Imyiteguro irarimbanyije! Agiye gusezerana n'umwana yareraga nyuma yo kumenya ko atari uwe

Utuntu nutundi - 13/05/2026 10:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Imyiteguro irarimbanyije! Agiye gusezerana n'umwana yareraga nyuma yo kumenya ko atari uwe

Abasesenguzi bavuga ko izamuka ry’ibizamini bya ADN rikomeje guteza ibibazo byinshi mu miryango, harimo gutandukana kw’abashakanye, amakimbirane ashingiye ku bwizerane, n’ihungabana rikomeye ku bana n’ababyeyi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru GH Page avuga ko uyu mugabo yari amaze igihe afite amakenga, akeka ko uyu mwana w'umukobwa atari uwe, bituma afata icyemezo cyo gukora isuzuma rya ADN kugira ngo amenye ukuri. Ibisubizo by’iri suzuma ngo byagaragaje ko uyu mukobwa yareze nk'imfura ye atari we wamubyaye.

Nyuma yo kumenya ayo makuru, bivugwa ko yahise ahagarika kumwishyurira amafaranga y’ishuri ndetse n’izindi nshingano yari asanzwe amufashamo nk’umubyeyi zirahagarara.

Icyakora, ibintu byafashe indi ntera itunguranye ubwo uyu mugabo yagarukaga kuri uwo mukobwa amusaba ko bakundana ndetse bakazabana nk’umugabo n’umugore, ashingiye ku kuba amukunda kandi nta sano y'amaraso bafitanye.

Icyatangaje abantu benshi ngo ni uko wo mukobwa w’imyaka 19 yemeye icyo cyifuzo, ndetse ngo imyiteguro y’ubukwe bwabo ikaba igeze kure, ibi byateje impaka z'urudaca ku mbuga nkoranyambaga.

Hari abagaragaje ko ibi bibabaje kandi binyuranyije n’indangagaciro z’umuryango nyafurika, mu gihe abandi bavuga ko mu mategeko nta cyaha kibirimo niba nta sano y’amaraso bafitanye.

Ibi bibaye mu gihe ibizamini bya ADN bikomeje kwamamara cyane muri Uganda no mu bindi bihugu bya Afurika, aho abagabo benshi barimo gushaka kumenya ukuri ku bana barera.

Abasesenguzi bavuga ko iri zamuka ry’ibizamini bya ADN rikomeje guteza ibibazo byinshi mu miryango, harimo gutandukana kw’abashakanye, amakimbirane ashingiye ku bwizerane, ndetse n’ihungabana rikomeye ku bana n’ababyeyi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...