Rema yageze ku rubyiniro ahagana
saa 21:35, atangira igitaramo ari kumwe n’ababyinnyi, maze mu gihe cy’isaha
n’iminota 30' ashimisha abafana mu ndirimbo zakunzwe hirya no hino ku Isi.
Ni ubwa Gatatu Rema yari agarutse i
Kigali, nyuma y’uruzinduko rwa Kabiri rwabaye mu Ukwakira 2023.
Kuri iyi nshuro, yakiriwe mu buryo
budasanzwe, abafana bamwe bazanye ibyapa, abandi bandika ubutumwa kuri telefone
zabo kugira ngo abone ko bari bamutegereje.
Muri iryo joro, hari ibintu
bitandukanye byatumye igitaramo cya Rema kiba ikidasanzwe.
1.
Indangururamajwi yamujabutse, asubira mu rwambariro
Rema yatangiye igitaramo ahagana
saa 21:35, ariko ntiyarenze ku munota umwe ku rubyiniro mbere y’uko asubira
inyuma.
Indangururamajwi yari afite
ntiyakoreraga neza, ku buryo atashoboraga kuyikoresha uko bikwiye. Yahise
asubira mu rwambariro kugira ngo ikibazo gikemurwe, mbere yo kongera kugaruka
imbere y’abafana.
Nyuma yo gutunganya ibikoresho,
Rema yagarutse ku rubyiniro akomeza igitaramo, nk’aho nta kibazo cyabaye.
Ibi ntibyabujije abari muri BK
Arena gukomeza kumwakirana ibyishimo, kuko benshi bari bategerezanyije amatsiko
kubona uyu muhanzi ku rubyiniro.
2.
Rema yongeye kwerekana umwihariko we akoresha ‘Kagoma’ n’igisamagwe
Kimwe mu byagaragaye cyane mu
gitaramo ni uburyo Rema yakoresheje amashusho n’ibishushanyo by’inyamaswa mu
gutaka no kubaka ishusho y’urubyiniro.
Hateguwe ibibumbano bigaragaza
‘Kagoma’ ndetse n’ikindi kigaragaza ‘Tiger’ cyangwa igisamagwe, biherekeza Rema
mu gihe yataramiraga abafana.
Gukoresha amashusho nk’aya si
ibintu bishya ku muhanzi. Rema amaze imyaka yubaka umwihariko we mu buryo
yigaragaza ku rubyiniro, aho ibishushanyo, imyambarire, amatara n’ibindi
bikoresho bihurizwa hamwe mu gukora igitaramo gifite isura yihariye.
Mu gitaramo yakoreye muri O2 Arena
London mu 2023, Rema na bwo yakoresheje ibishushanyo binini birimo ifarashi,
igisiga kinini ndetse n’ibindi bimenyetso byari byateje impaka.
Icyo gihe, Rema yasobanuye ko ibyo
bitagomba gufatwa nk’ibimenyetso bya Illuminati cyangwa ubupagani, ahubwo ko
bifitanye isano n’umuco n’amateka y’Abedo bakomokamo muri Nigeria, ndetse
n’uburyo we ubwe akoresha ubuhanzi mu kwigaragaza.
Ni muri uwo murongo kandi
ibishushanyo bya ‘Kagoma’ n’igisamagwe byagaragaye i Kigali bishobora kurebwa
nk’igice cy’uburyo Rema yubaka igitaramo cye n’ishusho y’umuhanzi.
3.
‘Soweto’ yatumye BK Arena ihinduka urubyiniro rumwe
Mu ndirimbo zakuruye cyane abafana
harimo ‘Soweto’, indirimbo Rema yakoranye na Victony, Tempoe na Don Toliver.
Ubwo iyi ndirimbo yatangiraga,
abafana benshi bayifatanyije na Rema, bayiririmba ijambo ku rindi. Byagaragaje
ko indirimbo ze zitamenyerewe gusa mu Rwanda, ahubwo ko hari umubare munini
w’abazi n’amagambo yazo.
Rema yakomeje gutanga ibyishimo
binyuze mu zindi ndirimbo zirimo ‘Azaman’, ‘Bounce’, ‘Holiday’, n’izindi
zamufashije kubaka izina rikomeye muri Afrobeats.
4.
‘Dumebi’ yatumye Rema yikuramo imyenda
Mu gihe cy’igitaramo, Rema yageze
ku ndirimbo ‘Dumebi’, imwe mu ndirimbo zamufashije kumenyekana cyane kuva mu
ntangiriro z’umwuga we.
Iyi ndirimbo yasohotse mu 2019,
kandi ubwo yayiririmbaga i Kigali, Rema yakoze igikorwa cyakuruye cyane
abafana: yikuye imyenda yari yambaye maze akomeza kuririmba ari kumwe na bo.
Abari muri BK Arena bakomeje
kumufasha kuririmba, bigaragara ko iyi ndirimbo ikiri mu zo abafana be
bibukiraho ibihe bitandukanye by’umuziki we.
5.
Rema yasoreje kuri ‘Ozeba’, ashimira Kigali
Nyuma y’isaha n’iminota 20 ari ku
rubyiniro, Rema yasoreje igitaramo ku ndirimbo ‘Ozeba’.
Yasabye abafana kuyibyina no
gukomeza kwishimira umuziki we, maze asoza igitaramo ashimangira ko yishimiye
cyane kongera gutaramira i Kigali.
Mu magambo ye, Rema yavuze ko ubwo
yaherukaga i Kigali yari akiri muto, afite imyaka 22, ariko kuri ubu akaba
afite imyaka 26. Ibi byagaragaje ko we ubwe yabonaga ko kuva mu 2023 kugeza mu
