Imyitwarire 10 ishobora gutuma umuntu ufite IQ iri hejuru atsindwa

Utuntu nutundi - 07/07/2026 2:43 PM
Share:

Umwanditsi:

Imyitwarire 10 ishobora gutuma umuntu ufite IQ iri hejuru atsindwa

Abantu benshi batekereza ko kugira IQ (Intelligence Quotient) iri hejuru ari byo byonyine bituma umuntu agira ubwenge n'intsinzi mu buzima. Ariko umushoramari w'ikirangirire Warren Buffett, umwe mu bantu bakize cyane ku Isi, we abibona ukundi.

Warren Buffett ni umwe mu bashoramari bazwi cyane ku Isi akaba n'umuyobozi wa Berkshire Hathaway. Azwi kubera ubuhanga mu gushora imari, kwihangana no gufata ibyemezo bishingiye ku bushakashatsi.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa New Trader U, mu myaka isaga 60 amaze ashora imari, yabonye abantu bafite impamyabumenyi n'ubwenge buhambaye bahomba kubera imyitwarire mibi, ndetse anabona abantu basanzwe bubaka umutungo munini bitewe no kwihangana, kwigenzura no gufata ibyemezo byiza.

Ni yo mpamvu avuga ko ubwenge nyabwo butagaragarira mu manota ya IQ, ahubwo bugaragarira mu byemezo afata buri munsi ndetse n’imyitwarire ye ishobora kuba:

1. Kugendera mu kigare

Buffett avuga ko gukurikira ibyo abantu bose bari gukora utabanje kubisesengura ari kimwe mu bimenyetso by'ubushishozi buke.

Akenshi abantu bayoborwa n'ubwoba, ishyari cyangwa umururumba, bakagura cyangwa bakagurisha ibintu kubera ko abandi babikoze. Aho gutekereza we ku giti cye icyamugirira akamaro ndetse akaba isoko y’iterambere rya benshi.

2. Gukabiriza ibintu

Hari abantu bakunda gukoresha amagambo akomeye cyangwa bagashyira ibintu mu rujijo kugira ngo bagaragaze ko bafite ubumenyi bwinshi.

Mu gihe umuntu usobanukiwe neza ikintu ashobora kugisobanura mu buryo bworoshye. Iyo ibintu bikomeje kugorana kandi byuzuyemo amagambo atoroshye, akenshi biba byerekana ko ubivuga atabyumva neza.

3. Kutamenya uwo uri we

N'ubwo umuntu yaba afite ubwenge bwinshi, kutabasha kugenzura amarangamutima bishobora kumuteza ibibazo bikomeye.

Abantu batihangana bakunda gufata ibyemezo bahubutse, bakagura ibintu igihe bihenze cyangwa bakabigurisha bafite ubwoba. Kwigenzura no gukurikiza gahunda ni byo bituma umuntu agera ku ntsinzi irambye.

4. Kutihanganira gutegereza

Hari abantu bumva ko buri gihe bagomba kugira icyo bakora, nyamara rimwe na rimwe igikorwa cyiza ari ugutegereza.

Buffett akunze kuvuga ko "isoko ry'imari rikura amafaranga ku bantu bihutira ibintu rikayaha abafite ukwihangana." Yemeza ko kwihangana ari kimwe mu biranga abantu bafata ibyemezo byiza.

5. Kwibwira ko uzi ibintu byose

Kimwe mu byago bikomeye ni ukwemera ko usobanukiwe ibintu byose.

Umuntu w'umunyabwenge amenya neza aho ubumenyi bwe bugarukira. Ntabwo afatirana amahirwe ya buri kintu abonye ko gishoboka, ahubwo yita cyane ku mpamvu za buri kimwe ndetse akabiha igihe gihagije cyo kugenzura neza niba atari kwibeshya.

6. Kugira ubwenge ariko nta bunyangamugayo

Muri iki gihe ahantu hose icyo waba ugiye gukora cyose wibwnda cyane ku ubunyangamugayo, ubwenge n'umurava.

Avuga ko iyo ubunyangamugayo bubuze, ubwenge n'imbaraga bishobora guteza ibibazo bikomeye. Rero biba byiza gukorana n'umuntu w'inyangamugayo ufite ubushobozi busanzwe aho gukorana n'umuntu w'umuhanga ariko utizerwa.

7. Kugira IQ yo ku rwego rwo hejuru ariko nta bwitonzi

Umuntu ufite IQ iri hejuru cyane ashobora no kuyigiraho ikibazo igihe ayishingiraho akibwira ko atajya yibeshya.

Ubwenge bujyana no kwicisha bugufi no kumenya aho ubushobozi bwawe bugarukira. Mu byo uzakora byose bizagerwaho ari uko witaye.

8. Kwishora mu nguzanyo kugira ngo ugaragaze ubukire

Abantu benshi babura byose bari bafite biturutse ku gukoresha umwenda myinshi.

Kumenya neza uwo uri we ndetse no kucunga duke ufite bituma umutungo uramba wubakwa buhoro buhoro binyuze mu kwizigamira no gushora imari neza, aho kwirukira inzira z'ubusamo zigamije gusa kugaragara nk'uwakize.

9. Kwizera ko ibihe bihora ari byiza

Hari abantu batekereza ko ibihe byiza bizahoraho, ntibategure ibihe bikomeye bishobora kuza.

Buffett avuga ko guhanura imvura bidafite agaciro, ahubwo igifite agaciro ni ukubaka ubwato mbere y'uko imvura igwa. Ni yo mpamvu gukora cyane bigendana no kwizigana kuko ntawe umenya ejo icyo hazigamye

10. Kwiringira ejo hazaza

Abasesenguzi benshi bakunda kuva ku iteganyagihe ry’isoko uko rizagenda cyangwa uko ubukungu buzaba bumeze.

Ariko ibyo bavuga akenshi bigaragaza ibitekerezo byabo kurusha uko bigaragaza ibizaba. Kora ubushakashatsi bwawe no gufata ibyemezo bishingire ku makuru afatika aho gukurikira ibyo abanda bateganya.

Ku bwa Warren Buffett, ubwenge nyabwo si amanota menshi muri IQ cyangwa amagambo akomeye umuntu azi. Bushingira ku bushishozi, kwigenzura, kwihangana, ubunyangamugayo no kumenya aho ubushobozi bwawe bugarukira.

Agaragaza ko n'umuntu ufite IQ iri hejuru ashobora gutsindwa n'imyitwarire mibi, mu gihe ufite ubushobozi busanzwe ashobora kugera ku ntsinzi ikomeye kubera imyitwarire myiza n'ibyemezo bifatika.

Mu yandi magambo, gutsinda mu buzima ntibishingira gusa ku rwego rw'ubwenge umuntu yavukanye, ahubwo bishingira cyane ku buryo akoresha ubwo bwenge buri munsi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...