Imyambarire ya Sandra Miraj yatangaje benshi (AMAFOTO)

- 12/11/2012 12:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Imyambarire ya Sandra Miraj yatangaje benshi (AMAFOTO)

Umuraperikazi Sandra Miraj yaje yambaye mu buryo bwatangaje abantu benshi mu gitaramo Dream Boyz baherutse gukorera i Kigali .

N’ubwo atagaragaraga ku rutonde rw’abahanzi bagombaga kuririmba muri icyo gitaramo, Sandra Miraj yaje kugaragara ku rubyiniro(stage) aho yari aherekeje abasore bo muri Tuff Gang(Bull Dogg na Jay Polly).

Icyatangaje benshi mu babashije kubona uyu muraperikazi ni uburyo yari yambaye kuri uwo munsi dore ko atari yikwije mu buryo bunoze nkuko umunyarwandakazi yakagombye kwigaragaza mu ruhame.

MIRAJ

Byatangiye uyu mukobwa yifata gutya.

MIRAJ

Yaje kwiyambura mu minota mike. Nguwo Lil Pac ku ruhande ararebera!

MIRAJ

Sandra Miraj ni gutya yari yambaye. Foto/Kalisa John

MIRAJ

Nguwo Miraj yitegura kujya ku rubyiniro.

MIRAJ

Uyu mukobwa ageze imbere y'abafana bamwe bifashe ku munwa.

Munyengabe Murungi Sabin. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...