Iyo umwana akuriye mu
muryango urangwa n’urukundo n’ubwumvikane hagati y’ababyeyi, ashobora kubona
urugero rwiza rw’uko abantu bakwiye kubana no gukemura ibibazo mu rukundo.
Ndetse n’iyo ababyeyi baba badacana uwaka, umwana ashobora kubigiraho akamenya
ibyo yakwirinda mu mibanire ye y’ahazaza.
Ku bana bakuze barerwa n’umubyeyi
umwe, hari ibyo batabona mu buryo bumwe, bigatuma hari amasomo biga ubwabo
binyuze mu buzima. Ibi bishobora gutuma bagira imyumvire n’imyitwarire yihariye
mu rukundo.
Dore imyitwarire 5
ishobora kugaragara ku bantu bakuriye mu miryango barerwa n’umubyeyi umwe, nk’uko
tubikesha Your Tango.
1. Baha agaciro
kwihangana no kudacika intege
Abana bakuriye ku mubyeyi
umwe akenshi babona imbaraga umubyeyi wabo akoresha kugira ngo abone ibitunga
umuryango kandi abashe kubitaho.
Umwana ashobora gukura
abona nyina cyangwa se akora cyane, rimwe na rimwe akagira inshingano nyinshi,
ariko agakomeza kurera abana no guhangana n’ibibazo by’ubuzima.
Ibi bishobora gutuma
umwana akura aha agaciro umuntu ufite ubushobozi bwo kwihangana, gukomera no
kudaheranwa n’ibibazo.
Iyo ari mu rukundo,
ashobora gukunda umuntu ubona ko adahita areka byose igihe ibintu bigoye,
ahubwo agashaka uko yakomeza guhangana n’ibibazo.
2. Baba bigenga kandi bubaha
umwanya wabo
Abana benshi bakuriye ku
mubyeyi umwe bashobora kuba baramenyereye kwikorera ibintu bimwe na bimwe
ubwabo, cyane cyane iyo umubyeyi yabaga ahugiye mu kazi cyangwa mu zindi
nshingano zo gutunga umuryango.
Bamwe bashobora kuba
baramenyereye kumara igihe bonyine, kwifatira imyanzuro no kwita ku bibazo
bimwe batabanje gutegereza ubufasha bw’undi muntu.
Ibi bishobora gukomeza no
mu gihe bakuze bakinjira mu rukundo. Bashobora gukunda cyane umuntu bakundana,
ariko bagakenera umwanya wo kuba bonyine no kwikorera ibintu byabo.
Bityo, kuba umuntu
atifuza ko umukunzi we ahora hafi cyangwa ngo amufashe muri buri kintu,
ntibivuze ko atamukunda. Bishobora kuba biterwa n’uko yamenyereye kwigenga kuva
akiri muto.
3. Bakunze kugira
imyumvire isa neza nk’uyu mubyeyi wabareze
Iyo umwana akuriye ku
mubyeyi umwe, uwo mubyeyi aba afite uruhare runini mu kumwigisha uko abona
ubuzima, abantu ndetse n’imibanire.
Umwana wakuze arerwa na
nyina ashobora kuba yarize byinshi ku buzima abikesha uburyo nyina abona
ibintu, mu gihe uwakuriye kuri se ashobora na we kugira imyumvire myinshi
yakuye kuri se.
Ibi bishobora kugira
uruhare mu buryo umuntu mukuru abona urukundo n’ibyo ategereza ku mukunzi we.
Icyakora, ibi ntibivuze
ko buri muntu wese wakuriye ku mubyeyi umwe agomba kugira imyitwarire imwe. Uko
umuntu yarezwe, abo yagiye ahura na bo, uburere yahawe n’ibyamubayeho mu buzima
byose bishobora kugira uruhare mu miterere ye.
4. Gutinya gufata
icyemezo cyo kujya mu rukundo
Umwana wakuriye mu
muryango watandukanye ashobora kubona ingaruka gutandukana kw’ababyeyi byagize
ku muryango.
Ibyo bishobora gutuma
akura afite ubwoba bwo kuzagira umubano ushobora gusenyuka nk’uwo yiboneye mu
bwana.
Kubera iyo mpamvu, umuntu
wakuriye ku mubyeyi umwe ashobora gutinda gufata ibyemezo bikomeye nko gushyingirwa
cyangwa kubyara, kuko aba ashaka kubanza kwizera ko umubano yinjiyemo uzaramba.
Ibi ariko ntibisobanura
ko aba adashaka gukundana cyangwa ko yanga kwiyemeza. Ahubwo ashobora gukenera igihe
kinini, icyizere n’umutekano mu rukundo mbere yo gufata imyanzuro ikomeye.
5. Bagira ubushobozi bwo guhangana
n’ibibazo bikomeye
Gukura ubona umubyeyi
umwe ahangana n’inshingano nyinshi bishobora gutuma umwana na we akura afite
ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo.
Hari abo bishobora gutuma
bakura vuba mu mitekerereze, bakamenya kwifatira inshingano no gukomeza ubuzima
n’iyo ibintu bitameze neza.
Mu rukundo, ibyo
bishobora gutuma baba abantu ushobora kwiringira mu bihe bikomeye, kuko baba
baramenyereye guhangana n’ibibazo aho guhita bacika intege.
Uko umuntu akura bigira
uruhare mu miterere ye no mu buryo yitwara mu mibanire n’abandi. Kuba umuntu
yarakuriye ku mubyeyi umwe bishobora kugira uruhare mu buryo abona urukundo,
ubwigenge, kwiyemeza ndetse no guhangana n’ibibazo.
Ariko ntabwo abana bose
bakuriye mu miryango barerwa n’umubyeyi umwe bagira imyitwarire imwe. Buri
muntu agira uburere, ubuzima n’ibyamubayeho bitandukanye.
Kumenya amateka y’umuntu
no gusobanukirwa aho imyitwarire ye ishobora kuba yaraturutse bishobora gufasha
abafitanye umubano kurushaho kumvikana no kubahana.
