Ambassadors of Christ choir ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Remera, yatangiye ibikorwa byayo mu mwaka wa 1995, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu myaka yakurikiyeho, yagiye imenyekana mu Rwanda no mu Karere, cyane cyane binyuze mu ndirimbo zayo ziganjemo ubutumwa bw’ihumure, gushima Imana, no gukomeza imitima yakomeretse, haba mu Kinyarwanda, Icyongereza n’Igiswahili.
Uyu mwaka wa 2026, iri kwizihiza imyaka 30 imaze mu murimo, ibirori bikazasozwa n’igitaramo kizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama 2026, gifite insanganyamatsiko igira iti “God Painted Our Story”, mu Kinyarwanda bikaba bisobanuye “Imana yanditse amateka yacu.”
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, bamwe mu bagize Ambassadors of Christ bavuze ko icyo gitaramo kitazaba icy’indirimbo gusa, ahubwo kizaba n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’imyaka 30, bakavuga ku byiza n’ibikomeye banyuzemo ndetse bagashimira Imana ku byo yabafashije kugeraho.
“Ntabwo ari twebwe, ni Imana”
Manzi Nelson, Visi Perezida wa Ambassadors of Christ, yavuze ko iyo basubije amaso inyuma ku mateka y’iyi korali, basanga ibyo bagezeho birenze ubushobozi bw’umuntu ku giti cye.
Yagize ati: “Ntabwo ari twebwe, ni Imana. Imana ni yo yabikoze. Ni yo yaduhaye imbaraga zo gushobora ibyo umwana w’umuntu yakumva ko atari ku rwego rwo kubishobora.”
Yavuze ko mu myaka 30 ishize hari ibyiciro bitandukanye korali yanyuzemo, buri kimwe kikagira amateka yacyo, ariko byose bigahurira ku kintu kimwe: kubona uruhare rw’Imana mu rugendo rwabo.
Yanashimiye abakunzi ba Ambassadors of Christ bakomeje kuyishyigikira, abasaba kuzitabira igitaramo kugira ngo bazumve inkuru n’ubuhamya bwabo imbonankubone.
Ati: “Twishimira urukundo abantu badukunda, n’urwo bakunda uwo tuvugira kuko twitwa ‘Ambassadors of Christ’ rero turabasaba ko bazaza tukababwira imbonankubone, kuko dufite byinshi twabateguriye. Mu rugendo rw’imyaka 30 harimo ibinyacumi nka bitatu bigeye bifite amateka atandukanye kandi yose yuzuzanya kugeza uyu munsi.”
Imyiteguro igeze kure
Uwera Sarah Sanyu, umwe mu bagize iyi korali, yavuze ko imyiteguro y’igitaramo igeze kure, aho avuga ko muri gahunda zabo bageze hafi kuri 90%.
Yavuze ko uko itariki y’igitaramo yegereje ari na ko babona ko igihe gisigaye ari gito. Yabwiye abakunzi ba Ambassadors of Christ ko bari gutegurirwa igitaramo gifite indirimbo, ubuhamya n’ubutumwa bw’amateka y’iyi korali.
Ati: “Mu by'ukuri twiteguye neza, nkurikije ikigereranyo tugezeho ni nka 90%, urumva rero ko tutazabatenguha. Turi gutegura ibintu byiza, bishyitse kandi biryoshye.”
Amateka asharirira Ambassadors of Christ mu myaka 30 imaze mu murimo
Mu myaka 30 Ambassadors of Christ imaze, habayemo n’ibihe bikomeye byasize ibikomere ku banyamuryango. Mu byo abagize korali bibuka harimo impanuka yabaye ubwo berekezaga mu murimo w’Imana muri Tanzania mu 2011.
Bamwe mu bo bari bajyanye mu bikorwa by’ivugabutumwa bahasize ubuzima muri iyo mpanuka bakoze. Abapfuye barimo Manzi Philbert, Amos na Gatare, bari mu banyamuryango ba korali Ambassadors of Christ Choir.
Manzi Nelson yavuze ko ibyo byabaye igice cy’amateka yabo badashobora kwibagirwa, ariko ko aho kuba ikintu cyari kubaca intege burundu, byatumye barushaho kuba umwe no gufatanya.
Yavuze ko iyi korali yabo ari “umuryango kuruta uko ari korali”, kandi ko muri icyo gihe abagize umuryango barushijeho kwegerana no gufashanya.
Yavuze kandi ko bamwe mu bavandimwe b’abahitanywe n'impanuka baje gukomeza umurimo wabo no gusimbura abavuye mu murimo, bakusa ikivi cyabo, ibintu yabonye nk’ikintu cyafashije Ambassadors of Christ gukomeza urugendo rwayo.
“Iyi korali yamfashije kutigunga" - Grace Mutete
Grace Mutete, uzwi nka Kavara, na we yavuze ko kuri we Ambassadors of Christ irenze kuba itsinda riririmba gusa. Yagize ati: “Uyu muryango wakoze byinshi kuri njye, ariko icyo nakubwira ni uko watumye ntigunga, kuko iyi korali irenze kuba korali gusa, ahubwo ni abavandimwe.” Yavuze ko kubona umunezero n’ubusabane muri uwo muryango byagize uruhare rukomeye mu buzima bwe.
Usibye umuziki, Ambassadors of Christ yagiye ikora n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha abaturage no kugeza ubutumwa ku bantu bafite ibibazo bitandukanye.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 30, korali yakoze ibikorwa birimo gutera ibiti, gahunda zo kurwanya ibiyobyabwenge, gusura urubyiruko rwo mu bigo ngororamuco bya Iwawa na Gitagata, ndetse no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rudakabukirwa.
Mu gikorwa cy’ivugabutumwa cyabereye i Iwawa, Ambassadors of Christ yagejeje ubutumwa ku bantu hafi 5,000, aho abantu 195 biyemeje gukurikira Kristo ndetse bakabatizwa.
Igitaramo cy’imyaka 30 kizaba umwanya wo kwibuka no gushimira
Igitaramo cyo ku wa 30 Kanama 2026 muri BK Arena ni cyo kizaba indunduro y’ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru. Hazibandwa ku rugendo Ambassadors of Christ yanyuzemo, indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye, ubuhamya ndetse n’ibyo korali ivuga ko Imana yayikoreye.
Ambassadors of Christ ivuga ko abazitabira bazahabwa umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku mateka y’imyaka 30, ariko kandi bakanibuka inzira itoroshye Imana yabanyujijemo.
Manzi Nelson yavuze ko kuri bo, ubutumwa bw’ingenzi atari ukwirata ibyo bagezeho, ahubwo ari ugutanga icyubahiro ku Mana. Ati: “Ntabwo ari twebwe, ni Imana.” Ni na yo mpamvu insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga ko Imana ari yo yanditse amateka yabo.
Ku wa 30 Kanama 2026, Ambassadors of Christ ntizaba yizihiza imyaka 30 y’umuziki gusa. Izaba inizihiza urugendo rw’umuryango waranzwe n’ivugabutumwa, ibigeragezo, igihombo, gusubirana imbaraga no gukomeza kwizera.
Uburyo bwo kugura itike yo kujya mu gitaramo cy'amateka cya Ambassadors of Christ kizabera muri BK Arena tariki ya 30 Kanama 2026. ni ugukanda: *513*1*1# cg ugasura urubuga: www.ticqet.rw. Ukeneye andi makuru cyangwa ubufasha hamagara: 0787837802.




Ambassadors of Christ Choir igiye gukora igitaramo cy'amateka kizaba ku wa 30 Kanama 2026
