Imyaka 82 irashize: Ubuhamya bubabaje bw’abarokotse urugamba rwa D-Day

Utuntu nutundi - 06/06/2026 7:44 PM
Share:

Umwanditsi:

Imyaka 82 irashize: Ubuhamya bubabaje bw’abarokotse urugamba rwa D-Day

Hashize imyaka 82 habaye kimwe mu bikorwa bya gisirikare bikomeye byahinduye amateka y’Isi, kizwi nka D-Day cyangwa Débarquement de Normandie, ubwo ingabo z’ibihugu byari byishyize hamwe zageraga ku nkombe za Normandie mu Bufaransa zigatangiza urugamba rwabaye intangiriro y’iherezo ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose.

Ku wa 6 Kamena 1944, abasirikare barenga 100,000 baturutse mu Bwongereza, Amerika n’ibindi bihugu byari bihanganye n’u Budage bw’Abanazi, bambutse umuhora wa La Manche berekeza ku nkombe za Normandie mu gikorwa cya gisirikare cyari kigamije kubohora Uburayi bwari bwarigaruriwe n’Abanazi.

Imyaka myinshi nyuma y’iyo ntambara, bamwe mu bayirokotse baganiriye na BBC bagaruka ku bihe bikomeye banyuzemo, bavuga ko n’ubwo imyaka ishize ari myinshi, amashusho y’urugamba n’urupfu rw’abo bari bafatanyije urugamba bikiri mu mitima yabo.

Donald Howkins ati: "Akenshi nibaza impamvu nkiriho mu gihe inshuti zanjye nyinshi zapfuye"

Donald Howkins, wari umusore ukiri muto ubwo yinjiraga mu ngabo z’u Bwongereza, ni umwe mu bagize uruhare muri icyo gitero. Uyu mugabo ubu ufite imyaka 103 yavuze ko kugeza n’ubu agikunda kwibaza impamvu ari we warokotse mu gihe benshi mu nshuti ze n’abo barwananaga bapfuye.

Yagize ati: “Akenshi njya nibaza impamvu nkiriho iki gihe cyose, mu gihe bagenzi banjye benshi cyane n’inshuti zanjye bishwe.”

Ubwo abasirikare biteguraga kujya ku rugamba, benshi muri bo ntibari bazi aho berekeza. Eddie Brown, wari ushinzwe gutwara ubutumwa bwihuse kuri moto, yavuze ko mu ijoro ryabanjirije igitero bose bari bakanuye bategereje amabwiriza batazi aho bagiye kujyanwa.

Nyuma yo guhabwa amafaranga yakoreshwaga mu Bufaransa, yahise amenya ko urugendo rwabo rwaganaga mu Bufaransa, igihugu cyari cyarigaruriwe n’Abanazi. Icyo gihe we na bagenzi be bari mu mato ibihumbi n’ibihumbi yari atwaye abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare.

N’ubwo bari bafite intego yo kubohora Uburayi, benshi muri abo basirikare bavuga ko bari bafite ubwoba bukomeye. Gordon Prime, umwe mu bagize uruhare muri icyo gikorwa, yavuze ko nta muntu utari ufite ubwoba. Ati: “Nari mfite ubwoba bwinshi. Iyo umuntu avuze ko nta bwoba yari afite icyo gihe, yaba ari ikigoryi.”

Mu gitondo cyo ku wa 6 Kamena 1944, urusaku rw’amasasu, ibisasu n’imbunda za rutura rwarumvikanaga hose ku nkombe za Normandie. Percival Chafer, ufite imyaka 104 mu kiganiro na BBC, yavuze ko byari ibintu bitangaje kandi biteye ubwoba icyarimwe.

Yibuka abasirikare birukaga hirya no hino, bamwe barasa, abandi bahamagara bagenzi babo, mu gihe abandi bagwaga hasi bakicwa n’amasasu. Ati: “Wabonaga umuntu arashwe agahita apfa. Ariko byabaga ngombwa kubyirengagiza ugakomeza urugamba. Ni kimwe mu bigize intambara.”

Akazi Marie yari ashinzwe kuri uwo munsi kari ako gutanga ubutumwa buvuye ku basirikare bari ku myaro y'i Normandie, abugeza ku basirikare bakuru bari bayoboye iyo 'Operation Overlord'

Marie Scott, wari mu mutwe w’abagore bakoraga ibikorwa by’itumanaho mu ngabo zirwanira mu mazi z’u Bwongereza, n’ubwo atari ku Rugamba, ariko yumvaga buri kimwe cyabaga ku rugamba binyuze kuri radiyo.

Yagize ati: “Numvaga urusaku rw’amasasu, imbunda za rutura, abantu basakuza n’abakomereka. Ako kanya nahise menya ko iyi yari intambara nyayo.”

Urwo rugamba rwahitanye abasirikare ibihumbi ku ruhande rw’ingabo zishyize hamwe. Muri uwo munsi umwe gusa, abasirikare barenga 4,400 barishwe mu gihe abandi basaga 5,000 bakomeretse.

Bernard Morgan, wari ushinzwe gusobanura ubutumwa bwanditswe mu mvugo z’ibanga, yavuze ko kimwe mu bintu byamubabaje cyane ari ukubona imibiri y’abasirikare bapfuye irambaraye ku mwaro. Ati: “Byari bibabaje kubona abasirikare bapfuye hose. Bamwe barohamye mu mazi kubera uburemere bw’ibikoresho bari bitwaje.”

Abasirikare b'aba Marine bo mu mutwe wa 48 wo mu ngabo z'Ubwongereza, ubwo bageraga ahitwa Saint-Aubin-sur-Mer, ku mwaro wa Juno, mu bikorwa byo kugera i Normandie

Nubwo igitero cya D-Day cyasize amarira n’imibabaro myinshi, cyabaye intambwe ikomeye yagejeje ku ntsinzi ingabo zishyize hamwe, ndetse kiba intandaro yo gutsinda u Budage bw’Abanazi mu 1945.

Uyu munsi, abarokotse bake bagisigaye bahamya ko ubutwari bw’abasirikare baguye ku rugamba butagomba kwibagirana. Inkuru zabo zikomeza kwigisha ibisekuru bishya agaciro k’amahoro n’igiciro gikomeye cyishyuwe kugira ngo isi ive mu mwijima w’intambara.

Andrew Bruce yavuye mu gisirikare mu 1946 kubera gukomereka, afite ipeti rya liyetona ry'icyubahiro

Ku bantu nka Donald Howkins, imyaka 82 ishize ntirahanagura urwibutso rw’abo baburanye ku rugamba. N’ubwo ageze mu zabukuru, aracyibuka neza amazina n’amasura y’inshuti ze zasize ubuzima ku nkombe za Normandie, ibintu bituma ahora yibaza impamvu ari we wagize amahirwe yo gukomeza kubaho mu gihe abandi batashoboye gutaha.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...