Uyu
muraperi umaze imyaka 20 yubaka izina muri Hip Hop nyarwanda ni umwe mu
bazongera guhurira ku rubyiniro n'abakunzi b'umuziki muri iki gitaramo
gitegerejwe ku wa 25 Nyakanga 2026 kuri Sitade Ubworoherane i Musanze, aho
azaririmba nk'umwe mu bahanzi batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super
Star.
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Riderman yavuze ko imyiteguro iri kugenda
neza, ndetse ko icyo yifuza ari ugutanga ibyishimo nk'ibisanzwe.
Aya
magambo agaragaza icyizere uyu muraperi afite mbere yo kongera guhura
n'abakunzi be, cyane cyane abo mu Ntara y'Amajyaruguru bazaba bitabiriye iki
gitaramo.
Riderman
yavuze ko icyo yifuza kurusha ibindi ari ukubona abafana be bitabira ari
benshi, bakaza bafite inyota yo kwishimana n'abahanzi.
Yagize
ati: "Bazaze ari benshi, bazaze biteguye gususuruka, baze biyumvamo
igitaramo. Cyane cyane ko turi kumwe na MTN kandi 'nicyo gihe', hanyuma no kuri
Primus 'icyaka ntikibaho', ni inzoga y'abantu bishimye. Ni ibintu bibiri bigiye
guhura kandi byose bitanga vibes."
Ni
ubutumwa buhuza neza n'insanganyamatsiko y'ibi bitaramo bimaze imyaka biranga
impeshyi y'Abanyarwanda, aho umuziki, imyidagaduro n'abafana bihurira ku
rubyiniro rumwe.
Nubwo
Riderman amaze imyaka 20 mu muziki, yavuze ko gutegura urutonde rw'indirimbo
azaririmba bitajya byoroha, bitewe n'ubwinshi bw'ibihangano bye ndetse n'ubwoko
butandukanye bw'abafana baza mu bitaramo.
Yasobanuye
ko ahora ashaka guhuza abakuranye n'indirimbo ze za mbere ndetse n'urubyiruko
rwamenyanye na we mu myaka ya vuba.
Ati: "Ntabwo biba byoroshye guhitamo indirimbo, ariko umuntu areba izo
dushobora guhurizaho turi benshi. Yaba ari iz'urubyiruko ndetse n'abacyera. Ku
buryo wa muntu wa cyera aza kumva zimwe mu ndirimbo zanjye za cyera, ariko
n'abo muri iki gihe nabo bakiyumvamo. Ni ugushaka aho duhuriza, ku buryo buri
wese uhagera agira indirimbo ya Riderman azi."
Ibi
ni byo byatumye Riderman akomeza kuba umwe mu bahanzi bake bashobora guhuza
ibisekuru bitandukanye ku rubyiniro rumwe, aho indirimbo ze za kera n'izo
aheruka gukora zikomeza gukundwa.
Igitaramo
cya Musanze kizahuza abahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi barimo Ross
Kana, Amalon, Marina, Davis D, Bushali, Kivumbi King, Chriss Eazy na Kenny Sol,
bazahurira ku rubyiniro rumwe na Riderman mu gitaramo gitegerejwe n'abatari
bake.
Biteganyijwe
ko kizaba kimwe mu bitaramo bikomeye bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026,
by'umwihariko kubera uburyo abaturage bo mu Majyaruguru basanzwe bagaragaza
urukundo rwihariye ku muziki no ku bitaramo byo ku rwego rw'igihugu.
MTN
Iwacu Muzika Festival 2026 iri kuba ku nshuro ya karindwi, itegurwa na East
African Promoters (EAP) ku bufatanye na MTN Rwanda na Bralirwa binyuze muri
Primus.
Yatangiye
ku wa 20 Kamena 2026 i Huye, ikomeza i Ngoma, Muhanga, Karongi na Nyagatare,
mbere yo kugera i Musanze ku wa 25 Nyakanga 2026, naho izasorezwa i Rubavu ku
wa 1 Kanama 2026.
Nyuma y'uko ibitaramo byabanje byitabiriwe n'imbaga y'abakunzi b'umuziki hirya no hino mu gihugu, amaso menshi ubu ahanzwe i Musanze, aho Riderman n'abandi bahanzi biteguye kongera kwandika amateka y'iri serukiramuco ryabaye kimwe mu bikomeye mu Rwanda.

Riderman yatangaje ko yiteguye gususurutsa abakunzi b’umuziki binyuze muri MTN Iwacu Muzika Festival

Riderman yasabye abafana kuzitabira ku bwinshi iki gitaramo kizabera i Musanze ku wa 25 Nyakanga 2026

Riderman azaririmba muri ibi bitaramo nk’umwe mu batwaye Primus Guma Guma Super Stars

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMURAPERI RIDERMAN
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ESE WARIKINIRAGA' RIDERMAN YASUBIYEMO YA KING JAMES
