Inama y’Abaminisitiri yakiriye Nate Ament wagizwe Ambasaderi wa Visit Rwanda muri Basketball ku Isi

Imikino - 01/07/2026 9:29 AM
Share:

Umwanditsi:

Inama y’Abaminisitiri yakiriye Nate Ament wagizwe Ambasaderi wa Visit Rwanda muri Basketball ku Isi

Mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga binyuze muri siporo, Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yakiriye ku mugaragaro umukinnyi wa Basketball ukizamuka muri NBA, Nate Ament, nk'Ambasaderi wa mbere wa Visit Rwanda mu mukino wa Basketball ku rwego rw'Isi.

Ku wa Kabiri tariki ya 30 Kamena 2026 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Muri iyi nama hakiriwe Nate Ament uheruka kugirwa Ambasaderi wa Visit Rwanda muri Basketball ku Isi.

Ubutumwa bwashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe binyuze kuri X buragira buti: ”Twishimiye kwakira Nate Ament mu muryango wa Visit Rwanda nka Ambasaderi wacu wa mbere w'umukino wa Basketball ku rwego rw'Isi.

"Binyuze muri ubu bufatanye, Nate azakoresha ubwamamare bwe mu kumenyekanisha u Rwanda ku bakunzi ba Basketball ku Isi, ari na ko yishimira umurage w'u Rwanda."

Nate Ament yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nyina ni Umunyarwandakazi naho Se akaba ari Umunyamerika, ibintu byatumye ahora agaragaza ko yishimira inkomoko ye y'u Rwanda.

Mu kwezi gushize, Ament yatoranyijwe ku mwanya wa 13 muri NBA Draft n'ikipe ya Miami Heat, ibintu byamushyize mu bakinnyi bakiri bato bitezweho kuzitwara neza muri shampiyona ikomeye ya NBA.

Nyuma yo gutangazwa nka Ambasaderi wa Visit Rwanda, Nate Ament yavuze ko guhagararira u Rwanda ari ishema rikomeye kuri we. Yagize ati: "Guhagararira u Rwanda ni ikintu kivuze byinshi kuri jye. U Rwanda ni kimwe mu wo ndi we, kandi nishimiye gusangiza isi iyo sano mu gihe ntangiye urugendo rwanjye muri NBA."

Yanagaragaje ko afite inyota yo gusura u Rwanda kenshi no kumarana igihe n'abana n'urubyiruko rukina Basketball, agamije kubatera imbaraga no kubafasha kugera ku nzozi zabo.

Inama y’Abaminisitiri yakiriye Nate Ament wagizwe Ambasaderi wa Visit Rwanda muri Basketball ku Isi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...