Indirimbo 20 zasusurukije Abanyarwanda muri Nzeri 2024 – VIDEO

Imyidagaduro - 30/09/2024 3:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo 20 zasusurukije Abanyarwanda muri Nzeri 2024 – VIDEO

Ukwezi kwa Nzeri kwabaye ukw’amata n’ubuki ku bakunzi b’umuziki nyarwanda, kuko abahanzi bo mu ngeri zose bakoze mu nganzo baha umuziki mwiza abakunzi b’ibihangano byabo.

Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.

Mu bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo, Bruce Melodie, The Ben, BullDogg wahuje imbaraga na Juno Kizigenza, Ish Kevin, amatsinda akomeye y’abaramyi Nyarwanda n’abandi.

1.     Iyo Foto – Bruce Melodie ft Bien-Aimé Baraza

">

Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo nshya yise “Iyo Foto " yakoranye na Bien-Aimé Baraza wo muri Kenya. Ni indirimbo mu mashusho yayo yagaragaye akora ibyo The Ben aherutse gukorera mu Karere ka Musanze, ubwo yakoraga umukobwa mu rukenyerero, byiswe ko yari ari gukora ku ishanga uwo mukobwa yari yambaye.

Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi igaruka ku nkuru za hato na hato zikorwa ku byamamare ahanini zivuga ku bikorwa bakoze bifatwa nk’ibigayitse birimo gucana inyuma, gusohokana abagore b’abandi, kugaragara mu tubari basinze, gukorakora abakobwa n’ibindi.

2.     Plenty – The Ben

">Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yashyize hanze indirimbo nshya yise “Plenty ". Ni indirimbo y’urukundo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Prince Kiiz ndetse yandikwa na Niyo Bosco. 

3.     Puta - BullDogg ft Juno Kizigenza

">Muri uku kwezi, BullDogg yashyize hanze indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza. Yavuze ko inkuru y’iyi ndirimbo yise ‘Puta’ bayitekereje bisanzwe bari kumwe, bahitamo guhita bayikorana.

Iyi ndirimbo ariko hari aho ihuriye n’ubuzima busanzwe. Aba bahanzi baba baririmba abakobwa birirwa bazenguruka mu basore, ku buryo ashobora kumara kuryamana n’umwe i Kigali agahita atega indege ajya kureba undi i Doha muri Qatar cyangwa ahandi hose hanze y’u Rwanda.

4.     Niko Biri – Papa Cyangwe  Ft Riderman X Hervis Beatz

">Ni indirimbo yahuriyemo abahanzi Papa Cyangwe, Riderman na Hervis Beatz. Irimo ubutumwa bwerekana ukuntu Isi iteye mu busumbane ariko bigomba kugenda kuko budahari ntacyo abantu bajya bakora.

5.     Kimwe Zero – Davis D

">

Ni indirimbo nshya ya Davis D igaragaza uburyo umusore ashobora gupfusha umukobwa ubusa undi muntu akamukundwakaza. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Loader.

6.     Bizima – Ish Kevin

">

Ni indirimbo nshya ya Ish Kevin, aho uyu muhanzi aba aririmba yishongora ku bantu bahora bamutega iminsi n’abandi baba bigamba ko bamurenze kandi ahubwo ngo ari we uri imbere yabo kure.

7.     Do It – J-Sha ft Andy Bumuntu

">Ni indirimbo nshya yahuriyemo itsinda ry’impanga rya J-Sha ndetse na Andy Bumuntu. Aba bahanzi baririmba umukobwa wakunze umusore ariko agatinya kubivuga ngo atazasekwa, agasaba umusore kubikora we niba abona ibirari by’urukundo.

8.  Bwe Bwe Bwe(Remix) - Bruce The 1st ft. Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green P, Bushali, B-Threy, K8 Kavuyo

">Ni indirimbo yasubiwemo yari isanzwe yarakozwe na Bruce The 1st afatanyije n’abandi baraperi barimo Ish Kevin, Bulldogg na Kenny K Shot. Kuri iyi nshuro yahisemo kwifashisha abahanzi barimo Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza,Green P,Bushali, B-Threy na K8 Kavuyo.

Iyi ndirimbo iri kumwe n’izindi eshatu bihuriye kuri EP (Extended Play) yise “Bruce wa Mbere’’ aheruka gushyira hanze.

9.     My Reason - Li john ft. Drama T

">Ni indirimbo nshya y’abahanzi Li John na Drama T wo mu Burundi. Iri kuri album Li John ari kwitegura gushyira hanze yise ‘Hozana’ iriho abahanzi barimo Jay Polly.

10. Mbali - Chiboo

">

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Chiboo uri mu bari kuzamuka neza mu muziki w’u Rwanda muri iki gihe. Uyu musore aba yishyize mu mwanya w’usaba umukobwa ko bakundana bikagera kure kuko yamwihebeye. Ati “Ntabwo byambera kubona nahemutse nkakwihakana."

11. Birakureba - Oda Paccy

">

Ni indirimbo nshya y’Umuraperi Uzamberumwana Oda Pacifique wamamaye nka Oda Paccy. Ni indirimbo yongeye gucamo amarenga yo kutishimira uburyo Lick Lick yamubaniye nyuma y’uko babyaranye.

