Kuri uyu wa Gatanu ni bwo muri Stade Amahoro hatangijwe imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026. Umukino wabereyeho ibirori byo gufungura iri rushanwa ku mugaragaro ni uwo ikipe ya APR FC ihagarariye u Rwanda yanyagiwemo na Gor Mahia ibitego 5-0.
Ibitego bibiri byabonetse mu gice cya mbere bitsinzwe na Mike Evans Kibwage na Ariste Patrick Ekandjoum naho ibindi bitatu biboneka mu gice cya kabiri bitsinzwe na Paul Okoth Odhiambo, Lesley Otieno Owino na Ebenezer Assifuah
Nyuma y’uyu mukino warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, usanzwe ari umuterankunga ukomeye w’iri rushanwa kuva muri 2002, byari agahinda ku bafana ba APR FC n’abakunzi bayo.
Umukino ukirangira, Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yahise ajya mu rwambariro ubona yababaye. Yabanje kuganira n’abakinnyi, ubundi umutoza, Taleb Abderrahim na kapiteni, Djibrill Ouattara bajya mu kiganiro n’abanyamakuru.
Ikiganiro n’abanyamakuru kikirangira, yasohotse asanga Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije wa APR FC aramutegereje ngo bajye mu nama. Ni inama yatinze kuko yamaze hafi amasaha abiri arenga.
Nyuma y’aho abakinnyi ba APR FC bagiye bava mu rwambariro umwe kuri umwe, ubundi abatoza n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wungirije aba ari bo bavamo nyuma.
Abakinnyi ba APR FC wabonaga agahinda ari kose naho abatoza bo baganira hagati yabo ubona ko ibintu bitameze neza.
APR FC yavuye kuri Stade Saa Tanu n’iminota 30 z’ijoro nyuma y’amasaha abiri arenga umukino urangiye. APR FC yari yasabwe ko igikombe cyazasigara mu Rwanda
Ku wa Gatatu ubwo Gen. Mubarakh Muganga yasuraga imyitozo ya APR FC i Nyamirambo yari yasabye abakinnyi ko igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026 cyazisagara mu Rwanda. Ati: ”Nk'uko byahoze, Igikombe ni icya Perezida wacu kizasigare inaha kandi ikipe iruzuye benshi bategereje kubabona kuri uyu wa Gatanu.
Iyi kipe kandi mu myaka hafi 33 imaze ishinzwe yakoze amateka atazibagirana hano hanze. Hari amakipe yashinzwe mu myaka ya za 50 ishize, ariko APR F.C yashinzwe mu 1993 irazirusha ibikombe n'ibigwi kandi imihigo yo gutwara ibindi iracyakomeje ntaho izajya”.
Umutoza ashobora kwirukanwa?
Nyuma y’uko APR FC inyagiwe ibitego 5, bamwe mu bafana bayo bumvikanye basaba ko umutoza Taleb Abderrahim yakirukanwa.
Amakuru avuga ko mu masezerano mashya y’umwaka umwe uyu mutoza aheruka kongera harimo ko agomba gutwara CECAFA Kagame Cup 2026.
Kuri ubu birasa nk'aho bigoye ko APR FC yarenga imikino y’amatsinda bitewe n’umubare w’ibitego yatsinzwe.
