Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram nyuma y'iki gitaramo "In Christ Now", Tracy yavuze ko atabona amagambo ahagije yo gusobanura uburyo yishimira abantu bemeye guhagararana na we n'itsinda Rene na Tracy ryateguye iki gitaramo.
Yashimiye cyane umuhanzi wo muri Nigeria, Ebuka Songs, avuga ko ari umugaragu w'Imana ukomeje guhindura ubuzima bw'abasore n'inkumi benshi binyuze mu murimo akora.
Yagize ati: "Turagushimira kuba warabaye umugisha ukomeye muri In Christ Now Worship Experience. Kuba warabanye natwe, ukadutera imbaraga kandi ugashyigikira iki cyerekezo birenze ibyo twatekerezaga. Ni impano tutazigera dufata nk'ibisanzwe."
Tracy yavuze kandi ko ubuzima bwa Ebuka Songs burangwa no gukunda Imana, gusenga no kwitangira umurimo, ibintu yavuze ko bikomeje gutera benshi ishyaka ryo kwegera Imana.
Si we wenyine washimiwe. Tracy yanagarutse ku muhanzi Zoravo wo muri Tanzania, avuga ko urukundo, ubwenge n'ukwizera kwe byabaye isomo rikomeye ku bo bakorana.
Mu butumwa bwe yagize ati: "Urukundo rwawe, ubwenge bwawe n'ukwizera kwawe kutajegajega byatweretse ubwiza bw'umuryango nyakuri n'ubumwe nyabwo. Turashima umubano dufitanye kandi twubaha amavuta Imana yagusize."
Yamusabiye gukomeza guhabwa imbaraga no kwagura umusaruro w'umurimo akorera Imana.
Tracy kandi yashimiye itsinda rya Ben & Chance, avuga ko umurimo w'Imana utagomba gukorwa n'umuntu umwe ahubwo ushingira ku bufatanye n'urukundo hagati y'abizera.
Yagize ati: "Kuboneka kwanyu, amasengesho yanyu n'ubufasha mwaduhaye byadusigiye isomo rikomeye ko turi abanyembaraga iyo dukorera hamwe muri Kristo."
Yongeyeho ko bazahora bishimira uburyo iri tsinda ryahagaze inyuma ya In Christ Now Worship Experience.
Mu bandi yashimiye harimo n'umuhanzikazi wo muri Tanzania Bella Kombo, avuga ko yakomeje kubereka urukundo, kubatera inkunga no kubitaho nk'umuryango.
Yagize ati: "Turashimira cyane uyu mugore w'Imana udahwema kudushyigikira, kudutera imbaraga no kutwereka urukundo. Inkunga yawe ihoraho, umutima mwiza n'ubwitange bwawe byabaye umugisha ukomeye ku murimo wacu."
Yamusabiye ko Imana yakomeza kumwongerera imbaraga, yagura imbibi z'umurimo we kandi ikamwitura ubudahemuka bwe.
In Christ Now Worship Experience yabereye muri Camp Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026, yahuje ibihumbi by'abakristo baturutse mu Rwanda no mu bindi bihugu.
Yitabiriwe n'abahanzi n'abigisha b'Ijambo ry'Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, mu gikorwa cyaranze kuramya Imana, gusenga no gukomeza kwizera kw'abacyitabiriye. Yateguwe na Rene na Tracy ku bufatanye na Honor Events.




Tracy yashimiye abaramyi bamushyigikiye barimo Ebuka Songs, Zoravo, Ben & Chance na Bella Kombo
