Ku Cyumweru tariki 2 Kanama
2026, muri BK Arena, P-Fla yazamutse ku rubyiniro aririmbana na King James
indirimbo yabo "Nisubiyeho". Abamurebaga babonye yambaye imyenda
y'umukara iriho amagambo yanditse, bamwe bibaza impamvu yahisemo uwo murimbo
muri iryo joro ryari ryuzuyemo ibyishimo.
Mu kiganiro cyihariye
yagiranye na InyaRwanda nyuma yo kuva ku rubyiniro, P-Fla yasobanuye ko uwo
mwambaro utari uwo kwiyerekana, ahubwo wari ubutumwa bwo kwibuka inshuti ye
magara, umuhanzi akaba na Producer Rukundo John wamamaye nka Cash Bello,
uherutse kwitaba Imana muri Kenya.
Yagize ati: "Impamvu
nahisemo kwambara imyenda y'umukara muri iri joro ni uko hashize ibyumweru nka
bibiri mbuze umwe mu nshuti zanjye witabye Imana kandi nawe ni umuhanzi bamwita
Cash Bello. Imana imuhe iruhuke ridashibira."
Uyu muraperi yavuze ko Cash
Bello atari umuntu basangiraga ubuzima gusa, ahubwo yari umwe mu bantu bagize
uruhare mu rugendo rwe rwa muzika. Yamwibukaga nk'umuhanzi n'umutunganya wa
muzika wakoze ibikorwa byinshi byasize amateka.
Yagarutse ku ndirimbo
"Ibanga ry'Ubuzima" yakoranye na Fireman, avuga ko Cash Bello yayigizemo
uruhare rukomeye.
Ati: "Cash Bello ni we
waririmbye inkikirizo yayo, no muri production yakozemo gacyeya. Iruhuko
ridashira ku nshuti yanjye."
P-Fla yavuze ko kuba yari
yambaye umukara muri iki gitaramo byari uburyo bwo kumuha icyubahiro no
kumwunamira.
Ati: "Byari ukugira ngo
mwifurize iruhuko ridashira, kuko nakwifuje ko nawe yakabaye muri iki gitaramo.
Nanjye nari kubyifuza ko aba ari kutureba muri iki gitaramo."
P-Fla yanagarutse ku bundi
butumwa bwari bukubiye muri iyo myambaro, agaragaza ko ari ikimenyetso
cy'urugendo rw'ubuzima yanyuzemo.
Yibukije ko ubwo yaherukaga
kuririmba muri BK Arena yari yambaye imyenda y'umweru, ifite ubusobanuro
bwihariye kuri we.
Ati: "Kiriya gihe umweru
washakaga kuvuga ko nkeye ku mutima yaba imbere ndetse n'inyuma. Kandi sinkiri
wa mugabo w'ihangana..."
Yavuze ko umukara yambaye
kuri iyi nshuro wari unafite ubutumwa bugenewe abakomeje kumushidikanyaho,
agaragaza ko ibyo yanyuzemo bitigeze bimuca intege ahubwo byamwongereye
imbaraga zo gukomeza urugendo rwe.
Si ibara ry'imyenda gusa
ryari rifite ubusobanuro. Umupira yari yambaye wari wanditseho amagambo ajyanye
n'imishinga ibiri ya Album iri gutegurwa.
P-Fla yavuze ko imwe ari
Album ye bwite, indi ikaba ari Album y'itsinda rya Tuff Gang, umushinga umaze
igihe kinini utegerejwe n'abakunzi baryo.
Yavuze ko nubwo hari abibaza
impamvu itarasohoka, ibikorwa byo kuyitegura byararangiye kandi igihe cyo
kuyimurika kiri hafi.
Ati: "Album
twayitangiranye na Jay Polly nkibaza ukuntu abashidikanya ko izasohoka. Kuba
Album itarimo gusohoka, ntibivuze ko tutayikoze cyangwa ko idahari."
Aya magambo yongeye gutanga
icyizere ku bakunzi ba Tuff Gang bamaze igihe bategereje kumva umushinga
watangijwe na Jay Polly mbere y'urupfu rwe.
Nubwo igitaramo cya King
James cyari icy'ibyishimo byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, kuri P-Fla
cyabaye umwanya wo guha icyubahiro inshuti yatakaje, kwibutsa abantu urugendo
rwamugejeje aho ageze no gutanga icyizere cy'imishinga mishya.
Imyenda y'umukara yaserukanye ntiyari imitako gusa. Yari urwibutso rwa Cash Bello, ubutumwa ku bakomeje kumushidikanyaho, ndetse n'isezerano ko Album ye bwite n'iya Tuff Gang zombi zikomeje gutegurwa kandi zizagera ku bakunzi b'umuziki mu gihe kiri imbere.

P-Fla yatangaje ko yahisemo
guserukana imyenda y’umukara mu gitaramo cya King James mu rwego rwo guha
icyubahiro inshuti ye Cash Bello witabye Imana
P-Fla yavuze ko yahisemo guserukana umupira ugaragaza ko mu mishinga ya vuba iri hafi harimo Album ye, Album ya Tuff Gang n’ibindi

P-Fla na King James bahuriye ku rubyiniro baririmbana indirimbo 'Nisubiyeho' bakoranye mu myaka 14 ishize
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMURAPERI P- FLA
VIDEO: Melvin Pro/ InyaRwanda
