Album ye ya mbere yitwaga « Rasta Never Die », ariko ntiyigeze yakirwa neza n’ubutegetsi bw’icyo gihe, kuko indirimbo zayo zabuzwaga gucurangwa kuri radiyo zimwe na zimwe zo muri icyo gihugu.
Mu myaka yakurikiyeho, Lucky Dube yageze ku rwego rwo kuba umwe mu bahanzi ba reggae bakomeye muri Afurika, anahabwa ibihembo bitandukanye kubera umusanzu we mu muziki.
Ubutumwa bw’indirimbo ze bwibandaga ku bwisanzure, uburinganire, kurwanya ivangura, kwamagana akarengane no kubahiriza agaciro ka muntu.
Ku bakunzi be, umurage wa Lucky Dube ntugarukira ku bihangano yasize gusa, ahubwo unashingira ku bitekerezo n’ubutumwa byafashije abantu gutekereza ku bibazo byugarije sosiyete.
Nubwo imyaka 19 ishize yishwe, Lucky Dube akomeje gufatwa nk’umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha injyana ya reggae muri Afurika no kugeza ubutumwa bw’amahoro, ubutabera n’ubumwe ku batuye Isi
