Nk’uko bisanzwe bigenda
buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho
zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu
Rwanda byumwihariko.
Mu bahanzi bakoze mu nganzo
indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo, Bruce Melodie, The Ben,
BullDogg wahuje imbaraga na Juno Kizigenza, Ish Kevin, amatsinda akomeye y’abaramyi
Nyarwanda n’abandi.
1.
Iyo Foto – Bruce Melodie ft Bien-Aimé Baraza
Bruce Melodie yashyize
hanze indirimbo nshya yise “Iyo Foto " yakoranye na Bien-Aimé Baraza wo muri
Kenya. Ni indirimbo mu mashusho yayo yagaragaye akora ibyo The Ben aherutse
gukorera mu Karere ka Musanze, ubwo yakoraga umukobwa mu rukenyerero, byiswe ko
yari ari gukora ku ishanga uwo mukobwa yari yambaye.
Iyi ndirimbo yari
itegerejwe na benshi igaruka ku nkuru za hato na hato zikorwa ku byamamare
ahanini zivuga ku bikorwa bakoze bifatwa nk’ibigayitse birimo gucana inyuma,
gusohokana abagore b’abandi, kugaragara mu tubari basinze, gukorakora abakobwa
n’ibindi.
2.
Plenty – The Ben
">Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise “Plenty ". Ni indirimbo y’urukundo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiz ndetse yandikwa na Niyo Bosco.
3.
Puta - BullDogg ft Juno Kizigenza
">Muri uku kwezi, BullDogg yashyize hanze indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza. Yavuze ko inkuru y’iyi ndirimbo yise ‘Puta’ bayitekereje bisanzwe bari kumwe, bahitamo guhita bayikorana.
Iyi ndirimbo ariko hari
aho ihuriye n’ubuzima busanzwe. Aba bahanzi baba baririmba abakobwa birirwa
bazenguruka mu basore, ku buryo ashobora kumara kuryamana n’umwe i Kigali
agahita atega indege ajya kureba undi i Doha muri Qatar cyangwa ahandi hose
hanze y’u Rwanda.
4. Niko
Biri – Papa Cyangwe Ft Riderman X
Hervis Beatz
">Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Papa Cyangwe, Riderman na Hervis Beatz. Irimo ubutumwa bwerekana ukuntu Isi iteye mu busumbane ariko bigomba kugenda kuko budahari ntacyo abantu bajya bakora.
5.
Kimwe Zero – Davis D
Ni indirimbo nshya ya
Davis D igaragaza uburyo umusore ashobora gupfusha umukobwa ubusa undi muntu
akamukundwakaza. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Loader.
6.
Bizima – Ish Kevin
Ni indirimbo nshya ya Ish
Kevin, aho uyu muhanzi aba aririmba yishongora ku bantu bahora bamutega iminsi
n’abandi baba bigamba ko bamurenze kandi ahubwo ngo ari we uri imbere yabo
kure.
7.
Do It – J-Sha ft Andy Bumuntu
">Ni indirimbo nshya yahuriyemo itsinda ry’impanga rya J-Sha ndetse na Andy Bumuntu. Aba bahanzi baririmba umukobwa wakunze umusore ariko agatinya kubivuga ngo atazasekwa, agasaba umusore kubikora we niba abona ibirari by’urukundo.
8. Bwe Bwe Bwe(Remix) - Bruce The 1st ft.
Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green P, Bushali, B-Threy, K8 Kavuyo
">Ni indirimbo yasubiwemo yari isanzwe yarakozwe na Bruce The 1st afatanyije n’abandi baraperi barimo Ish Kevin, Bulldogg na Kenny K Shot. Kuri iyi nshuro yahisemo kwifashisha abahanzi barimo Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza,Green P,Bushali, B-Threy na K8 Kavuyo.
Iyi ndirimbo iri kumwe
n’izindi eshatu bihuriye kuri EP (Extended Play) yise “Bruce wa Mbere’’ aheruka
gushyira hanze.
9.
My Reason - Li john ft. Drama T
">Ni indirimbo nshya y’abahanzi Li John na Drama T wo mu Burundi. Iri kuri album Li John ari kwitegura gushyira hanze yise ‘Hozana’ iriho abahanzi barimo Jay Polly.
10.
Mbali - Chiboo
Ni indirimbo nshya
y’umuhanzi Chiboo uri mu bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda muri iki gihe.
Uyu musore aba yishyize mu mwanya w’usaba umukobwa ko bakundana bikagera kure
kuko yamwihebeye. Ati “Ntabwo byambera kubona nahemutse nkakwihakana."
11.
Birakureba - Oda Paccy
Ni indirimbo nshya
y’Umuraperi Uzamberumwana Oda Pacifique wamamaye nka Oda Paccy. Ni indirimbo
yongeye gucamo amarenga yo kutishimira uburyo Lick Lick yamubaniye nyuma y’uko
babyaranye.
Uyu muraperi wagize izina
rikomeye kuva mu myaka 10 ishize, yari amaze iminsi ateguza abafana be
n’abakunzi b’umuziki we isohoka ry’iyi ndirimbo, ndetse amaze igihe ari gukora
cyane kuri zimwe mu ndirimbo zizaba zigize album ye nshya.
