Imyidagaduro ikomeje guhabwa intebe mu gihugu cya Koreya ibifashijwemo na Netflix

Cinema - 26/04/2023 5:04 PM
Share:

Umwanditsi:

 Imyidagaduro ikomeje guhabwa intebe mu gihugu cya Koreya ibifashijwemo na Netflix

Imyidagaduro ikomeje guhabwa intebe mu gihugu cya Koreya y’Epfo, kiyobowe na Yoon Sook Yoel.

Ni mu ruziduko yari yagiriye i Washington Dc aho yitabiriye inama ihurizwamo n'umuyobozi wa Netflix ariwe TedSarandez, aho uyu muyobozi yemeje ko Netflix igiye gushora agera muri 2.5 billion mu myaka 4 iri mbere, zikubye inshuro 2 z’ayo bari barashoye kuva batangira muri 2016 mu gihugu cya Koreya y’Epfo, bakaba bayashora muri film na seri z’uruhererekane, n’indi myidagaduro itandukanye.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Sceen Daily gitangaza ko Ted Sarandez yavuze ko binyuze mu bufatanye bw’inganda ziri muri Koreya y’Epfo z’imyidagaduro nko mu mukino wa squid, mu ruhererekane ruzwi nka stremer, ikurikiranwa cyane kandi ikaba ikunzwe. 

Ibi bikaba bitanga ikizere ko inganda zo muri Koreya y’Epfo zizakomeza kuvuga inkuru zikomeye kandi zigatanga umusaruro mwiza w’iterambere.

Ted Sarandez yakomeje kugaruka ku mpamvu yatumye bafata iki cyemezo, aruko urebye ibitaramo bikorerwa muri Koreya y’Epfo bikurura  abantu benshi bakabikunda kandi bakanabifana ku rwego rwiza.

Mu ijambo rye Sarandez yasoje avuga ko "Hamwe n’ubufatanye, tuzakomeza gukorana n’inganda za Koreya y’Epfo mu gihe dukomeje gusangira uwo munezero wo kwidagadura, kandi tukazafatanya n’abacuruzi baho mu gushimisha abafana bacu ku isi.

 

Umwanditsi: Muhoza Patience

Source: GRAPHYODA/NETFLIX


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...