Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, uyu mwanzuro waje nyuma yo kuba hari ibiganiro bikomeye biri kuba hagati ya FERWAFA na FIFA harimo no kuba harahagaritswe amatora y’uwuzayobora FERWAFA mu myaka ine (4) iri imbere.
Inama y’inteko rusange idasanzwe izaba mu Kwakira izaba ireba cyane kuri gahunda yo gushyiraho amategeko aboneye yazatuma amatora agenda neza ndetse hagashyirwaho itariki nyayo izaberaho amatora.
Mu nama yabereye kuri FERWAFA kandi bemeje ko nta gisibya shampiyona y’icyiciro cya mbere igomba gutangira kuwa 29 Nzeli 2017 ndetse biteganyijwe ko umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC mu guhatanira igikombe kiruta ibindi uzakinirwa kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu kuwa 23 Nzeli 2017 ndetse banemeje ko shampiyona y’icyiciro cya kabiri zatanagira kuwa 11 Ugushyingo 2017.