Kuwa gatandatu tariki ya 7 Nyakanga 2012 nibwo habaye ibirori byo gutangaza abahanzi bane bakomeje mu irushanwa rya PGGSS. Umuhanzikazi Sandrine Sacha yaje yambaye ku buryo butangaje bitungura bamwe mu bamubonye.
Sandrine yageze i Gikondo ahabereye ibirori ari kumwe n'umukunzi wa Riderman, Asinah. Imyambarire yo ni iyo.
Uyu mukobwa yinjiye aho ibi birori byaberaga ari kumwe na Riderman n’umukunzi we Asinah maze abantu batangira kuryana inzara kubera uburyo Sandrine yari yambayemo. Sandrine yari yambaye ikantu gahishe amabere igice gito dore ko byasaga n’aho yambaye isutiya.
Ni gutya uyu mukobwa yari yambaye.
Mu mashusho y'indirimbo ye, Sandrine agaragara yambaye muri ubu buryo.
Umugongo wa Sandrine bwari ubusa buri buri ariko we ntacyo bimubwiye.
Sandrine wamenyekanye mu ndirimbo nka Igikwiye yafatanyije na Danny, Nsobanurira,..uyu mukobwa azwiho imyambarire ivugisha benshi ndetse bikaba bigaragarira no mu mashusho y’indirimbo ye Nsobanurira aherutse gushyira hanze.
Mr Paparazzi.