umwihariko udasanzwe. Abahanzi bombi bagaragaza ko bashoboye guhuza imico n’injyana zitandukanye, buri umwe akagira umwanya uhagije wo kugaragaza ubuhanga bwe.

5. Misunderstood

Misunderstood ni imwe mu ndirimbo zigaragaza cyane uruhande rwihariye rwa Ayra Starr.

Iyi ndirimbo yanditswe na Ayra Starr, Darius Coleman na Adanna Duru, ikaba ivuga ku kuba umuntu ashobora kutumvwa neza, kunengwa cyangwa gusuzugurwa n’abandi.

Ni imwe mu ndirimbo zigaragaza ubundi buryo Ayra Starr ashobora gukoresha muzika mu kuvuga ku byiyumvo bye, aho gukoresha injyana zikomeye n’imbyino gusa.

Indirimbo 5 kuri album Starrgirl ya Ayra Starr zatangiye kwigarurira imitima ya benshi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...