Halloween ni ijambo risobanura “Umugoroba Mutagatifu " ukaba ufite inkomoko mu myemerere ya gikirisitu ariko nyuma uko imyaka yagiye iza wagiye uhindura isura bitewe n’indi migenzo itandukanye ya gipagani yagiye yongerwamo.
Uyu munsi wizihizwa buri tariki 31 Ukwakira bivugwa ko wakomotse mu bice by’Uburayi, aho abaturage bo muri ibi bice bararaga bacanye imiriro ndetse banambaye mu buryo bukanganye mu rwego rwo kwirukana imizimu.
Kuri uyu munsi usanga abantu hirya no hino ku isi bakora ibikorwa bitandukanye harimo nko gukina imikino itandukanye ikinwa n’abana ndetse n’abantu bakuru, gukora ibirori, gutanga imyenda yo kwambara, kurya n’ibindi.
Mu kwizihiza uyu munsi usanga abantu batandukanye bambaye imyambaro cyangwa se bahinduye amasura yabo mu buryo bukanganye. Buri mwaka, Klum Heidi aba
ashaka gukora ikintu kirenze ibyo yakoze mu mwaka wabanje, ku buryo imyambaro
ye yo muri Halloween imaze kuba kimwe mu bintu abantu baba bategerezanyije
amatsiko.
Mu kiganiro yagiranye na
Page Six Style muri 2019, yavuze ko adashaka gutenguha abakunzi be baba
bategereje kureba udushya azazana, kuko na we akunda guhanga udushya nkabo.
Dore uko imyambaro 28
yagiye agaragaramo mu birori bya Halloween 2026 yashyizwe ku rutonde, uhereye ku isanzwe
kugeza ku yafatwaga nk'idasanzwe kurusha izindi.
Imyambaro ya Heidi Klum mu myaka itandukanye

28. Heidi Klum wambaye
nk’umunyamideli wihariye (2000)
Mu birori bya Halloween bya mbere yitabiriye, Klum yari yambaye imyenda gakondo yo mu Budage (dirndl), ayongeraho ibikoresho byerekana umuco wa Punk. Yavuze ko yashakaga kwambara nka Heidi Klum ariko agaragaza n’undi mwihariko.

27. Lady Godiva (2001)
Muri uyu mwaka, Klum yihinduye Lady Godiva, agaragara ari ku ifarashi. Icyari kimuteye impungenge ni ukutamenya kuyigendaho neza. Yavuze ko Polisi ya New York yamuhaye ifarashi yari isanzwe ikoreshwa n’abapolisi, ariko ko na bwo yari afite ubwoba bwo kuyigenderaho.

26. Betty Boop (2002)
Yambaye nk’ikirango cy’umuhererezi w’ibishushanyo mbonera bizwi nka Betty Boop. Yakoresheje ibikoresho byongera uko amabere agaragara ndetse ashushanya n’amaso kugira ngo ase n’uwo muntu.

25. Vampire (2005)
Kugira ngo agaragare nk’umurozi unywa amaraso, Klum yakoze imyiteguro myinshi, ndetse ahuza imisatsi itanu kugira ngo abone isura yifuzaga.

24. Umupfumu (2004)
Nubwo iyi myambaro itari ifite udushya twinshi ugereranyije n’iyo yaje kwambara nyuma, Klum yakoze ibishoboka byose kugira ngo ayigaragaze neza. Yatwaye ku mugongo ye igikoresho kimeze nk’igikanka abantu bigiraho iby’ubuvuzi, cyari kiremereye cyane.

23. Igikona (2009)
Muri uyu mwaka, Klum yahisemo kwambara nk’inyoni y’umukara izwi nka igikona. Yasobanuye ko yahisemo uyu mwambaro kuko yari akimara kubyara, yumva ko kwambara umukara byamufasha kugaragara neza.

22. Injangwe (2007)
Yambaye imyenda irabagirana imeze nk’iy’injangwe, agaragaza isura y’inyamaswa ariko mu buryo bugezweho mu myambarire.

21. Filime yise ‘Heidi
Does Halloween’ (2020)
Kubera icyorezo cya
COVID-19 cyatumye ibirori bye bisanzwe bitaba, Klum yahisemo gukora filime
ngufi iteye ubwoba ari iwe mu rugo.
Muri iyo filime, abana be bahindutse abazimu, na we akagerageza kubihisha yihindura ibintu bitandukanye birimo urukuta rw’igiti n’igitambaro gisa n’amabuye ya marimari.

20. Filime ‘Heidi Does
Halloween 2: Klum’s Day’ (2021)
Muri 2021, icyorezo cya
COVID-19 cyari kigikomeje, bituma Klum yongera guhagarika ibirori bye, ahubwo
akora indi filime iteye ubwoba.
Iyi filime ikomeza inkuru y’iyabanje, aho Klum agaruka avuye mu mva nyuma yo kwicwa n’abana be bari barahindutse abazimu. Yifashishije ibitekerezo byo muri filime zizwi nka ‘Psycho’, ‘The Shining’ na ‘The Exorcist’.

