Imyiteguro igeze kure - King James wasohoye indirimbo nshya akomoza ku gitaramo cye cy’imyaka 20

Imyidagaduro - 14/11/2025 1:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Imyiteguro igeze kure - King James wasohoye indirimbo nshya akomoza ku gitaramo cye cy’imyaka 20

Mu gihe King James ari kwitegura igitaramo gikomeye cyo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, uyu muhanzi yongeye gushyira imbere ibikorwa bishya asohora indirimbo “Mi Amor”, igihangano cyerekana ko akomeje urugendo rwe rwo gusubiza abafana amarangamutima y’ibihe byose no kwinjira mu rwego rushya rw’umuziki we.

"Mi Amor" ni indirimbo irimo uburyo bushya bw’umuziki King James akomeje kwinjiramo yatunganyije na Producer Mamba. Irimo injyana yorohereye iherekejwe n’urusobe rw’ururimbo (melodie) zifite umwuka wa kizungu wivanzemo amagambo y’urukundo, ibintu bigaragaza ko umuhanzi ashaka gusubiza abafana be amarangamutima yo mu bihe bya mbere, ariko mu buryo bujyanye n’ibihe bishya.

Mu myaka myinshi amaze akora umuziki, King James yamamaye cyane kubera ibihangano bikora ku mitima y’abakunda umuziki w’amagambo yuje ubugwaneza.

Uretse gushyira hanze iyi ndirimbo, King James yatangaje ko imyiteguro y’igitaramo cye cyo kwizihiza imyaka 20 ishize ari mu muziki igeze kure.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko iki gitaramo ari kimwe mu bikorwa bikomeye yifuza guha abafana be nk’impano y’imyaka myinshi bamaranye.

Yagize ati: “Imyiteguro nyigeze kure. Nizere ko abantu bategereje iki gitaramo kandi bazaza kunshyigikira. Mu gihe kiri imbere, nibwo tuzatangaza amakuru arambuye ajyanye n’aho kizabera ndetse n’itariki yacyo.”

Abakurikiranira hafi ibikorwa by’uyu muhanzi bemeza ko iki gitaramo kizaba umwanya wo kwerekana uko King James yagiye ahinduka mu buryo bw’imiririmbire, imigendekere y’ibihangano bye ndetse n’icyerekezo gishya afite mu muziki.

Ni igitaramo ateganya kuzafatanya n’abahanzi b’inshuti ze bagiye bamuba hafi mu rugendo rwe, ndetse n’abandi bamufashije mu rugendo rwatangiye mu 2006 ubwo yashyiraga hanze ibihangano byamuhaye izina.

King James yakomeje gutera intambwe mu bikorwa bye byo kongera kugaragara mu ruhando mpuzabahanzi, anavuga ko iyi myaka 20 ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kwerekana isura nshya y’umuhanzi wakuze mu mwuga.

Nubwo ataragena itariki n’aho igitaramo kizabera, yemeza ko hazabaho gutangaza ku mugaragaro amakuru arambuye, kandi ko azaba ari igitaramo kitazibagirana ku bakunzi b’umuziki nyarwanda.

Indirimbo 'Mi Amor' yafunguye urundi rugendo rushya rw’amashusho n’imishinga mishya ateganya gushyira hanze. Ni igihangano cyerekana ko King James akiri umuhanzi udacogora, ndetse ko imyaka 20 ayimaze ari intangiriro y’ikiragano gishya mu muziki we.

Kuva mu 2006, King James ari mu muziki amaze gushyira ku isoko Album zirimo iyitwa Umugisha, Umuvandimwe, Biracyaza, Ntibisanzwe, Urukundo, Meze neza, Ubushobozi na Gukura.

Mu bitaramo bitandukanye, King James yagiye ashyiraho insanganyamatsiko igaruka ku rukundo, urugendo rwe mu muziki, cyangwa umushinga runaka w’indirimbo nshya. Ibi byatumaga buri gitaramo kigira umwuka wacyo bwite, ntikibe kimwe n’ibindi.

Yamamaye nk’umuhanzi uzi kuririmba ‘live’ adacika intege, akerekana ijwi rihamye kandi rifite imbaraga. Ibi byagiye bituma ibitaramo bye bigira umwihariko, kuko akunda gutanga ijwi ryuzuye ritagenewe “Playback”.

King James yongeye gufasha abafana gususuruka asohora ‘Mi Amor’, indirimbo ibimburira ibirori by’imyaka 20 amaze mu muziki'


King James yizeza abafana igitaramo cyihariye, avuga ko imyiteguro igeze kure kandi ko vuba  azatangaza itariki n’ahazabera igitaramo


‘Mi Amor’ yerekana umuhate wa King James mu njyana y’urukundo, anashimangira ko akiri mu muziki w’icyerekezo cye


Ku myaka 20 mu muziki, King James ari gutegura igitaramo kizagaragaza uko yagiye akura mu bihangano no ku rubyiniro.

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘MI AMOR’ YA KING JAMES


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...