Umunsi nk’uyu mu mwaka wa 1957, ni bwo Perezida Paul Kagame yavukiye mu karere ka Ruhango ku babyeyi Asteria Bisinda na Deogratias Rutagambwa. Yavukiye mu muryango wishimye ubanye neza ariko uri ahantu hatari amahoro kubera ivanguramoko ryari rihari.
Mu mwaka wa 1959 ubwo habaga icyiswe Revolusiyo, bahunze bava mu Magepfo y’u Rwanda bajya mu Mutara aho batamaze igihe kirekire kuko mu mwaka wa 1961 bahise bahungira muri Uganda.
Paul Kagame wageze muri Uganda afite imyaka 4, yarahakuriye ndetse ahigira amashuri abanza mu nkambi yari atuyemo. Icyo gihe yari mu nkambi ya Gahunge yiga ku ishuri ribanza rya Rwengoro.
Yari umwana ugira isuku, w’umuhanga kandi ubaza neza icyo atumvishe kugira ngo arusheho kukimenya byimbitse ndetse abo biganaga bamubonaga nk’intangarugero ndetse nk’umuntu ushobora kubagira inama.
Bamwe mu biganaga nawe, bavuga ko atitaga ku ngano y’uwo ari we wese ahubwo yarakwegeraga akakwibutsa inshingano zawe cyangwa se akakubaza impamvu utari kuzuza inshingano zawe nk’uko bikwiye.
Ku bwo gutsinda neza mu ishuri ribanza rya Rwengoro, Kagame yaje gukomereza amasomo muri Ntare School nyuma akomereza mu ishuri rya Old Kampala School, ari na ho yavuye ajya ku rugamba rwo kurwanirira Uganda, nyuma y’aho Museveni atangije urugendo rwo kubohora Uganda.
Gusa n’ubwo yagiye ku rugamba rwo kurwanira Uganda, Kagame yakundaga cyane kubaza amakuru ku Rwanda ndetse no ku bibazo byose byaberaga mu Rwanda. Yari muri Uganda ariko umutima we uri mu Rwanda kuko yumvaga isaha n’isaha azagaruka mu Rwanda rwamubyaye.
Ubwo bari mu rugamba rwo kubohora Uganda, Kagame yari azwiho kwigisha no gukangurira bagenzi be kugira ikinyabupfura ndetse ubwenge bwe bwatumye ahita agirwa umwe mu bayobozi bari bashinzwe ubutasi icyo gihe.
Ni urugamba rwatwaye igihe ariko bararutsinda ndetse Museveni afata ubutegetsi nk’uko babiharaniye. Nyuma y’aho, Kagame yahise ajya kwiga amasomo ya Gisirikare muri Amerika ariko urugamba rwa Uganda rwamwongereye imbaraga yumva ko agomba kuzabohora Igihugu cye akagaruka kugituramo.
Nyuma y’uko Fred Rwigema yitabye Imana, Perezida Kagame wari urimo kwiyungura ubumenyi yahise aza akomereza aho urugamba rwari rugeze, araruyobora ndetse ararutsinda, ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, abohora Igihugu ndetse agishyira ku murongo.
Kuva mu mwaka wa 2003 ubwo Paul Kagame yatorerwaga kuyobora u Rwanda kuri manda ye ya mbere, u Rwanda rwateye imbere ku muvuduko udasanzwe ndetse n’Abanyarwanda bagaragaza ko bamushyigikiye nk’umugabo w’ibikorwa kandi ukuda Igihugu cye.
Urukundo Abanyarwanda bamweretse rugaragarira mu matora yakurikiyeho kuko atigeze ajya munsi y’amajwi 98% y’abatoye bose. Bishimangira ko Abanyarwanda bishimiye ubuyobozi bwe ndetse n’icyerekezo cyiza agaragaza.
Mu mwaka wa 2015, Abanyarwanda hirya no hino bagaragaje ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigomba guhinduka. Icyo gihe Abanyarwanda batoye ku kigero kirenga 98% ko iri tegeko ryahinduka ndetse nyuma yaho basaba Perezida Kagame kongera kwiyamamaza.
Iyo myaka yose y’ubuyobozi bwa Perezida Kagame yabaye imyaka y’ibyishimo ku Banyarwanda, iterambere, gufungurirwa amarembo y’amahirwe menshi, uburezi budaheza, kwiyongera kw’ibikorwaremezo, Ubutabera ndetse n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
None ku wa 23 Ukwakira 2025, Abanyarwanda bose barizihiza isabukuru y’imyaka 68 ya Perezida Paul Kagame ukora byose bishoboka kugira ngo u Rwanda ruhore ku isonga cyane ko n’ubu afite imyaka 68 agikorera Igihugu nk’ukiri mu busore bwe aho ashobora gukora inama zirenga 3 mu bihugu bitandukanye mu minsi itarenze itatu.

Perezida Kagame yakuze yifitemo ubuyobozi aho atatinyaga kubaza buri wese impamvu atujuje inshingano




Umwaka ushize, Perezida Kagame yarahiye kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka itanu iri imbere
Uyu munsi, Perezida Kagame yujuje imyaka 68
