Indege zihenze, imodoka za VIP n’umushahara udasanzwe: Ubuzima bwa Perezida wa FIFA

Imikino - 08/08/2026 11:14 AM
Share:

Umwanditsi:

Indege zihenze, imodoka za VIP n’umushahara udasanzwe: Ubuzima bwa Perezida wa FIFA

Gianni Infantino uyobora FIFA akomeje kugarukwaho cyane kubera uburyo agenda ku isi ahura n’abayobozi bakomeye, akoresha indege zihariye ndetse akanahabwa umushahara wa miliyoni z’amapound, mu gihe akomeje guhangana n’igitutu gikomeye cyatewe n’umushinga wa FIFA Forward Enterprise.

Gianni Infantino, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, ni umwe mu bayobozi bakomeye muri siporo ku Isi, ariko ubuzima bwe n’uburyo agenda mu kazi bikomeje gutera amatsiko menshi. 

Ni nyuma yuko mu minsi ishize, Infantino yageze muri Colombia aho yakiriwe ku kibuga cy’indege na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Colombia, Ramon Jesurun, usanzwe ari umwe mu bamushyigikiye.

‎Aba bayobozi bafotowe bari kumwe, ifoto ishyirwa ku rubuga rwa Instagram rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Colombia. Infantino ntiyari yagiye mu ruzinduko rusanzwe rw’akazi. Yari yitabiriye umuhango wo gutangiza ubutegetsi bushya bwa Perezida wa Colombia, Abelardo de la Espriella.

‎Yari kumwe kandi na Alejandro Domínguez, Perezida wa CONMEBOL, uyobora umupira w’amaguru muri Amerika y’Epfo. Domínguez yashimye ibyo Infantino amaze kugeraho ndetse avuga ko Igikombe cy’Isi cya 2026 cyagenze neza cyane, anagaragaza ko “bahagaze ku ruhande rwa Gianni.”

‎Hagiye hagarukwa k'umubano we na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ni umwe mu ngero zigaragaza uko Perezida wa FIFA ashobora kugirana imikoranire n’abanyapolitiki bakomeye ku Isi.

Gusa mbere y’uko havuka ikibazo gikomeye cy’umushinga wa FIFA Forward Enterprise, Infantino yari afite ijambo rikomeye muri FIFA ndetse benshi bamubonaga nk’umuyobozi utoroshye kunyeganyezwa.

‎Uyu mushinga wari ugamije ko FIFA igurisha imigabane ingana na 21% mu bikorwa byayo by’ubucuruzi no kugurisha amatike y’amarushanwa, bikagenerwa ikigo cy’abashoramari bikorera ku giti cyabo.

Nyuma y’igitutu n’amakimbirane byakurikiye uyu mushinga, Infantino yasabye imbabazi ndetse agaragaza ko yiteguye gukomeza kuyobora FIFA nubwo hari abatavuga rumwe na we.

‎Muri iki gihe, uburyo Infantino agenda mu kazi na bwo bwagarutsweho cyane. Mu cyumweru gishize, imodoka nyinshi z’umukara za Mercedes, ziherekejwe n’imodoka za Polisi, zageze ku cyicaro cya FIFA i Rabat muri Maroc, Aho Infantino yari yahamagaje bamwe mu bagize ubuyobozi bwa FIFA kugira ngo baganire kuri uyu mushinga.

‎Nubwo uburyo akoresha mu ngendo bushobora gutera impaka, umwanya wa Perezida wa FIFA usaba ingendo nyinshi. FIFA kuri ubu ifite abanyamuryango 211, kandi Infantino asabwa gusura ibihugu bitandukanye kugira ngo arebe imishinga y’iterambere ry’umupira w’amaguru iterwa inkunga n’uyu muryango, ndetse amaze kuba Perezida, umwe mu nshingano ze ni uguhuza umupira w’amaguru ku isi.

‎Muri Mata, mbere y’Inama Nkuru ya FIFA yabereye i Vancouver muri Canada, abayobozi bo muri ako gace banze icyifuzo cyo guha Infantino imodoka z’abamuherekeza zo ku rwego rwa kane, ubusanzwe zihabwa abakuru b’ibihugu cyangwa Papa. Mu gihe Polisi ya New Zealand na yo yavuze ko yari yaranze icyifuzo nk’iki mu gihe cy’Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023.

‎Infantino ubu ahembwa hafi miliyoni 4 z'ama pound ku mwaka, amafaranga arimo umushahara fatizo wa miliyoni £2.2 ndetse na bonus yemejwe ya miliyoni £1.8. Uyu mushahara wikubye hafi inshuro eshatu amafaranga yahembwaga ubwo yatorerwaga kuyobora FIFA mu 2016, ubwo yahabwaga hafi miliyoni 1.3 y'ama pound ku mwaka.

‎Infantino kandi ahabwa amafaranga yiswe ‘per diem’, agamije kwishyura ibijyanye n’ingendo, imibereho n’izindi expenses. Aya mafaranga angana na £20,500 ku mwaka, yongerwa ku mushahara we.

‎Mu buyobozi bwe, FIFA yinjije amafaranga menshi ndetse yongereye inkunga ihabwa abanyamuryango bayo, mu gihe amarushanwa ya FIFA yakomeje kwaguka. Ariko kuri ubu, ubuyobozi bwe buri mu bihe bikomeye nyuma y’impaka zatewe n’umushinga wa FIFA Forward Enterprise.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...