19. Imanakazi Kali (2008)
Klum yambaye nk’imana
Kali yo mu idini ry’Abahindu, agaragara afite amaboko umunani. Nubwo uyu
mwambaro wanenzwe kubera kutubahiriza umuco n’imyemerere y’abandi, wakozwe mu
buryo bwihariye.
Yavuze ko kuwambara bitari byoroshye kuko yagombaga gutwara igikapu kiremereye kirimo amaboko umunani yamufashaga kugaragara uko yifuzaga.

18. Eva n’urubuto
yabujijwe kurya (2006)
Icyo gihe Klum yari
atwite inda y’amezi icyenda. Yahisemo kwambara nka Eva uvugwa muri Bibiliya,
agaragaza inkuru y’urubuto yabujijwe kurya.
Yavuze ko yashakaga umwambaro munini, utamubangamira kandi urinda umwana yari atwite. Kubera uko yangana, byabaye ngombwa ko bakoresha imodoka ifunguye hejuru kugira ngo abashe kuyinjiramo no kuyivamo.

17. Umukobwa wambaye
zahabu (2003)
Klum yari yisize zahabu umubiri wose, kuva mu musatsi kugeza ku menyo no ku bindi bice by’umubiri. Yagaragazaga isura y’umuntu wahindutse zahabu.

16. Ikinyugunyugu (2014)
Uyu mwambaro wari ufite amababa manini y’ikinnyugunyugu. Klum yavuze ko kuwambara byari bigoye kuko atashoboraga kubona neza, bitewe n’amaso manini yari yashyizwe kuri uwo mwambaro n’ibikoresho by’amashanyarazi byatangaga urumuri.

15. Cleopatra (2012)
Klum yambaye nka Cleopatra, umwamikazi uzwi cyane mu mateka ya Misiri ya kera. Yongeyeho amabuye mato y’agaciro ku maso kugira ngo agaragaze ubwiza bwihariye bw’uwo mwambaro.

14. Robo (2010)
Yisize ibara ry’umuhengeri rirabagirana, yambara n’udushumi dutukura mu maso kugira ngo agaragare nka robo. Yari yambaye n’inkweto ndende cyane zamufashaga kugaragara nk’ufite amaguru maremare.

13. Heidi Klum yigize
abantu benshi basa (2016)
Muri uyu mwaka, Klum
yakoze ibidasanzwe aza mu birori aherekejwe n’abagore benshi basa na we, bafite
ibipimo by’umubiri bisa n’ibye.
Abahanga mu by’ubwiza bakoresheje ibikoresho byihariye kugira ngo amasura yabo ahuze n’aye, bituma bigora gutandukanya Klum n’abo yari yazanye.

12. Inguge (2011)
Muri uyu mwaka, Klum
yambaye nk’inguge, mu gihe umugabo we icyo gihe, Seal, na we yari yambaye mu
buryo bujyanye n’uwo mwambaro.
Yavuze ko byasabye akazi katoroshye kuko abamufashaga bagombaga gushyira utwoya twinshi ku bikoresho byari byambitswe ku mubiri we kugira ngo agaragare nk’inguge nyayo.

11. Medusa (2025)
Klum yamaze amasaha
icyenda yitegura kugira ngo ahinduke Medusa, ikiremwa kivugwa mu migani
y’Abagiriki cyashoboraga guhindura abantu amabuye iyo bakirebye.
Yambaye imyenda isa n’uruhu rw’inzoka, ayongeraho inzoka zikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga zashoboraga kugenda. Yanambaye ururimi rwihariye rugabanyijemo kabiri, rusa n’urw’inzoka.

10. Ikivejuru (2019)
Uyu ni umwe mu myambaro iteye ubwoba Klum yigeze kwambara. Yagaragaye nk’ikiremwa kidasanzwe cyo mu isanzure, gifite isura iteye ubwoba isa n’iy’uwazutse mu bapfuye.

9. Peacock (2022)
Klum yihinduye inyombya
nini, afashijwe n’ababyinnyi ba Cirque du Soleil bagize igice cy’amababa yayo.
Yavuze ko yashakaga
gukora umwambaro uzamufasha kugaragara mu buryo budasanzwe, ari na yo mpamvu
yahisemo gukorana n’abantu benshi kugira ngo bagire icyo bafatanyiriza hamwe.
Umugabo we, Tom Kaulitz, na we yari yambaye nk’igi rinini ry’inyombya. Kwitegura ibirori byamutwaye amasaha atandatu.

