Mu butumwa RBC yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yagize iti: “Alukolo igira ingaruka mu bwonko, impyiko, umwijima n’ibindi bice by’umubiri.”
RBC yavuze ko abantu basobanukiwe ingaruka z’inzoga hakiri kare ubu bashobora guhitamo gukoresha wikendi mu kwiyitaho, gukora siporo no gukora ibindi bikorwa byubaka ubuzima, aho kuyikoresha mu bikorwa bishobora kubangiriza ubuzima. Iti : “Gira amahitamo meza, ugire wikendi nziza n’ubuzima buzira umuze.”
Ubu butumwa bwatanzwe mu gihe u Rwanda rukomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa byangiza ubuzima, cyane cyane ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ndetse no gukangurira abaturage kugabanya ikoreshwa ry’inzoga.
RBC yakomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gutanga ubutumwa bugamije gukangurira abaturage kwirinda kunywa inzoga nyinshi no guhitamo imibereho ibungabunga ubuzima.
Inama ya Wikendi: RBC yasabye Abanyarwanda kwiyitaho aho kwishora mu nzoga
Umwanditsi:

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyibukije Abanyarwanda ko inzoga zishobora kugira ingaruka ku bice bitandukanye by’umubiri, birimo ubwonko, impyiko n’umwijima, kibasaba gukoresha impera z’icyumweru mu bikorwa bibafasha kubungabunga ubuzima.
Ibitekerezo (0)
Inkuru nyamukuru
Loading...
Loading...
Loading...
Loading...