Inama za OMS ku gufasha abana bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije

Ubuzima - 18/05/2026 6:34 AM
Share:

Umwanditsi:

Inama za OMS ku gufasha abana bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryasabye ababyeyi gufasha abana bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije babinyujije mu rukundo, kubumva no kubashyigikira aho kubacira urubanza cyangwa gutuma bagira ipfunwe.

OMS ivuga ko n’ubwo ababyeyi benshi bagorwa no kubona umwana wabo afite ibibazo by’ibiro byinshi, cyane cyane iyo bigira ingaruka ku buzima bwe bwo ku mubiri no mu mutwe, ngo uburyo bwo gufasha umwana bugomba gutangirira ku kumva ikibazo aho kumuha ibihano cyangwa gushinja umwana amakosa.

Abahanga mu buzima bavuga ko ibibazo by’ibiro byinshi ku bana akenshi bituruka ku mpamvu zitandukanye zirimo imiterere y’umubiri, imirire, uburyo babayeho, ndetse n’ubyo bakora mu buzima bwa buri munsi.

OMS igaragaza ko abana benshi baba mu rugo aho usanga biboroheye kurya ibiryo byiganjemo isukari, amavuta menshi n’ibitunganyirizwa mu nganda, mu gihe kubona umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri biba bigoye.

Yibutsa ababyeyi ko umwana ufite ibiro byinshi ashobora no kuba ahura n’ihohoterwa, abamuseka cyangwa kwigunga bitewe n’imiterere ye, ari yo mpamvu akwiye gufatwa neza, kwitabwaho no kumvwa.

Isaba ababyeyi kuganira n’abana babo mu buryo butabacira urubanza, kubitaho, kubagaragariza urukundo, no kubarinda aho bahurira n’ababaseka babahora imiterere y’umubiri wabo.

Yanabasabye kwirinda amagambo asesereza cyangwa anenga imiterere y’umubiri, yaba kuyabwira umwana cyangwa undi muntu, kuko bishobora kwangiza icyizere umwana aba yifitiye.

Ababyeyi kandi basabwa gushimira abana ku bindi byiza bakora bitajyanye n’ibiro byabo, nko kugira umutima mwiza, gukora cyane mu ishuri cyangwa gufasha abandi.

OMS ivuga ko ibiganiro ku buzima bw’umwana bikwiye no kwibanda ku ngaruka z’imbuga nkoranyambaga, kuko hari ubutumwa bwinshi bushobora gutuma abana bumva batanyuzwe n’imiterere yabo cyangwa bukabashora mu bikorwa byo kwiyicisha inzara bagamije kugabanya ibiro.

Ababyeyi basabwe guha abana umwanya wo kuvuga uko biyumva, bakabatega amatwi kandi bakabashimira kuba babagiriye icyizere. Ku bijyanye n’imirire, OMS ivuga ko intego itagomba kuba kugabanya ibiro gusa, ahubwo ko igikwiye kwitabwaho ari ubuzima bwiza muri rusange.

Ababyeyi basabwa guha abana babo indyo yuzuye igizwe n’imbuto, imboga n’ibindi biribwa bifitiye umubiri akamaro, ndetse bakagabanya ibiribwa byatunganyirijwe mu nganda bikungahaye ku isukari, umunyu n’amavuta menshi.

Gusa OMS yibutsa ko kubuza umwana ibiryo runaka burundu bishobora kugira ingaruka mbi, ahubwo ngo hagomba kubaho uburyo bwo kumwigisha guhitamo ibimufitiye akamaro.

Abahanga kandi bashimangira akamaro ko gusangira nk’umuryango, kuko bifasha abana kwiga uburyo bwiza bwo kurya no kuganira ku buzima bwiza.

Ku bijyanye n’imyitozo ngororamubiri, ivuga ko abana bafite imyaka itatu kuzamura bakwiye nibura gukora siporo cyangwa gukina nibura isaha imwe ku munsi.

Ababyeyi basabwa gukina n’abana babo, gukora ingendo n’amaguru cyangwa amagare ndetse no kubashishikariza kujya mu mikino itandukanye kugira ngo bakunde gukora imyitozo bishimye.

OMS kandi ivuga ko ikintu cy’ingenzi ku mwana ari uko yumva akunzwe kandi ashyigikiwe n’umuryango we.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...