Ni
mu ruziduko yari yagiriye i Washington Dc aho yitabiriye inama ihurizwamo n'umuyobozi wa Netflix ariwe TedSarandez, aho uyu muyobozi yemeje ko Netflix
igiye gushora agera muri 2.5 billion mu myaka 4 iri mbere, zikubye inshuro 2 z’ayo bari barashoye kuva
batangira muri 2016 mu gihugu cya Koreya y’Epfo, bakaba bayashora muri film na seri z’uruhererekane, n’indi
myidagaduro itandukanye.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Sceen Daily gitangaza ko Ted Sarandez yavuze ko binyuze mu bufatanye bw’inganda ziri muri Koreya y’Epfo z’imyidagaduro nko mu mukino wa squid, mu ruhererekane ruzwi nka stremer, ikurikiranwa cyane kandi ikaba ikunzwe.
Ibi bikaba bitanga ikizere
ko inganda zo muri Koreya y’Epfo
zizakomeza kuvuga inkuru zikomeye kandi
zigatanga umusaruro mwiza w’iterambere.
Ted Sarandez yakomeje kugaruka ku mpamvu yatumye bafata iki cyemezo, aruko urebye
ibitaramo bikorerwa muri Koreya y’Epfo bikurura
abantu benshi bakabikunda kandi bakanabifana ku rwego rwiza.
Mu ijambo
rye Sarandez yasoje avuga ko "Hamwe n’ubufatanye, tuzakomeza gukorana
n’inganda za Koreya y’Epfo mu gihe dukomeje gusangira uwo munezero wo kwidagadura, kandi tukazafatanya n’abacuruzi baho mu gushimisha abafana bacu ku isi.
Umwanditsi: Muhoza Patience
Source: GRAPHYODA/NETFLIX