Paris Fashion Week iri ku isonga ku Isi mu birori bikomeye mu rwego rw’imideli, aho abahangamideri bakomeye berekana imyambaro yabo mishya y’igihembwe cya Autumn/Winter 2026.
Paris Fashion Week yatangiye nyuma y’uko umwaka w’imideli utangijwe na Pitti Uomo ku wa 13 Mutarama 2026 mu Butaliyani, igikorwa gikunze gufatwa nk’intangiriro y’igihe cy’imideli kizwi nka Fashion Month. Nyuma y’ibitaramo by’imideli byabereye mu mijyi itandukanye, ukwezi k'imideri kuri gusorezwa i Paris hagati ya 3–11 Werurwe 2026.
Ibigo bikomeye by’imideli byerekanye imyambaro yabyo. Muri iri serukiramuco, ibigo bikomeye ku Isi mu bijyanye n’imideli byerekanye imyambaro mishya y’igihembwe cya 2026. Muri byo harimo nka: Chanel, Christian Dior, Louis Vuitton, Saint Laurent, Balenciaga, Balmain, Alaïa, Tom Ford, Miu Miu na Alexander McQueen.
Aya mazu azwi cyane mu mideli ku rwego mpuzamahanga yagaragaje imyambaro mishya imbere y’abitabiriye benshi, barimo abashoramari, abanyamideli, abanyamakuru ndetse n’ibyamamare bikomeye ku Isi.
Ibyamamare byitabiriye Paris Fashion Week harimo abo mu muziki, sinema, siporo n’imyidagaduro. Mu byamamare byagaragaye muri iri serukiramuco harimo: Ricky Martin, Paris Jackson, Margot Robbie, Nicole Kidman, Kim Kardashian, Kendall Jenner, Kylie Jenner, Jennifer Lawrence, Rosalía, Zendaya, Anne Hathaway, Emma Stone, Emma Watson na Meghan Markle.
Aba bose bagaragaye bicaye ku myanya y’imbere (front row) bareba uko abamurika imideri banyura ku rubyiniro (runway), ndetse benshi muri bo banagaragaye mu myambarire idasanzwe ikurura abafana n’itangazamakuru.
Mu bakunda imideli cyane, Paris Fashion Week ni yo ifatwa nk’ingenzi ku Isi kubera impamvu nyinshi. Icya mbere ni uko ari yo yakira ibigo bikomeye cyane mu mideli ku Isi. Icya kabiri ni uko ari yo ihuriramo ibyamamare byinshi kurusha ahandi hose.
Buri mezi atandatu, iri serukiramuco ryongera kugaragaza imbaraga z’inganda z’imideli ku Isi, rikerekana ko uyu mwuga ukomeza kwaguka no gukurura abantu benshi kurushaho.
Muri make, Paris Fashion Week ya 2026 yongeye kugaragaza ko umujyi wa Paris ukiri umwe mu mitima ikomeye y’imideli ku Isi, aho imyambarire, ubuhanzi n’icyamamare bihurira mu birori bikurura amaso y’Isi yose.
REBA AMAFOTO Y'IBYAMAMARE BYITABIRIYE PARIS FASHION WEEK YO MURI WERURWE 2026














































































Buri umwe yagerageje uko ashoboye ararimba byo ku rwego rwo hejuru
Src: Vogue & PageSix
