Kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2026, ni bwo
kuri Kigali Marriot Hotel habereye ibirori byo guhemba abakinnyi n’abatoza
bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025/26 (BK Pro League Awards 2026).
Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego
z’umupira w’amaguru, amakipe, abakanyujijeho n’abandi banyuranye.
Igihembo cy’umukinnyi mwiza ukiri muto utarengeje
imyaka 21 cyatwawe na Emmanuel Flomo wa Al Hilal ahigitse Bahati Clement wa
Gicumbi FC na Adama Coulibaly bakinana muri Al Hilal.
James Desire wa Kiyovu Sports ni we wabaye
umunyezamu mwiza ahigitse Niyongira Patient wa Police FC na Ibrahima Dauda
Bareli wa Bugesera FC.
Igitego cyiza cyabaye icyatsinzwe na Rutonesha
Hersbone wa Gorilla FC atsinda El Merreikh SC kikaba cyahigitse icya Joseph
Sackey wa Mukura VS&L yatsinze Musanze FC ndetse n'icyo Ngono Guy Herve wa
Gasogi United yatsinze Etincelles FC.
Laurențiu Reghecampf wa Al Hilal niwe wahawe igihembo cy’umutoza mwiza ahigitse abo bari bahatanye
barimo Haringingo Francis Christian wa Rayon Sports, Abderrahim Talib wa APR
FC.
Uwegukanye igikombe cy’umukinnyi watsinze ibitego
byinshi ni Djibril Ouattara aho yatsinze 18.
Abakinnyi 11 beza ba shampiyona y’u Rwanda ya
2025/2026, mu izamu harimo James Desire wa Kiyovu Sports.
Ba myugariro; Byiringiro Jean Gilbert(APR FC),
Erneste Ruzolo(Al Hilal SC) Mustapha Mohamed (Al Hilal SC) na Daba Sogoba (El
Merreikh).
Abakina basatira: Girumugisha Jean Claude (Al
Hilal), Djibril Ouattara (APR FC) na Mbonyumwami Taiba (Marine FC).
Igihembo gikuru cy’imodoka ya miliyoni 15 Frw, ku
mukinnyi w’umwaka cyatwawe na
Girumugisha Jean Claude wa Al Hilal yo muri Sudani yasabye gukina shampiyona
y’u Rwanda ya 2025/2026 ndetse iranabyemererwa bitewe n’uko iwabo hari ikibazo
cy’umutekano.
Girumugisha yahigitse Mbonyumwami Taiba wa Marine
FC, Madické Kane wa Al-Hilal,Djibril Ouattara wa APR FC na Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC bari
bahanganye.
KNC ntiyari ahari
Ubwo Chairman
wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yossouf yarimo arageza ijambo ku bitabiriye ibi birori
yasabye ko abari muri Board y’uru rwego bahaguruka bagashimirwa. KNC usanzwe
ayirimo ndetse akaba ari na Perezida w’ikipe ya Gasogi United ntabwo yigeze
agaragara mu bahagurutse dore ko atari yitabiriye ibi birori.
Bamwe batekereje ko ashobora kuba afite izindi mpamvu
ariko hari n’abatekereje ko ashobora kuba adafitanye umubano mwiza na Rwanda
Premier League bitewe na mpaga yatewe muri shampiyona iheruka ubwo Gasogi
United yaburaga ku kibuga ku mukino yari ifitaanye na Rayon Sports
Hahurijwe ku batowe
Ubusanzwe mu bihembo bitandukanye iyo bimaze gutangwa, usanga hari impaka nyinshi cyane. Gusa ku bihembo bya Rwanda Premier League ho nta mpaka nyinshi zabayeho. Aho zabaye ni ku mwanya umwe muri 11 no ku mukinnyi mwiza wa shampiyona.
Ku bijyanye n’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi
hari abavuga ko yagakwiye kuba Djibril Ouattara wa APR FC aho ari we watsinze
ibitego byinshi muri shampiyona ndetse akanafasha ikipe ye gutwara igikombe.
Ku ruhande rw’abafana ba Rayon Spors nabo ntibumva
impamvu nta mukinnyi n’umwe wabo wahawe igihembo.
Imyambarire
Nk'uko bisanzwe bigenda mu bindi birori no mu birori
bya Rwanda Premier League ababyitabiriye bari bikozeho mu myambarire
idasanzwe. Ku butumire bwo kujya muri
ibi birori hari hariho n’ibyo abantu bazagenda bambaye akaba ariyo mpamvu
bitatunguranye cyane kubona abantu bambaye bidasanzwe.
Girumugisha yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza wa shampiyona y'u Rwanda ya 2025/2026
Girumugisha Jean Claude yahembwe imodoka
Bamwe mu bakinnyi 11 beza ba shampiyona y'u Rwanda ya 2025/2026
Djibril Ouattara yahembwe nka rutahizamu watsinze ibitego byinshi
Rutonesha Hersbone wa Gorilla FC yahembwe nk'umukinnyi watsinze igitego kiza

Byiringiro Jean Gilbert wa APR FC ni umwe mu baserutse yambaye mu buryo budasanzwe
Muri ibi birori hafashwe umunota wo kwibuka no guha icyubahiro Fidèle Kajugiro Sebarinda wabaye umunyamakuru wa siporo, witabye Imana mu kwezi gushize
Uko abayobozi n'abakinnyi batandukanye baserutse
