Wiz Khalifa, ufite abana babiri, yemeza ko igihe nk’icyo gihagije ngo abakundana baziranye byimbitse kandi bamenye neza imiryango yabo.
Ati“Imyaka 10 irahagije ngo umenye uwo uri kumwe, umuryango we ndetse n’uko mubanye mu buryo butegura ubuzima bwa buri munsi."
Yabajijwe niba ari ngombwa ko abakundana babana mu nzu imwe mbere y’ubukwe cyangwa niba bagomba gutegereza kugeza bashyingiranwe. Mu gusubiza, yavuze ko biterwa n’amahitamo yabo.
Yongeyeho ati:“Bamwe bashobora guhita babana, ariko bagikeneye igihe cyo kumenyana neza. Iyo mutarabana, ubona urwego rumwe rw’uwo mukundana. Ariko iyo mutangiye gusangira ubuzima bwa buri munsi, ubona indi shusho ye."
Uyu muraperi w’imyaka 37 yashakanye na Amber Rose, umunyamideri uzwi cyane, ku itariki ya 8 Nyakanga 2013. Uwo mwaka, bibarutse umuhungu wabo. Ariko mu kwezi kwa Nzeri 2014, Amber yatanze ikirego cyo gutandukana, avuga ko kutumvikana hagati yabo ari intandaro. Urukundo rwabo rwarangiye burundu mu 2016.
Kuri ubu, Wiz Khalifa ari mu rukundo na Aimee Aguilar,
umukunzi we w’ubu, bakaba baribarutse umwana w'umukobwa mu minsi ishize.
Ibi byagaragaje ko Wiz Khalifa afata umwanya wo gutekereza ku rukundo, agashishikariza abandi guha agaciro igihe cyo kumenyana mbere yo gufata umwanzuro ukomeye wo gushyingiranwa.



Umwanditisi: Aline Rangira Mwihoreze
