Indirimbo 10 z'abahanzi nyarwanda zikunzwe kurusha izindi kuri Audiomack

Imyidagaduro - 11/06/2026 2:58 PM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo 10 z'abahanzi nyarwanda zikunzwe kurusha izindi kuri Audiomack

Indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda zikomeje kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki, aho Chriss Eazy, Bruce Melodie, Mike Kayihura n'abandi bakomeje kwitwara neza ku rubuga rwa Audiomack.

Urubuga rwa Audiomack, rumwe mu zikoreshwa cyane mu kumva no gusakaza umuziki ku Isi, rwagaragaje urutonde rw'indirimbo 10 zikomeje gukundwa cyane mu Rwanda muri iki cyumweru.

Uru rutonde rugaragaza uburyo umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere, aho abahanzi batandukanye bakomeje guhatanira imyanya yo hejuru binyuze mu bihangano byabo bikomeje kwakirwa neza n'abakunzi b'umuziki.

Indirimbo "My Mind" ya Utah Nice afatanyije na Chriss Eazy ni yo iyoboye urutonde, ikurikiwe na "QUE PASO" ya RunUp iri mu ndirimbo zikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mike Kayihura na we ari mu bahanzi bitwaye neza kuri Audiomack, kuko yagaragaye kuri uru rutonde binyuze mu ndirimbo ebyiri: 'Come On' iri mu zikunzwe cyane ndetse na 'YUBUBU' yakoranye na Kidfromkigali.

Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bari kwitegura ibitaramo bya Summer Country Tour, na we yagaragaye kuri uru rutonde abikesheje indirimbo ye 'Détail' ikomeje gukundwa n'abatari bake.

Dore urutonde rw'indirimbo 10 ziyoboye Audiomack Rwanda muri iki gihe:

1.My Mind – Utah Nice ft. Chriss Eazy

2.QUE PASO – RunUp


3.Come On – Mike Kayihura

4.Nzabikora – Shemi

5.Détail – Bruce Melodie

6.Ndi Ready – Kevin Kade

7.AYAYAAH – Element EleéeH ft. Joshua Baraka & Bien

8.YUBUBU – Kidfromkigali ft. Mike Kayihura

9.NYIRABASARE – AMALON

10.Finale – Bien ft. Alikiba

Uru rutonde rugaragaza ko abahanzi nyarwanda bakomeje kuzamura urwego rw'umuziki, aho ubufatanye bagirana n'abahanzi bo mu karere bugira uruhare rukomeye mu kumenyekanisha no kwagura isoko ry'umuziki nyafurika.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...