Imyambarire ya Urban Boyz yatangaje benshi mu birori bya Salax Awards-AMAFOTO

- 10/03/2013 3:08 PM
Share:
Imyambarire ya Urban Boyz yatangaje benshi mu birori bya Salax Awards-AMAFOTO

Urban Boyz bagaragaje imyambarire n’udushya tudasanzwe mu birori byo gutanga ibihembo bya Salax Awards.

Iyi myambarire y’aba bahanzi yatangaje benshi ubwo binjiraga muri Serena Hotel ahabereye ibi birori. Safi, Nizzo na Humble Jizzo basesekaye muri Serena bambaye amakabutura y’icyatsi, amakote arimo imirongo y’umukara n’umweru imanutse, ingofero n’inkoni z’abasaza.

urban boyz

Urban Boyz bari biyambitse nk'abasaza.

Nizzo

Nizzo ni we wagendaga neza nk'abasaza.

Icyatunguye benshi ni uko Urban Boyz baje bafite inkoni z’itabi abasaza banyweramo. Aba basore uko ari batatu bari bafite imyitwarire nk’iy’abasaza kuburyo umuntu wese wababonaga yananirwaga kwihangana agaseka.

Urban boyz

Izi nkono z'itabi zasekeje abantu

Urban Boyz begukanye ibihembo, Best Male Artist, Best Video(Bibaye), Best Group n’umuhanzi w’umwaka.

Urban boyz

N'aho bari bicaye inkono z'itabi zari mu kanwa. Muyoboke yabarebaga kwihanga bikamunanira agaseka

Nizzo

Byari nk'ikinamico. Mu kuvuga isengesho bicishije bugufi, Nizzo yavanyemo ingofero sigarana itabi mu kanwa, Safi na we yavanye itabi mu kanwa asigarana ingofero. Iri sengesho naryo ryatunguye benshi.

Bagifata igihembo cya mbere Urba Boyz bicishije bugufi bavuga isengesho rito bashimira Imana.

Urban boyz

Ngizo inkweto bari bambaye kuri aya makabutura yabo.

Urban boyz

Urban Boyz begukanye igihembo gikuru cy'umuhanzi w'umwaka 

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...