Muri
ibi bitaramo by’amateka byiswe "Summer Country Tour 2026", The Ben na
Bruce Melodie bagiye kuzenguruka intara z’u Rwanda kuva ku wa 13 Kamena kugeza
ku wa 4 Nyakanga 2026, aho bitezweho guca impaka nk’uko The Ben yabyemeje avuga
ko umuweru uzivangura n’umukara.
Mu
matora yanyuze ku mbuga nkoranyambaga za Inyarwanda byumwihariko WhatsApp
Channel, bamwe mu bafana b’umuziki nyarwanda bagaragaje indirimbo biteze ko
zizabasusurutsa muri ibi bitaramo bya summer Country Tour.
Ku
ikubitiro, abafana barifuza ko The Ben nk’umwe mu batumirwa b’ibitaramo Summer
Country Tour yazaririmba; Habibi, Why yakoranye na Diamond Platnumz, Ndaje,
Thank you yakoranye na Tom Close, Roho yange, True Love, Indabo zanjye, Ndi uw’i
Kigali yakoranye na Meddy na K8 Kavuyo, Ntacyadutanya yakoranye na Priscilla
ndetse na Ni forever.
Gusa
n’ubwo ari izo 10 abantu bagaragaje ko zigomba gucurangwa, benshi bagarutse ku
ndirimbo ‘Inshallah’ The Ben aheruka gutangaza ko azashyira hanze muri iki
cyumweru.
Ku
bafana ba Bruce Melodie watumiye The Ben, bo barifuza ko yazabaririmbira; Pom Pom
yakoranye na Diamond na Joel Brown, Hands-up, Munyakazi, Ikinyafu, Saa Moya,
You complete me, Ntujye unkinisha, Ndakwanga, Katerina na Ndi mu kinya.
Izo ni zimwe mu ndirimbo abafana ba The Ben na Bruce Melody bifuza kuzabyina muri ibi bitaramo bizenguruka mu ntara n’ubwo buri muhanzi wese aba afite uko ategura ibintu bye n’uko azatanga ibyishimo ariko byose bigahuriza ku ntego y’ibyishimo.


Ku ikubitiro, ibi bitaramo birahera mu karere ka Musanze