Uyu muraperi wagize izina rikomeye kuva mu myaka 10 ishize, yari amaze iminsi ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki we isohoka ry’iyi ndirimbo, ndetse amaze igihe ari gukora cyane kuri zimwe mu ndirimbo zizaba zigize album ye nshya.

12. Pray 4 Me - Kenny K-Shot na Confy

">Ni indirimbo ya Kabiri ya Kenny K-Shot kuri album ye nshya yise “Intare 2.0 ".

Amashusho yayo yakozwe na Next Eye na Ntabwoba. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bwerekana ko abantu bahora bagenda ku muntu ariko Imana akenshi igahora ihoze.

13. Oya – Pamaa

">Umuhanzi Pamaa afatanyije n’umuvandimwe we Li John bakoze mu nganzo yabyaye indirimbo itanga ihumure ku bantu bari mu rukundo badafite icyizere ko ruzaramba.

Pamaa uri mu bahanzi bari kuzamuka neza, yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’urukundo, aho umuntu agaragaza kudatekana n’impungenge zo kudakundwa bifatika, akabunza imitima bigahangayikisha uwo bakundana.

14. Stuck by Fifi Ray

">

Ni indirimbo y'umuhanzikazi Ishimwe Fiona uzwi nka Fifi Raya. Muri iyi ndirimbo y'urukundo uyu mukobwa w'imyaka 25 y'amavuko, aba agaruka ku mukobwa wakunze umusore n'ibye byose ndetse akiyemeza kudacika intege kugeza yegukanye umutima we.

15. Si ibyanjye - Yampano

">Ni indirimbo nshya ya Yampano igaragaza umukobwa udashobotse. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kompressor muri 1:55 AM ya Coach Gael mu gihe amashusho yakozwe na Muhire Visuals na B8 Films.

16. Rutuma Ndirimba – James & Daniella

">Ni indirimbo nshya ya Couple ya James na Daniella aho aba bahanzi baba baririmba urukundo rw’Imana bakavuga ko rudasanzwe, ndetse bigoye ko warubonana undi. Bati “Mbega urukundo, ruhumuriza umutima, gusa uratuje. Runsunukira kumukunda, nkumva mukunze."

17. Mukiza – Tonzi

">

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Tonzi. Muri iyi ndirimbo aba aririmba agaragaza ko akurikije ibyo Imana igenda imukorera, kuvuga urukundo rw’Imana n’imigisha itanga byagora benshi kubera uko ibikora. Ati “Mbuze icyo mvuga, Mukiza ibyo ukora sinabona icyo nkwishyura."

Iyi ndirimbo yashyizwe hanze binyuze muri label ya Alpha Entertainment mu gihe Eliel Filmz yatunganyije amashusho yayo, naho amajwi agatunganywa na Tell_dehm.

18. Nakupenda – Emmy Vox

">

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Emmy Vox, uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki wo kuramya Imana. Ni indirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Real Beat mu gihe amashusho yakozwe na Kayitare. Moriox Media Ltd uyu muhanzi abarizwamo niyo yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’iyi ndirimbo.

19. Turaje – Rwandan Worshippers

">

Mu minsi ishize ubwo Abanyarwanda biteguraga kwerekeza muri Stade Amahoro, ahabereye igiterane cyo gushimira Imana ku byiza yagejeje ku Rwanda mu myaka 30 ishize, kizwi nka ‘Rwanda Shima Imana,’ abahanzi bakunzwe na benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakoze mu nganzo bazirikana iyo neza idasanzwe mu ndirimbo bise "Rwanda Shima Imana [Turaje]".

Muri abo baramyi, harimo Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Aime Uwimana, Tonzi, Bosco Nshuti, Prosper Nkomezi, Gabby Kamanzi, Rene Patrick, Pastor Ben Serugo, James na Daniella, Ngenzi y'Intore n'abandi.

Mu minota itandatu n'amasegonda cumi n'atatu, bagarutse kuri amwe mu mashimwe u Rwanda rufite ku Mana yo yarusubije ubuzima ikaba ikomeje no kuruganisha aheza kurushaho.

20. Imirimo yawe (Irivugira) - René and Tracy

">

Abahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakaba ari umugabo n’umugore bakora nk’itsinda, René na Tracy nyuma y’amezi arenga arindwi batumvikana mu ndirimbo nshya, baherutse gushyira hanze iyo bise "Imirimo Yawe (Irivugira)"

Agaruka ku nkomoko y’inganzo y’iyi ndirimbo, Tracy yabwiye InyaRwanda ko ‘iyi ndirimbo ivuga uburyo icyo Imana ikora mu buzima bwa muntu kiba kidakeneye ubusobanuro ahubwo umuntu iyo abyitegereje abona neza ko ari umurimo wakozwe n'Imana ubwayo nta ruhare rw'umuntu kugira ngo uwirata wese yirate Kristo wenyine nk'uko ijambo ry'Imana ribivuga mu Bakorinto ba mbere 1:31.’

 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...