Ibi byabaye ubwo Chris Brown yerekezaga mu gace ka Teterboro muri leta ya New Jersey aho yari agiye kwitabira ibirori bizwi nka Met Gala kuwa kabiri tariki 7 Gicurasi.

Ikinyamakuru TMZ kivuga ko ubwo yari imaze guhaguruka kuri icyo kibuga, moteri imwe yatangiye gucumba umwotsi bizunguza indege ndetse n’abo yari itwaye bose barabibona ariko umupilote abasha guhangana na yo maze ayisubiza ku butaka bityo aramira Chris Brown n’itsinda bari kumwe na we.
Umwe mu bari muri iyi ndege yabwiye TMZ ati "Hari imyotsi myinshi ahantu hose mu ndege."

Ngiryo itsinda ry'ababyinnyi ba Chris Brown bari batikiriye muri iyi ndege ye
Uyu mupilote avuga ko yagerageje kwihagararaho maze agahita ayikata ayerekeza aho yari avuye dore ko yari yamaze gufata ikirere ariko kubw’amahirwe ngo yabashije kuyigeza hasi nta byangiritse bigaragara.
Nyuma yo kurokoka ariko ntibyabujije Chris Brown guhita afata indi ndege akerekeza muri New Jersey n’ubwo atigeze yitabira Met Gala ariko yagiye mu birori bya nyuma yaho (after party) byari byitabiriwe n’abari bambaye imyenda ihenze dore ko nawe yari yambaye imyenda y’umukara n’umutuku bivugwa ko ihenze bigaragara.

Nguko uko Chris Brown yahingutse yambaye muri after party
Elisée Mpirwa
