Imyitwarire 5 ikunze kugaragara mu rukundo n’umuntu warezwe n’umubyeyi umwe

Urukundo - 06/09/2026 8:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Imyitwarire 5 ikunze kugaragara mu rukundo n’umuntu warezwe n’umubyeyi umwe

Abana bakuriye mu miryango barerwa n’umubyeyi umwe bakura bafite imyumvire itandukanye ku rukundo n’imibanire, ugereranyije n’abakuriye mu miryango irimo ababyeyi bombi.

Iyo umwana akuriye mu muryango urangwa n’urukundo n’ubwumvikane hagati y’ababyeyi, ashobora kubona urugero rwiza rw’uko abantu bakwiye kubana no gukemura ibibazo mu rukundo. Ndetse n’iyo ababyeyi baba badacana uwaka, umwana ashobora kubigiraho akamenya ibyo yakwirinda mu mibanire ye y’ahazaza.

Ku bana bakuze barerwa n’umubyeyi umwe, hari ibyo batabona mu buryo bumwe, bigatuma hari amasomo biga ubwabo binyuze mu buzima. Ibi bishobora gutuma bagira imyumvire n’imyitwarire yihariye mu rukundo.

Dore imyitwarire 5 ishobora kugaragara ku bantu bakuriye mu miryango barerwa n’umubyeyi umwe, nk’uko tubikesha Your Tango.

1. Baha agaciro kwihangana no kudacika intege

Abana bakuriye ku mubyeyi umwe akenshi babona imbaraga umubyeyi wabo akoresha kugira ngo abone ibitunga umuryango kandi abashe kubitaho.

Umwana ashobora gukura abona nyina cyangwa se akora cyane, rimwe na rimwe akagira inshingano nyinshi, ariko agakomeza kurera abana no guhangana n’ibibazo by’ubuzima.

Ibi bishobora gutuma umwana akura aha agaciro umuntu ufite ubushobozi bwo kwihangana, gukomera no kudaheranwa n’ibibazo.

Iyo ari mu rukundo, ashobora gukunda umuntu ubona ko adahita areka byose igihe ibintu bigoye, ahubwo agashaka uko yakomeza guhangana n’ibibazo.

2. Baba bigenga kandi bubaha umwanya wabo

Abana benshi bakuriye ku mubyeyi umwe bashobora kuba baramenyereye kwikorera ibintu bimwe na bimwe ubwabo, cyane cyane iyo umubyeyi yabaga ahugiye mu kazi cyangwa mu zindi nshingano zo gutunga umuryango.

Bamwe bashobora kuba baramenyereye kumara igihe bonyine, kwifatira imyanzuro no kwita ku bibazo bimwe batabanje gutegereza ubufasha bw’undi muntu.

Ibi bishobora gukomeza no mu gihe bakuze bakinjira mu rukundo. Bashobora gukunda cyane umuntu bakundana, ariko bagakenera umwanya wo kuba bonyine no kwikorera ibintu byabo.

Bityo, kuba umuntu atifuza ko umukunzi we ahora hafi cyangwa ngo amufashe muri buri kintu, ntibivuze ko atamukunda. Bishobora kuba biterwa n’uko yamenyereye kwigenga kuva akiri muto.

3. Bakunze kugira imyumvire isa neza nk’uyu mubyeyi wabareze

Iyo umwana akuriye ku mubyeyi umwe, uwo mubyeyi aba afite uruhare runini mu kumwigisha uko abona ubuzima, abantu ndetse n’imibanire.

Umwana wakuze arerwa na nyina ashobora kuba yarize byinshi ku buzima abikesha uburyo nyina abona ibintu, mu gihe uwakuriye kuri se ashobora na we kugira imyumvire myinshi yakuye kuri se.

Ibi bishobora kugira uruhare mu buryo umuntu mukuru abona urukundo n’ibyo ategereza ku mukunzi we.

Icyakora, ibi ntibivuze ko buri muntu wese wakuriye ku mubyeyi umwe agomba kugira imyitwarire imwe. Uko umuntu yarezwe, abo yagiye ahura na bo, uburere yahawe n’ibyamubayeho mu buzima byose bishobora kugira uruhare mu miterere ye.

4. Gutinya gufata icyemezo cyo kujya mu rukundo

Umwana wakuriye mu muryango watandukanye ashobora kubona ingaruka gutandukana kw’ababyeyi byagize ku muryango.

Ibyo bishobora gutuma akura afite ubwoba bwo kuzagira umubano ushobora gusenyuka nk’uwo yiboneye mu bwana.

Kubera iyo mpamvu, umuntu wakuriye ku mubyeyi umwe ashobora gutinda gufata ibyemezo bikomeye nko gushyingirwa cyangwa kubyara, kuko aba ashaka kubanza kwizera ko umubano yinjiyemo uzaramba.

Ibi ariko ntibisobanura ko aba adashaka gukundana cyangwa ko yanga kwiyemeza. Ahubwo ashobora gukenera igihe kinini, icyizere n’umutekano mu rukundo mbere yo gufata imyanzuro ikomeye.

5. Bagira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bikomeye

Gukura ubona umubyeyi umwe ahangana n’inshingano nyinshi bishobora gutuma umwana na we akura afite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.

Hari abo bishobora gutuma bakura vuba mu mitekerereze, bakamenya kwifatira inshingano no gukomeza ubuzima n’iyo ibintu bitameze neza.

Mu rukundo, ibyo bishobora gutuma baba abantu ushobora kwiringira mu bihe bikomeye, kuko baba baramenyereye guhangana n’ibibazo aho guhita bacika intege.

Uko umuntu akura bigira uruhare mu miterere ye no mu buryo yitwara mu mibanire n’abandi. Kuba umuntu yarakuriye ku mubyeyi umwe bishobora kugira uruhare mu buryo abona urukundo, ubwigenge, kwiyemeza ndetse no guhangana n’ibibazo.

Ariko ntabwo abana bose bakuriye mu miryango barerwa n’umubyeyi umwe bagira imyitwarire imwe. Buri muntu agira uburere, ubuzima n’ibyamubayeho bitandukanye.

Kumenya amateka y’umuntu no gusobanukirwa aho imyitwarire ye ishobora kuba yaraturutse bishobora gufasha abafitanye umubano kurushaho kumvikana no kubahana.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...