Lucky
Philip Dube yavukiye i Ermelo, mu cyahoze ari Transvaal muri Afurika y’Epfo, ku
wa 3 Kanama 1964. Nyina yamwise “Lucky”, izina risobanura umunyamahirwe, nyuma
y’ibibazo by’ubuzima yahuye na byo akiri uruhinja, ariko akaza kubaho.
Yakuriye
mu muryango utari ufite amikoro ahagije, arerwa cyane na nyirakuru mu gihe
nyina yashakishaga imibereho. Mu kiganiro yatanze mu 1999, Dube yavuze ko
nyirakuru yagize uruhare rukomeye mu buzima bwe no mu kumufasha kuba umuntu
yaje kuba we.
Yatangiye
aririmba umuziki gakondo, nyuma ajya muri Reggae
Lucky Dube
yatangiye urugendo rw’umuziki akiri muto. Yifashishije itsinda rya mubyara we
ryitwaga The Love Brothers, ryibandaga ku muziki gakondo w’Abazulu. Mu 1982,
yasohoye album Lucky Dube and the Supersoul, yari mu ntangiriro
z’urugendo rwe rw’umuziki.
Nyuma yaje
kujya muri Reggae, injyana yakundaga kumva no kwigiraho ku bahanzi barimo Jimmy
Cliff na Peter Tosh. Yaje kumenyekana cyane kubera uburyo yahuzaga umudiho wa
Reggae n’ubutumwa buvuga ku mibereho y’abantu n’ibibazo bya politiki.
Mu gihe
Afurika y’Epfo yari ikiri mu bihe by’ivanguraruhu rizwi nka Apartheid,
indirimbo ze zagiraga uruhare mu kugaragaza akarengane abirabura bahuraga na
ko. Yagiye anenga ivangura, ubusumbane n’ibindi bibazo byugarije sosiyete,
asaba abantu kubana mu mahoro no kutavangura abandi.
Mu myaka
igera kuri 25 yamaze akora umuziki, Lucky Dube yasohoye album nyinshi, zirimo Rasta
Never Die yo mu 1984, Prisoner yo mu 1989 n’izindi zamufashije
kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Indirimbo
ze zakunzwe cyane zirimo Prisoner, Remember Me, Together as
One, Different Colours, One People, Slave na Reggae Strong.
Binyuze muri zo, yagejeje ubutumwa bwe ku bantu bo mu bihugu bitandukanye,
anafasha Reggae kurushaho kumenyekana muri Afurika.
Yishwe
agerageza kurwanya abashakaga kumwiba imodoka
Ku
mugoroba wo ku wa 18 Ukwakira 2007, Lucky Dube yari i Rosettenville, mu mujyi
wa Johannesburg, ubwo abantu bamugabyeho igitero bashaka kumwambura imodoka ye
yo mu bwoko bwa Chrysler 300C.
Yarasiwe
muri icyo gikorwa, ahita apfa. Amakuru y’iperereza yatangajwe icyo gihe
yavugaga ko abamwishe bashakaga kwiba imodoka ye, kandi ko bishoboka ko batari
bazi ko ari Lucky Dube.
Abagabo
batanu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Mu 2009,
batatu muri bo bahamijwe ibyaha bifitanye isano n’urupfu rwe, bakatirwa
igifungo cya burundu.
Urupfu rwe
rwababaje abakunzi ba Reggae hirya no hino ku isi, kuko yari umwe mu bahanzi
bari baragize uruhare mu kugeza iyi njyana ku ruhando mpuzamahanga, mu gihe
benshi bayifataga nk’umuziki wihariye wa Jamaica.
Umurage
we uracyariho
Lucky Dube
yibukwa nk’umuhanzi wakoresheje umuziki mu kugaragaza ibibazo by’abaturage no
guharanira uburenganzira bwa muntu. Indirimbo ze zakomeje kumvwa n’abakunzi ba
Reggae, n’abo mu bisekuru byakurikiyeho, kubera ubutumwa buzirimo.
Yari azwi
kandi nk’umuntu wahaga agaciro umuryango we n’imyemerere ye. Mu biganiro
bitandukanye, yagiye agaragaza ko atemeraga ko umuntu yakwitwaza idini cyangwa
imyemerere ye ngo ashyigikire ihohoterwa n’akarengane.
Kuri uyu
wa 18 Ukwakira 2026, imyaka 19 irashize Lucky Dube yitabye Imana. Nubwo
atakiriho, indirimbo ze nka Remember Me, Prisoner na Together
as One zikomeje gutuma yibukwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye
mu mateka ya Reggae muri Afurika no ku isi.
