Zacu Gala, ni
ibirori ngarukamwaka byari bibaye ku nshuro ya kabiri, bikaba byaritabiriwe n’abahanzi b'ibyamamre mu Rwanda barimo The Ben, Platin P, Nel Ngabo, Butera
Knowless, Aline Gahongayire n’abandi utibagiwe n’abandi bo mu bindi byiciro nk’abahangamideri,
n’abandi batandukanye.
Umuyobozi
wa Zacu Entertainment Ltd yateguye Zacu Gala, Wilson Misago Nelly, yavuze ko
bateguye ibi birori kugira ngo abakinnyi ba filime bahure n’abandi badasanzwe
bakina filime bashaka amahirwe yo gukorana ndetse no kumenyana. Niyo mpamvu
hatatumiwe abakinnyi ba filime gusa ahubwo ari ingeri z’abantu benshi.
Yagize
ati: “Turashaka ko abantu bo mu myidagaduro bakorana cyane. Turifuza ko
abanyamuziki baza muri sinema, abo muri sinema bakajya gukorana n’abo mu muziki
yaba mu mashusho y’indirimbo. Sinema irimo amahirwe menshi ariko bisaba ko
abantu bafatanya kugira ngo banyunyuze ya mahirwe yose arimo.”
Yavuze ko nka Zacu Entertainment buri mwaka baba barajwe ishinga no kongera ubwiza bwa filime nyarwanda ndetse no gukomeza guhanga udushya turimo gukorana n’abandi bo mu bindi bihugu ndetse no kuzamura impano nshya.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yashimiye abateguye ibi birori bya Zacu Gala, asaba abitabiriye bose gukorana ndetse abashimira inkuru bubakiraho muri filime zikorwa.
Ati: “Ndabashimira ko mwaje ngo mudusangize ubuhanga bwanyu, ubunararibonye, n’inkuru zanyu nziza zubaka Igihugu cyacu cy’u Rwanda. Iyo amashusho meza ahuye n’amajwi meza, ayo majwi meza nayo agahura n’imyambaro myiza, tubona igihangano cyiza cy’umwimerere, ni yo mpamvu mbasaba kurushaho gukorana muri byose".
MU MAFOTO, REBA UKO IBI BIRORI BYA ZACU GALA BYAGENZE

Vanessa Irakoze Ariane ni uku yaserutse mu birori bya Zacu Gala




Ni uku Nadine Nana yaserutse mu birori bya Zacu Gala



Umukinnyi wa Filime Madederi ni uko yaserutse muri Zacu Gala


Uko Soloba yaserutse muri ibi birori mbonekarimwe

The Ben ni umwe mu byamamare byitabiriye ibi birori


Uko Clapton Kibonke yaserutse



Mukakamanzi Beatha ’Mama Nick’ ni uko yaserutse muri Zacu Gala


Ndimbati mu birori bya Zacu Gala

Dogiteri Nsabi yaserutse atya mu birori bya Zacu Gala



Uko Ravanelly yaserutse

Rufonsina mu birori bya Zacu Gala



Papa Sava mu birori bya Zacu Gala


Siperansiya ni uko yaserutse mu birori bya Zacu Gala

Ishimwe Clement washinze Kina Music (ibumoso), Ushinzwe gahunda za Zacu TV (hagati) na Wilson Misago (iburyo) nyiri Zacu Entertainment yateguye ibi birori

Wilson Misago, Aline Gahongayire na Ishimwe Clement

Knowless Butera hamwe n'umugabo we Ishimwe Clement

Clapton Kibonge na Aline Gahongayire



Butera Knowless ni umwe mu byamamare byitabiriye ibirori bya Zacu Gala



Abagize Kina Music n'umuyobozi wa Zacu Entertainment mu birori bya Zacu Gala

The Ben ari kumwe na Wilson Misago, umuyobozi wa Zacu Entertainment

Killaman n'umugore we ni uko baserutse mu birori bya Zacu Gala


Buri wese yaje yambaye bidasanzwe

Uko ni ko Kimenyi Tito yaserutse muri Zacu Gala


Abayobozi ba Zacu na Canal+ hamwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine







Buri wese witabiriye ibi birori yaserutse asa neza



Nel Ngabo ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibi birori



Umuhanzikazi Zuba Ray yakoze mu nganzo ataramira abitabiriye ibi birori bya Zacu Gala
AMAFOTO: Afrifame Pictures