8. Impyisi yo muri
‘Thriller’ (2017)
Klum yifashishije
amashusho y’indirimbo ‘Thriller’ ya Michael Jackson, yambara nk’impyisi
igaragara muri iyo ndirimbo.
Yamaze iminsi ine yitoza imbyino kugira ngo azagaragare neza mu birori, agaragaza uko yari yiyemeje gutungura abantu.

7. Fiona wo muri filime
‘Shrek’ (2018)
Klum yihinduye Fiona,
umugore w’igikurankota wo muri filime ‘Shrek’. Yakoresheje ibikoresho byinshi
bihindura isura n’umubiri, ndetse aza mu birori atwawe mu igare rimeze
nk’igitunguru.
Umugabo we, Tom Kaulitz, na we yambaye nka Shrek, bituma bombi bagaragara nk’abashakanye bo muri iyo filime.

6. Umuntu w'imikaya (2011)
Aha Klum yifashishije
igitekerezo cy’imurikagurisha ryiswe ‘Body Worlds’, rigaragaza imiterere
y’umubiri w’umuntu imbere.
Yagaragaye nk’umuntu wambuwe uruhu, agaragaza imitsi n’ibindi bice by’umubiri. Yageze mu birori aryamye ku gitanda cyifashishwa mu buvuzi, aherekejwe n’abantu babiri bari bambaye nk’abaganga.

5. E.T. (2024)
Klum n’umugabo we Tom
Kaulitz, bombi biyambitse imyambaro ibahindura ibiremwa byo muri filime ‘E.T.’
yakozwe na Steven Spielberg mu 1982.
Klum yari yambaye
umusatsi w’inyongera, igitambaro cyo mu ijosi n’ingofero. Amasura yabo
yashyizwe mu gice cy’ijosi ry’icyo kiremwa, mu gihe umutwe munini wakozwe mu
buryo bw’ikoranabuhanga wari hejuru y’imitwe yabo.
Uyu mwambaro wari ufite
urutoki rwashoboraga kumurika ndetse n’umunwa n’amaso byashoboraga kugenda.
Ku nshuro ya mbere, Klum yanambaye ikariso yihariye ikoreshwa n’abantu bafite ikibazo cyo kugenzura imyanda y’umubiri, kugira ngo abashe kumara igihe mu birori atavuye muri uwo mwambaro.

4. Umukecuru (2013)
Uyu mwambaro watumye Klum
atamenyekana kubera uburyo yari yahinduwe isura akoresheje ibikoresho byo
kwisiga n’ibindi byongerwa ku mubiri.
Yavuze ko ari umwe mu myambaro yakunze cyane, kuko yashakaga kugaragaza uko abantu bamubazaga ibyerekeye gusaza no kuba yari ageze ku myaka 40 mu mwuga wo kumurika imideli.

3. Jessica Rabbit (2015)
Klum yihinduye Jessica
Rabbit, umugore w’igishushanyo mbonera uzwi muri filime, wamamaye kubera
imiterere y’umubiri we.
Yavuze ko yashakaga kwambara nk’umwe mu bagore bazwi cyane mu bishushanyo mbonera, ndetse ko yashakaga ko buri gice cy’umubiri w’uwo mwambaro kiba kinini kurushaho, birimo inkweto, ikibuno n’iminwa.

2. Ikiganza (2026)
Mu birori bya Halloween
byo muri 2026, Klum yagaragaye yambaye nk’ukuboko kwaciwe, ariko kwakozwe mu buryo bunini cyane.
Uyu mwambaro wari ufite
impeta ye yo gusezerana ikozwe muri Alexandrite y’icyatsi, impeta y’ubukwe
ndetse n’ishusho y’inyuguti za Tom yanditse ku rutoki.
Yongeyeho amaraso y’ibihimbano ku gice cy’ukuboko cyari gisa n’icyaciwe, ndetse n’inzara zisize umutuku kugira ngo arusheho kugaragara nk’uwakomeretse bikabije.

1. Inzoka (2022)
Uyu mwambaro ni wo
washyizwe ku mwanya wa mbere. Klum yamaze amasaha arenga 10 yitegura kugira ngo
ahinduke inzoka , mu gihe umugabo we Tom Kaulitz yari yambaye nk’umurobyi
wayifashe akoresheje indobani.
Mu kiganiro yagiranye
n’abanyamakuru, Klum yavuze ko uyu mwambaro awukunda cyane kuko udasanzwe, ari
munini kandi ufite isura itangaje.
Gusa yemeye ko kuwambara
byari bigoye kuko atashoboraga kugenda neza, kubera ko amaboko n’amaguru ye
byari bitagaragara. Yavuze ko iyo yagwaga byabaga ngombwa ko abandi bamufasha
kongera guhaguruka.
Nubwo wari umwambaro
umubuza kugenda neza, kuba waragaragazaga ubuhanga n'udushya byatumye ufatwa
nk'uwihariye kurusha indi yose yagiye yambara mu birori bya Halloween.