12.
Pray 4 Me - Kenny K-Shot na Confy
">Ni indirimbo ya Kabiri ya Kenny K-Shot kuri album ye nshya yise “Intare 2.0 ".
Amashusho yayo yakozwe na
Next Eye na Ntabwoba. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwerekana ko abantu
bahora bagenda ku muntu ariko Imana akenshi igahora ihoze.
13.
Oya – Pamaa
">Umuhanzi Pamaa afatanyije n’umuvandimwe we Li John bakoze mu nganzo yabyaye indirimbo itanga ihumure ku bantu bari mu rukundo badafite icyizere ko ruzaramba.
Pamaa uri mu bahanzi bari
kuzamuka neza, yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’urukundo, aho umuntu
agaragaza kudatekana n’impungenge zo kudakundwa bifatika, akabunza imitima
bigahangayikisha uwo bakundana.
14. Stuck by Fifi Ray
Ni indirimbo y'umuhanzikazi Ishimwe Fiona uzwi nka Fifi Raya. Muri iyi ndirimbo y'urukundo uyu mukobwa w'imyaka 25 y'amavuko, aba agaruka ku mukobwa wakunze umusore n'ibye byose ndetse akiyemeza kudacika intege kugeza yegukanye umutima we.
15.
Si ibyanjye - Yampano
">Ni indirimbo nshya ya Yampano igaragaza umukobwa udashobotse. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kompressor muri 1:55 AM ya Coach Gael mu gihe amashusho yakozwe na Muhire Visuals na B8 Films.
16.
Rutuma Ndirimba – James & Daniella
">Ni indirimbo nshya ya Couple ya James na Daniella aho aba bahanzi baba baririmba urukundo rw’Imana bakavuga ko rudasanzwe, ndetse bigoye ko warubonana undi. Bati “Mbega urukundo, ruhumuriza umutima, gusa uratuje. Runsunukira kumukunda, nkumva mukunze."
17.
Mukiza – Tonzi
Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Tonzi. Muri iyi ndirimbo aba aririmba agaragaza ko akurikije ibyo Imana igenda imukorera, kuvuga urukundo rw’Imana n’imigisha itanga byagora benshi kubera uko ibikora. Ati “Mbuze icyo mvuga, Mukiza ibyo ukora sinabona icyo nkwishyura."
Iyi ndirimbo yashyizwe
hanze binyuze muri label ya Alpha Entertainment mu gihe Eliel Filmz
yatunganyije amashusho yayo, naho amajwi agatunganywa na Tell_dehm.
18.
Nakupenda – Emmy Vox
Ni indirimbo nshya
y’umuhanzi Emmy Vox, uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wo kuramya Imana. Ni
indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Real Beat mu gihe amashusho yakozwe na
Kayitare. Moriox Media Ltd uyu muhanzi abarizwamo niyo yagize uruhare rukomeye
mu ikorwa ry’iyi ndirimbo.
19.
Turaje – Rwandan Worshippers
Mu
minsi ishize ubwo Abanyarwanda biteguraga kwerekeza muri Stade Amahoro,
ahabereye igiterane cyo gushimira Imana ku byiza yagejeje ku Rwanda mu myaka 30
ishize, kizwi nka ‘Rwanda Shima Imana,’ abahanzi bakunzwe na benshi mu muziki
wo kuramya no guhimbaza Imana bakoze mu nganzo bazirikana iyo neza idasanzwe mu
ndirimbo bise "Rwanda Shima Imana [Turaje]".
Muri abo baramyi, harimo
Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Aime Uwimana, Tonzi, Bosco Nshuti, Prosper
Nkomezi, Gabby Kamanzi, Rene Patrick, Pastor Ben Serugo, James na Daniella,
Ngenzi y'Intore n'abandi.
Mu minota itandatu
n'amasegonda cumi n'atatu, bagarutse kuri amwe mu mashimwe u Rwanda rufite ku
Mana yo yarusubije ubuzima ikaba ikomeje no kuruganisha aheza kurushaho.
20. Imirimo yawe (Irivugira) - René and Tracy
Abahanzi
bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakaba ari umugabo
n’umugore bakora nk’itsinda, René na Tracy nyuma y’amezi arenga arindwi
batumvikana mu ndirimbo nshya, baherutse gushyira hanze iyo bise "Imirimo
Yawe (Irivugira)"
Agaruka
ku nkomoko y’inganzo y’iyi ndirimbo, Tracy yabwiye InyaRwanda ko ‘iyi ndirimbo
ivuga uburyo icyo Imana ikora mu buzima bwa muntu kiba kidakeneye ubusobanuro
ahubwo umuntu iyo abyitegereje abona neza ko ari umurimo wakozwe n'Imana ubwayo
nta ruhare rw'umuntu kugira ngo uwirata wese yirate Kristo wenyine nk'uko
ijambo ry'Imana ribivuga mu Bakorinto ba mbere 1:31.’