Imyambarire idasanzwe y'abakinnyi ba Filime n'Ibyamamare mu birori bya Zacu Gala - AMAFOTO 100

Cinema - 08/12/2025 3:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Imyambarire idasanzwe y'abakinnyi ba Filime n'Ibyamamare mu birori bya Zacu Gala - AMAFOTO 100

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, habaye ibirori bikomeye bya Zacu Gala aho abakinnyi ba filime b'ibyamamare mu gihugu bahuye n’abandi baba mu bindi byiciro byo mu myidagaduro, baramenyana, barasabana banaganira ku bufatanye.

Zacu Gala, ni ibirori ngarukamwaka byari bibaye ku nshuro ya kabiri, bikaba byaritabiriwe n’abahanzi b'ibyamamre mu Rwanda barimo The Ben, Platin P, Nel Ngabo, Butera Knowless, Aline Gahongayire n’abandi utibagiwe n’abandi bo mu bindi byiciro nk’abahangamideri, n’abandi batandukanye.

Umuyobozi wa Zacu Entertainment Ltd yateguye Zacu Gala, Wilson Misago Nelly, yavuze ko bateguye ibi birori kugira ngo abakinnyi ba filime bahure n’abandi badasanzwe bakina filime bashaka amahirwe yo gukorana ndetse no kumenyana. Niyo mpamvu hatatumiwe abakinnyi ba filime gusa ahubwo ari ingeri z’abantu benshi.

Yagize ati: “Turashaka ko abantu bo mu myidagaduro bakorana cyane. Turifuza ko abanyamuziki baza muri sinema, abo muri sinema bakajya gukorana n’abo mu muziki yaba mu mashusho y’indirimbo. Sinema irimo amahirwe menshi ariko bisaba ko abantu bafatanya kugira ngo banyunyuze ya mahirwe yose arimo.”

Yavuze ko nka Zacu Entertainment buri mwaka baba barajwe ishinga no kongera ubwiza bwa filime nyarwanda ndetse no gukomeza guhanga udushya turimo gukorana n’abandi bo mu bindi bihugu ndetse no kuzamura impano nshya.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yashimiye abateguye ibi birori bya Zacu Gala, asaba abitabiriye bose gukorana ndetse abashimira inkuru bubakiraho muri filime zikorwa.

Ati: “Ndabashimira ko mwaje ngo mudusangize ubuhanga bwanyu, ubunararibonye, n’inkuru zanyu nziza zubaka Igihugu cyacu cy’u Rwanda. Iyo amashusho meza ahuye n’amajwi meza, ayo majwi meza nayo agahura n’imyambaro myiza, tubona igihangano cyiza cy’umwimerere, ni yo mpamvu mbasaba kurushaho gukorana muri byose".

MU MAFOTO, REBA UKO IBI BIRORI BYA ZACU GALA BYAGENZE

Vanessa Irakoze Ariane ni uku yaserutse mu birori bya Zacu Gala

Ni uku Nadine Nana yaserutse mu birori bya Zacu Gala


Umukinnyi wa Filime Madederi ni uko yaserutse muri Zacu Gala

Uko Soloba yaserutse muri ibi birori mbonekarimwe

The Ben ni umwe mu byamamare byitabiriye ibi birori


Uko Clapton Kibonke yaserutse 

Mukakamanzi Beatha ’Mama Nick’ ni uko yaserutse muri Zacu Gala

Ndimbati mu birori bya Zacu Gala


Dogiteri Nsabi yaserutse atya mu birori bya Zacu Gala

Uko Ravanelly yaserutse 

Rufonsina mu birori bya Zacu Gala

Papa Sava mu birori bya Zacu Gala 

Siperansiya ni uko yaserutse mu birori bya Zacu Gala

Ishimwe Clement washinze Kina Music (ibumoso), Ushinzwe gahunda za Zacu TV (hagati) na Wilson Misago (iburyo) nyiri Zacu Entertainment yateguye ibi birori

Wilson Misago, Aline Gahongayire na Ishimwe Clement

Knowless Butera hamwe n'umugabo we Ishimwe Clement

Clapton Kibonge na Aline Gahongayire 

Butera Knowless ni umwe mu byamamare byitabiriye ibirori bya Zacu Gala

Abagize Kina Music n'umuyobozi wa Zacu Entertainment mu birori bya Zacu Gala

The Ben ari kumwe na Wilson Misago, umuyobozi wa Zacu Entertainment

Killaman n'umugore we ni uko baserutse mu birori bya Zacu Gala

Buri wese yaje yambaye bidasanzwe

Uko ni ko Kimenyi Tito yaserutse muri Zacu Gala

Abayobozi ba Zacu na Canal+ hamwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine

Buri wese witabiriye ibi birori yaserutse asa neza

Nel Ngabo ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibi birori 

Umuhanzikazi Zuba Ray yakoze mu nganzo ataramira abitabiriye ibi birori bya Zacu Gala


AMAFOTO: Afrifame Pictures


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...