Indege zirahagarara! Uko ikizamini kimwe gihagarika ubuzima bw'igihugu cyose cya Koreya y’Epfo

Uburezi - 22/06/2026 7:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Indege zirahagarara! Uko ikizamini kimwe gihagarika ubuzima bw'igihugu cyose cya Koreya y’Epfo

Uyu munsi amenshi mu mashuri abanza n’ayisumbuye yo mu Rwanda ari mu gihe cy’ibizamini bisoza umwaka. Abanyeshuri babyuka mu gitondo, bakitegura, bakajya mu cyumba cy’ikizamini, bagakora, hanyuma bagasohoka. Mu bihugu byinshi ibi ni ko bimeza, ariko muri Koreya y’Epfo ho ikizamini kiba ari ibindi bindi, ikizamini kimwe gusa gishobora gutuma igihugu cyose gihindura gahunda zacyo.

Ku munsi w'ikizamini kizwi nka Suneung, indege zihagarika kugenda mu gihe runaka, amasoko n'amabanki bitinda gufungura, ibikorwa by'ubwubatsi birahagarikwa, n'abapolisi bagaherekeza abanyeshuri bakererewe kugira ngo bagerere ku gihe mu cyumba cy’ikizamini.

Ni umunsi igihugu cyose kiba gishyize imbere ejo hazaza h'abanyeshuri, imirimo yose iba ihagaze by’akanya gato mu rwego rwo gutuma ikizamini kigenda neza mu mutuzo, nta kirogoya.

Buri mwaka mu kwezi k'Ugushyingo, ibihumbi n'ibihumbi by'abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bakora ikizamini cya Suneung, cyagereranwa n’ikizamini cya Leta kiba mu Rwanda.

Iki kizamini kimara amasaha umunani, aho abanyeshuri bakora ibizamini bikurikirana birimo ururimi n'ubuvanganzo bwa Koreya, imibare, Icyongereza, amateka y'igihugu, siyansi n'andi masomo, hagati hakabamo uturuhuko duto two gufata amafunguro.

Icyo kizamini ni cyo kigena ahanini niba umunyeshuri azinjira muri kaminuza yifuza cyangwa atazayinjiramo.

Kugira ngo bitegure neza, abanyeshuri benshi bo muri Koreya y'Epfo bakurikiza gahunda izwi nka "10-10".

Ibi bivuze ko bamara amasaha 10 ku ishuri, andi masaha 10 basubiramo amasomo, haba mu masomo y'inyongera yigenga (private tuition) cyangwa bigira mu rugo bonyine. Ni ukuvuga ko kuri bo, amasaha 20 yose y'umunsi yeguriwe kwiga.

Abahanga bavuga ko iyo gahunda ishyira igitutu gikomeye ku banyeshuri, ariko ikaba yaranagize uruhare mu gutuma uburezi bwa Koreya y'Epfo buba mu buza imbere ku Isi.

Impamvu igihugu cyose gihagurukira ikizamini kimwe

Dr. Kahee Jo, wigisha muri Kaminuza ya Sheffield, avuga ko impamvu igihugu cyose cyitabira guha agaciro iki kizamini ari uko ari cyo kigena byinshi ku buzima bw'umunyeshuri.

Yagize ati: "Iyo umunyeshuri atsinzwe kandi ashaka kongera gukora ikizamini, ategereza undi mwaka wose. Hari ababikora inshuro ebyiri cyangwa eshatu."

Mu yandi magambo, gutsinda cyangwa gutsindwa bishobora guhindura inzira y'ubuzima bw'umuntu. Amanota ya Suneung ni yo yifashishwa n'amakaminuza hafi ya yose mu kwakira abanyeshuri.

Kwinjira muri kaminuza ikomeye bishobora kuzamura amahirwe yo kubona akazi keza no kwinjiza amafaranga menshi mu buzima bw'ahazaza.

Indege zirahagarara kugira ngo abanyeshuri bumve neza

Kimwe mu bintu bitangaza benshi ni uko mu gihe abanyeshuri bakora igice cy'ikizamini cy'icyongereza kirimo kumva amajwi (listening test), indege zose zihagarika kuguruka cyangwa kugwa.

Ibi bikorwa kugira ngo urusaku rw'indege rutabangamira abanyeshuri bari gukora ikizamini. Ni icyemezo kidasanzwe kigaragaza uburyo igihugu cyose kiba cyifatanyije n'abanyeshuri.

Abapolisi batwara abanyeshuri bakererewe


Ku munsi w'ikizamini, abapolisi bo muri Koreya y'Epfo baba biteguye gufasha abanyeshuri bagizweho ingaruka n'ibibazo byo mu muhanda.

Iyo umunyeshuri atinze, imodoka za polisi zimutwara zihuta kugira ngo agere ku kigo akoreraho ikizamini mbere y'uko gitangira. Ni serivisi iba yateguwe buri mwaka mu rwego rwo kwirinda ko umunyeshuri atakaza amahirwe kuberagukerererwa.

Ibikorwa byinshi birahinduka

Mu murwa mukuru Seoul no mu yindi mijyi, ibikorwa byinshi bihindura gahunda yabyo.

Amaduka amwe afungura atinze, amabanki agahindura amasaha yakiriraho abakiliya, isoko ry'imari (Stock Market) rigatangira gukora nyuma y'igihe gisanzwe, imirimo y'ubwubatsi igahagarikwa by'agateganyo, ndetse hari n'imyitozo imwe n'imwe ya gisirikare isubikwa kugira ngo hatagira urusaku urwo ari rwo rwose rurogoya abanyeshuri.

Koreya y'Epfo ni kimwe mu bihugu bifite umuco ukomeye wo guha agaciro uburezi. Ababyeyi bashora amafaranga menshi mu masomo y'inyongera kugira ngo abana babo bazitware neza muri Suneung.

N’ubwo bamwe banenga igitutu gikabije gishyirwa banyeshuri, abandi bavuga ko uwo muco wagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'ubukungu n'ikoranabuhanga igihugu kimaze kugeraho.

Isomo isi yakwigira kuri Koreya y'Epfo

N’ubwo uburyo Koreya y'Epfo itegura iki kizamini bushobora gutangaza benshi, bugaragaza uburyo igihugu cyose gishyira imbere uburezi nk'ishingiro ry'iterambere.

Ku munsi wa Suneung, ntibaba bita ku nyungu z'ubucuruzi cyangwa iz'ingendo gusa, ahubwo bashyira imbere amahirwe y'urubyiruko rwabo. Ni urugero rwerekana ko, iyo igihugu giha agaciro uburezi, kiba cyubaka ejo hazaza h'abaturage bacyo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...