Indirimbo "Kanda amazi" y'abahanzi babarizwa muri Kina Music hamwe na DJ Pius iratangaje-YUMVE

- 17/05/2013 8:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Indirimbo "Kanda amazi" y'abahanzi babarizwa muri Kina Music hamwe na DJ Pius iratangaje-YUMVE

Bafatanyije na DJ Pius abahanzi Knowless na Christopher babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music hamwena Tom Close, Jay Polly ndetse na Dream Boyz nabo bari mu nzira berekeza muri iyi nzu, bashyize hanze indirimbo itangaje ivuga ku isindwe rya bamwe mu bakunda agacupa.

Iyi ndirimbo bise “Kanda amazi” yumvikanamo amajwi ya bamwe muri aba bahanzi baririmba mu buryo batamenyerewemo ndetse batanga ubutumwa ku bakunda agacupa n’ibijyana nako.

KANDA HANO WUMVE KANDA AMAZI

Umuyobozi wa Kina Muzic, Ishimwe Clément ari nawe watunganyije amajwi y’iyi ndirimbo yabwiye Inyarwanda.com ko ari inkuru y’umuntu babujije kunywa inzoga ariko bikamunanira.

Butera Knowless asanzwe atunganyiriza muzika ye muri Kina Music

Christopher nawe asanzwe atunganyiriza muzika ye muri Kina Music

Producer Clément yagize ati “Ni umuntu witwa Mariva wayanditse agendeye ku bibaho nyine ahantu hatandukanye. Pius we akorana na Mariva niyo mpamvu ari muri iyi ndirimbo. Ifite ubutumwa bwo kutayoborwa n’inzoga kuko hari igihe usanga abantu mu ngo zabo ibintu byarahagaze baramanitse Imbabura kubera ahanini inzoga.”

Jay Polly ari mu bahanzi bagiye kwinjira muri Kina Music

Tom Close mu minsi mike arerekeza muri Kina Music

Biteganyijwe ko amashusho y’iyi ndirimbo ajya ahagaragara mu byumweru bibiri biri imbere aho bamwe mu bahanzi bari muri iyi ndirimbo bari mu bazagaragara bakina (acting) muri yo.

Dream Boyz nabo bagiye gukomereza imishinga yabo muri Kina Music

Clément avuga Kina Music iri muri gahunda kwakira abahanzi Tom Close, Jay Polly ndetse na Dream Boyz nabo bakabarizwa muri iyi nzu itunganya muzika, ngo iyi ndirimbo ikaba ari imwe mu ntabwe zitewe mu gihe aba batarashyira umukono ku masezerano ngo basange Knowless na Christopher bamaze igihe bakorera ibikorwa byabo muri Kina Music.

DJ Pius usanzwe aba mu itsinda rya Two4Real nawe yumvikana muri "Kanda Amazi"

Elisée Mpirwa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...