Iri rushanwa rimaze kumenyerwa na benshi ko rihuza bavuye imihanda yose y'isi uyu mwaka ryasorejwe i Kigali ku nshuro ya gatandatu ryitabiriwe n'ikipe RSSB TIGERS BBC yari ihagarariye u Rwanda iza no kuryegukana kuri uyu wa 31 Gicurasi 2026. Gusa bimwe mu bihe bitazibagirana harimo nuko bamwe bagaragaye bambaye ndetse bigakurura benshi.
Uko umwaka urangira undi ugataha, BAL igenda izamuka mu rwego aho kuri ubu itakiri irushanwa gusa ahubwo yabaye n'urubuga ruhuza imico itandukanya ndetse rigira n'ibindi bikorwa birikurikira bihuza abayitabiriye birimo nk'inama ziga ku guteza Imbere iri rushanwa hamwe nibikorwa byo k'umururika imico y'ibihugu.
Uyu mwaka wo wabaye umwihariko kuko imyambarire nayo ntiyasigaye inyuma aho yabaye kimwe mu byari biri kwitabwaho cyane ku bitabiriye BAL 2026 babaga bicaye ku gice cyegereye ikibuga kizwi nka "Court side" aho abahanga mu kurimba baba baserutse mu myambaro itamenyerewe na benshi ndetse inahenze.
Ni umwaka kandi usize ibi ibikorwa by’imideli bifashe indi ntera. Abitabiriye iyi mikino bagaragaye mu myambaro itandukanye, bamwe bambaye imyenda y’amakipe yabo, abandi bahitamo kugaragaza umwimerere w’umuco w’ibihugu byabo, mu gihe hari n’abahisemo imyambaro igezweho ikunze kugaragara mu birori bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga.










Imyambarire idasanzwe iri mu byavugishije benshi muri BAL 2026 yegukanywe n'ikipe yo mu Rwanda