2026 umwuga we n’ubuzima bwe byari byarateye indi ntambwe.
Rema yavuye ku rubyiniro nyuma yo
guha abafana igitaramo cyaranzwe n’imbaraga, indirimbo zakunzwe n’imyiyereko
itandukanye.
Saràh
Phenom na we yahuye n’imbogamizi mbere yo kuririmba
Mbere y’uko Rema afata urubyiniro,
abahanzi Nyarwanda barimo Kivumbi King, Kenny Sol na Saràh Phenom bari mu bari
bateganyijwe gususurutsa abitabiriye, mu gihe abavanga imiziki nka DJ Senshi na
DJ Marnaud na bo bagize uruhare mu gutuma igitaramo gikomeza kuba kiza.
Saràh Phenom, umuhanzi
w’Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu Bwongereza, ni umwe mu byaje kuvugwaho
cyane nyuma y’igitaramo.
Uyu muhanzi yagaragaje ko
atishimiye uburyo umuntu wo muri BK Arena yagerageje kumubuza kujya ku
rubyiniro, kandi yari ku rutonde rw’abahanzi bari bateganyijwe kuririmba.
Nyuma y’igitaramo, Saràh Phenom
yashyize amashusho kuri Instagram avuga ko ikibazo cyari gikomeye ku buryo
byasabye bamwe mu bari kumwe na Rema ndetse n’abandi bahanzi kugira uruhare
kugira ngo abashe kuririmba.
Ati: “Ndashaka kubabwira y’uko hari
umuntu utifuzaga ko njya ku rubyiniro. Kugeza ubwo abo mu ikipe ya Rema
babigiyemo, n’abandi bahanzi baringinga cyane. Ikipe ya Rema yakuyeho ibyo
byose, mbona kujya ku rubyiniro.”
Ibi byatumye igitaramo cya Rema
gikomeza kuvugwa no nyuma y’uko amatara yo kuri BK Arena bayazimya, kuko uretse
umuziki n’imyidagaduro byagaragaye kuri urwo rubyiniro, hanavuzwe ibibazo
byabaye mbere y’uko bamwe mu bahanzi babona umwanya wo kuririmba.
Muri rusange, igitaramo cya Rema
cyagaragaje umuhanzi ufite umwihariko ukomeye mu kubaka ibitaramo bye, guhuza
umuziki n’amashusho, ndetse no gukoresha ababyinnyi n’ibindi bikoresho kugira
ngo buri ndirimbo ibe igice cy’inkuru iri kuvugirwa ku rubyiniro.
Kuri benshi mu bari muri BK Arena,
iri joro ryasize urwibutso rw’indirimbo zakunzwe, ibyishimo n’imyiyereko ya
Rema, mu gihe uyu muhanzi yerekanye impamvu akomeje gufatwa nk’umwe mu bahanzi
bakomeye mu muziki wa Afrobeats ku rwego mpuzamahanga.
Rema,
umuhanzi wakuze vuba mu ruhando mpuzamahanga
Rema ni umwe mu bahanzi bagaragaje
uburyo umuziki wa Nigeria, by’umwihariko Afrobeats, wakomeje kwigarurira amatwi
y’abakunzi b’umuziki ku isi.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka
‘Iron Man’, indirimbo yaje no gushyirwa na Barack Obama, wahoze ari Perezida wa
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku rutonde rw’indirimbo yakunze mu 2019.
Kuva icyo gihe, izina rya Rema
ryakomeje kuzamuka.
Uyu muhanzi yavukiye mu Mujyi wa
Benin muri Nigeria. Mu 2018, yasubiyemo indirimbo ‘Gucci Gang’ ya D’Prince,
bituma uyu muraperi amwitaho ndetse amufasha kwinjira muri Jonzing World.
Ni muri uru rugendo Rema yatangiye
kubaka izina rye nk’umwe mu bahanzi bakiri bato bafite ubushobozi bwo guhuza
injyana za Afurika n’amasoko mpuzamahanga.
Mu 2019 yasohoye EP yamwitiriwe,
ndetse indirimbo ‘Dumebi’ iba imwe mu zamufashije kumenyekana cyane.
Yaje no kwegukana igihembo cya Next
Rated muri Soundcity MVP Awards, igihembo gihabwa umuhanzi uba wagaragaje
kuzamuka no kugira ubushobozi bwo gutegeka umuziki mu myaka iri imbere.
Kugeza ubu, Rema abarizwa muri
Jonzing World, label ifitanye isano na Mavin Records, imwe mu nzu zikomeye mu
muziki wa Nigeria.
Mu ndirimbo ze zizwi harimo ‘Soundgasm’, ‘Spiderman’, ‘American Love’, ‘Ginger Me’ n’izindi, mu gihe umuziki we wakomeje kumwinjiza mu marushanwa n’ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Rema yavuze ko yaherukaga i Kigali afite imyaka 22 y'amavuko, none ubu arizihiza imyaka 26 ishize abonye izuba


Rema yataramanye n'ababyinnyi bo muri Sherrie Silver Foundation ku rubyiniro yaherukagaho mu 2023






Rema yari yateguriwe ikibumbamo gishushanya 'Kagoma' iguruka, iruhande rwayo hari 'igisamagwe' mu gitaramo yakoreye muri BK Arena



Ku rubyiniro, Rema yerekanaga ibimenyetso birimo umusaraba, inkota, amababa y'inyoni ya 'Kagoma' n'ibindi



