Indahangarwa WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo kubirindura Rayon Sports WFC

Imikino - 04/05/2025 1:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Indahangarwa WFC yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo kubirindura Rayon Sports WFC

Ikipe ya Indahangarwa WFC niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro mu cyiciro cy’Abagore nyuma yo gutsinda Rayon Sports WFC ibitego 4-2.

Ni umukino wakinwe kuri iki Cyumweru itariki 4 Gicurasi 2025. Ikipe ya Rayon Sports WFC niyo yahabwaga amahirwe yo kisubiza iki gikombe cyane ko kuva yashingwa aribwo itakaje iki gikombe kuko n’ubwo yari mu cyiciro cya kabiri yacyegukanye.

Umukinio watangiye Rayon Sports WFC ariyo iri gukinana imbaraga zidasanzwe kuko yaje kubanza gutsinda ibitego bibiri mbere y’uko Indahangarwa iva inyuma ikishyura ibyo bitego. Ibitego bya rayon Sports WFC byombi byatsinzwe na Bizimana Lukia na Jeanette mu gice cya mbere.

Indahangarwa zabonye igitego kimwe mu gice cya mbere maze amakipe ajya kuruhuka Rayon Sports WFC iri imbere n’ibitego 2-1.

Mu gice cya Kabiri Indahangarwa WFC yaje mu buryo budasanzwe maze itsinda ibitego bitatu muri icyo gice maze umukino urangira ku bitego 4 bya Indahangarwa kuri bibiri bya Rayon Sports.

Indahangarwa WFC niyo yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 mu bagore. Yari inshuro ya kabiri aya makipe yombi ahuriye ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro ariko ubwa mbere Rayon Sports niyo yegukanye iki gikombe.

Ikipe ya Police WFC yo kuri uyu wa Gatandatu itariki 3 Gicurasi 2025 nibwo yatsinze Kaqmonyi WFC maze yegukana umwanya wa Gatatu.

Indahangarwa WFC yegukanye igikombe cy'Amahoro nyuma yo gutsinda Rayon Sports WFC

Rayon Sports WFC niyo yabanje gutsinda ibitego bibiri


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...