Imyaka 8 y’iyaguka ry’umuryango: Mutoni na Clapton bashimiye Imana yabanye na bo mu byiza n'ibikomeye

Imyidagaduro - 19/10/2026 8:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Imyaka 8 y’iyaguka ry’umuryango: Mutoni na Clapton bashimiye Imana yabanye na bo mu byiza n'ibikomeye

Ntambara Mutoni Jacky n’umugabo we Clapton Kibonge bizihije imyaka umunani bamaze bashinze urugo, umunsi wabaye umwanya wo gushimira Imana yabanye na bo mu rugendo rw’urukundo, ikabafasha guca mu bihe bitandukanye by’ubuzima ndetse ikabaha n’abana batatu.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, ni bwo Ntambara Mutoni Jacky yagaragaje ibyishimo afite byo kwizihiza isabukuru y’imyaka umunani amaze arushinze na Clapton Kibonge, umukinnyi wa filime n’umunyarwenya wamamaye mu Rwanda.

Uyu muryango ufite impamvu zirenze imwe zo kwishimira uyu munsi. Uretse kuba umaze imyaka umunani wubatswe ku isezerano ryo kubana nk’umugabo n’umugore, Jacky na Clapton bamaze imyaka 11 baziranye, urugendo rwatangiye mbere y’uko bahitamo guhuza ubuzima bwabo burundu.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Jacky yagaragaje ko imyaka bamaze bari kumwe ayibona nk’igitambo cy’ineza y’Imana, yababaye hafi mu bihe bitandukanye, ikabarinda ndetse ikabaha imbaraga zo gukomeza urugendo rwabo.

Yagaragaje ko atareba imyaka umunani bamaze bashakanye nk’igihe cy’urukundo gusa, ahubwo ko ari n’amateka y’uburyo Imana yabanye na bo, ikabafasha guhangana n’ibyiza n’ibikomeye bahuye na byo.

Mu magambo ye, yagize ati “Imyaka 11 tumaze tuziranye n’imyaka umunani y’urushako. Mana, watubereye uwo kwizerwa. Ukuboko kwawe ntikwatuvuyeho, ineza yawe yaradutwikiriye, amababa yawe yaraduhishe. Muri byose watubereye uwo kwizerwa. Mu bihe byiza no mu bikomeye, ubuntu bwawe ni bwo bwadufashije gukomeza.”

Yakomeje agaragaza ko kimwe mu bintu by’ingenzi bishimira muri uru rugendo ari abana batatu Imana yabahaye, avuga ko hari byinshi batari bazi ku hazaza habo igihe batangiraga kubana, ariko ko uyu munsi bishimira aho bageze n’imbaraga bakomeje kubakiraho ejo hazaza habo.

Yagize ati “Waduhaye abana batatu beza cyane. Nta cyo twari tuzi ku byo tuzaba byo, Mana, ariko dore turi hano, turacyahagaze neza kandi dukomeza gutera imbere tubikesha ubuntu bwawe.”

Jacky yagaragaje ko kwizihiza iyi sabukuru bitagarukira ku kwishimira imyaka bamaze mu rushako, ahubwo ko ari n’umwanya wo guha icyubahiro Imana yabanye na bo muri uru rugendo rwose.

Yongeyeho ati “Uyu munsi ntitwizihiza gusa imyaka tumaze mu rushako, ahubwo tunakwizihiza wowe watubanye muri uru rugendo rwose. Papa, koko twabonye ineza yawe itangaje. Urakoze.”

Yasoje ubutumwa bwe yifuriza we n’umugabo we isabukuru nziza y’urushako, agaragaza urukundo amufitiye.

Iyi sabukuru ije yongera kwibutsa ko kubaka urugo atari uguhura kw’abantu babiri gusa, ahubwo ari urugendo rusaba kwihangana, kwizerana no gukomeza gufatanya mu bihe bitandukanye.

Ku bwa Jacky, imyaka umunani amaze na Clapton Kibonge, irimo ibyishimo byo kubona umuryango wabo waguka ukagera ku bana batatu, ni ubuhamya bw’ineza y’Imana avuga ko yabanye na bo kuva batangira urugendo rwabo.

Mu gihe bizihiza imyaka 11 bamaze baziranye n’umunani bamaze bashakanye, ubutumwa bwa Jacky bugaragaza ko kuri we, isabukuru y’urushako idasobanuwe n’imyaka imaze gusa, ahubwo inasobanurwa n’ibyo abashakanye banyuranyemo, ibyo bubatse hamwe n’ishimwe bafite ku rugendo bagezeho.

 

Ntambara Mutoni Jacky na Clapton Kibonge bizihije imyaka umunani bamaze bashakanye, bashimira Imana yabanye na bo mu bihe byiza n’ibikomeye, ikabaha n’abana batatu


Nyuma y’imyaka 11 baziranye n’umunani bamaze mu rushako, Ntambara Mutoni Jacky yavuze ko ineza y’Imana yababaye hafi, agaragaza ko bishimira urugendo bamazemo imyaka bubaka umuryango wabo


Abana batatu n’imyaka umunani y’urushako! Ntambara Mutoni Jacky yagaragaje ko we na Clapton Kibonge bishimira umuryango bubatse, ashimira Imana yabahaye umugisha kandi ikabafasha gukomeza gutera imbere hamwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...