Iyi myanzuro yatangajwe ku wa 2 Nyakanga 2026, ishingiye ku gikorwa cyabaye ku wa 1 Nyakanga 2026, cyafashwe nk’icy’ubusubiracyaha no gusuzugura inzego za Vatikani zishinzwe inyigisho z’ukwemera.
Ishami rya Vatikani rishinzwe inyigisho z’ukwemera, Dicastery for the Doctrine of the Faith, ryavuze ko iki gikorwa cyo kwimika abepisikopi batabiherewe uburenganzira bwa Papa kinyuranyije n’amategeko ya Kiliziya Gatolika kandi kigaragaza kwigomeka ku butegetsi bw’Umushumba Mukuru wa Kiliziya. Vatikani yashimangiye ko ibi bikorwa bifatwa nk’icyaha gikomeye cya schisme, kigira ingaruka z’ako kanya ku babikoze.
Nk’uko itangazo rya Vatikani ribigaragaza, abepisikopi bane bashya bahawe ubwepisikopi ari bo Pascal Schreiber, Michael Goldade, Michel Poinsinet de Sivry na Marc Hanappier, hamwe n’abayoboye icyo gikorwa Alfonso de Galarreta na Bernard Fellay, bose bahise bahabwa igihano cya excommunication latae sententiae, bivuze ko baciwe mu Kiliziya bitewe n’uburemere bw’igikorwa bakoze.
Vatikani yavuze ko iki gihano gishingiye ku mategeko ya Kiliziya Gatolika, cyane cyane Canon 1364 §1, iteganya igihano cyo gucibwa mu Muryango wa Kiliziya ku bantu bagaragaye mu bikorwa by’ubusubiracyaha.
Vatikani yanatangaje ko iki cyemezo gikurikira imyaka myinshi y’amakimbirane hagati ya Kiliziya Gatolika n’uyu muryango wa FSSPX, washinzwe na Arkiyepiskopi Marcel Lefebvre.
Uyu muryango wagiye ushinjwa kenshi kutumvira Papa no gukomeza ibikorwa bitandukanye n’imyanzuro ya Vatikani, ibintu byagiye bituma umubano hagati y’impande zombi ukomeza kuba mubi, nubwo hari igihe Vatikani yagerageje ibiganiro bigamije kugarura amahoro no kwiyunga.
Mu itangazo ryayo, Vatikani yanaburiye abakirisitu bbaba bateganya kwifatanya n’uyu muryango mu bikorwa byawo, ko bishobora kubagiraho ingaruka mu rwego rw’amategeko ya Kiliziya.
Yanagaragaje ko amasakaramentu atangwa n’uyu muryango afatwa nk’ayakozwe mu buryo butemewe, harimo n’ayo kwicuza ibyaha no gushyingirwa, ashobora kutagira agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko ya Kiliziya.
Nubwo hafashwe iki cyemezo gikomeye, Vatikani yavuze ko Kiliziya ikomeje gufungurira imiryango abayoboke b’uyu muryango bifuza gusubira mu bumwe bwuzuye bwa Kiliziya Gatolika.
Yanashimangiye ko abakirisitu bose basabwa kuguma mu bumwe na Papa n’abepisikopi bari mu murongo wa Kiliziya yemewe, inasaba ko hirindwa ibikorwa byose bishobora guteza amacakubiri mu Muryango wa Kiliziya.
Iki cyemezo gishya cyongeye kugaragaza ubukana bw’amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati ya Vatikani n’uyu muryango wa Lefebvriens, bikaba bigaragaza ko ikibazo cy’ubusubiracyaha n’agasuzuguro ku buyobozi bwa Kiliziya kigikomeje kuba ingorabahizi mu mibanire y’impande zombi.
![]()