Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe yavukiye mu Majyepfo y'u Rwanda, atangira kuvuga ubutumwa kuva mu mwaka wa 2007, ibisobanuye ko ari umurimo amazemo imyaka 18. Yatangiye urwo rugendo nyuma yo kwakira agakiza no guhabwa impano y’ubuhanuzi.
Agaragaza ko gukorera Imana mu rukundo no mu guca bugufi ari cyo kintu cy’ingenzi mu gutuma ubutumwa bw’Imana bugera kuri benshi, kandi ko umurimo w’Imana ugomba gukura mu mitima y’abakristu, ubafasha guhindura imyumvire no gukomera mu kwizera.
Mu rugendo rwe rw’umwuka, Prophet Ernest ushumbye itorero rikorera mu bihugu birimo Canada n'ibindi by'i Burayi, yagiye yigira ku nshuti n’abayobozi b’abanyabwenge mu by’Umwuka, barimo Apostle Dr. Paul Gitwaza yita "umubyeyi we mu Mwuka". Ati: "Ni Umunyabwenge mvajuru kandi agakundisha ijambo ry’Imana abantu".
Imana yakomeje izina rye ndetse mu minsi ishize hari amashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga y'umuhanuzi w'izina rikomeye ku Isi, Uebert Angel, wumvikanye ahamya impano y'Imana y'ubuhanuri iri muri Prophet Ernest, kandi bataziranye mu buzima busanzwe ahubwo akaba ari Imana yamumuhishuriye.
Mu iteraniro hagati, uwo muntu w'Imana yabwiye umukristo w'umunyarwanda wari wamusuye ashaka ko amusengera, ko mu Rwanda hari umuhanuzi ukomeye witwa Prophet Ernest anamwereka ifoto ye muri telefone, kandi akaba yaramusengeye ndetse Imana ikumva isengesho rye, bityo ko bitari ngombwa ko ajya kumureba muri Zimbabwe.
Uebert Angel wahamije Prophet Ernest nk'umuhanuzi w'ukuri, ni umwe mu bahanuzi bakomeye ku isi, uzwi cyane mu murimo w’ivugabutumwa ry’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ni umunyemari w’Umunyaburayi ukomoka muri Zimbabwe, akaba n’umuvugabutumwa.
Afite impano idasanzwe yo guhanura no kwigisha ijambo ry’Imana mu buryo bufasha abantu kubona ubumenyi, ubutunzi, n’ubuzima bwuzuye Umwuka Wera. Uretse kuba umukozi w’Imana, Uebert Angel ni Ambasaderi uhagarariye Perezida wa Zimbabwe nk’intumwa ye yihariye mu bihugu by’u Burayi n’Amerika.
Uebert Angel ni we washinze Spirit Embassy – The Good News Church, itorero rifite amashami hirya no hino ku isi, kandi akunda kwigisha ku gukorera Imana no kuba intangarugero mu byo umuntu akora byose.
Mu muziki, Prophet Ernest Nyirindekwe akunda abaramyi b’abahanga bakora umurimo w’Imana mu buryo butunganya imitima y’abantu. Yavuze kandi ko yashyizeho umurongo w’itorero n’umuziki kugira ngo ubutumwa bw’Imana bugere kure.
Ashishikariza abahanzi gukomeza gukora umurimo w’Imana, kwandika indirimbo zubakiye ku ijambo ry’Imana, kandi bakagaragaza urukundo no gufasha abantu, kuko ari bwo butumwa nyakuri bw’ubuzima bw’umwuka kandi bufite imbaraga zo guhindura isi.
Prophet Ernest ufite umugore n'abana batatu, avuga ko umurimo w’Imana ari intambwe y’ubuzima bwe, akagaragaza ko ubuyobozi bwiza, ndetse no gukunda igihugu ari indangagaciro zo gukomeza kubaka igihugu mu mucyo n’umutuzo.
Uyu mukozi w'Imana arashima Imana yahaye u Rwanda ubuyobozi bwiza bwimakaje umutekano n’imiyoborere myiza, Isuku n’imijyi itunganye, Ubumwe n'Ubudaheranwa, Iterambere ryihuse n’ikoranabuhanga, Ubukerarugendo n’ubwiza bw’igihugu.
IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA PROPHET ERNEST NYIRINDEKWE

InyaRwanda: Prophet Ernest ni muntu ki?
Prophet Ernest: Rev. Prophet Nyirindekwe Ernest ndi umunyarwanda, mvuka mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Huye. Ndi umukristo; nagize umugisha wo kuvukira mu muryango ukijijwe nanjye nza kwakira agakiza.
Muri 2007 ni bwo natangiye umurimo w’ivugabutumwa kandi uko nagendaga nkura mu gakiza nahishurirwaga ko impano y’ubuhanuzi nayihawe kera. Ubu maze gusobanukirwa ko iri muri bimwe naremewe gukora ku isi kugira ngo icyubahiro kibe icy’Imana ishobora byose.
Iyerekwa ryo kuba umushumba wa Elayono Pentecostal Blessing Church byagiye bizana n’indi migisha yo mu gakiza ku bw’ubuntu bwa Yesu Kristo. Ndi umugabo ndubatse, mfite umugore n’abana batatu, ndabishimira Imana.
InyaRwanda: Muherutse gufungura itorero mu Bubiligi, umurimo umeze gute, ni iki muri kwishimira cyane kuva mwakiriye agakiza?
Prophet Ernest: Itorero riri mu Bubiligi rimaze imyaka irenga 3 rifunguwe kandi umurimo w’Imana uragenda waguka, abakizwa bari kwiyongera.
Kuva nakiriye agakiza, ndashima Yesu Kristo kuko ubwami bw’Imana bwaguka, abantu bakamurikirwa n’umucyo w’agakiza twaherewe ubuntu ku bw’amaraso ya Yesu Kristo bakava mu byaha bakayoboka inzira y’agakiza, kandi no kwizera Yesu nk’uko byanditswe mu Abaroma 10:9. "Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa".
Nk’uko biri mu ijambo ry’Imana ryanditswe mu Ibyakozwe n’intumwa 1:8 "Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi.”.
No muri Mariko 16:15 [Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza], Uwiteka aho azantuma hose sinzazuyaza kuko ari cyo nahamagariwe kuba intumwa. Abantu bararushye kandi bakeneye ubwo buntu natwe twagiriwe muri Kristo Yesu.
InyaRwanda: Benshi bakumenye ubwo wasezeranyaga Senateri Evode Uwizeyimana na Zena Abayisenga mu mwaka wa 2021. Uyu muyobozi mwamenyanye gute, ni muntu ki kuri wowe?
Prophet Ernest: Bwana Senateri Evode ni umuyobozi nubaha, ufite ubuhanga n’ubunararibonye mu byo akora; Imana ikomeze imwagure muri byose. Namusezeranije mu bukwe bwe kuko yabinsabye kandi nk’uko biri mu nshingano zanjye nk’umushumba w’itorero gusezeranya umukwe n’umugeni we no kubahesha umugisha mu rugendo rwabo rushya batangiye, mpora mbikora.
InyaRwanda: Ni iki mwishimira cyane ku buyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na H.E Paul Kagame? Ni umuyobozi musobanura gute? Uwagusaba kuratira u Rwanda amahanga ni ibihe bintu nka 5 byaza imbere?
Prophet Ernest: Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bwaranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa. Mpora nishimira ingamba z’Ubumwe n'Ubudaheranwa, imiyoborere ishingiye ku buringanire n’ituze, kurwanya ruswa, iterambere ry’ubukungu, no ku kwihesha agaciro.
Perezida Kagame kuri jye ni umuyobozi w’ikirenga w’ikirangirire ndetse w’icyitegererezo wahawe u Rwanda n’Imana, ufite icyerekezo gifasha igihugu gutera imbere mu mucyo no mu mutuzo.
Ibyiza by’u Rwanda naratira abandi: Umutekano n’imiyoborere myiza; Isuku n’imijyi itunganye; Ubumwe n'Ubudaheranwa; Iterambere ryihuse n’ikoranabuhanga n'Ubukerarugendo n’ubwiza bw’igihugu.
InyaRwanda: Apostle Dr. Paul Gitwaza, mukunze kugaragaza ko mumwigiraho byinshi, yaba ari we mubyeyi wanyu mu Mwuka? Ni umushumba usobanura gute, ni izihe ndangagaciro ze mukunda cyane zabasunikiye kumuhitamo?
Prophet Ernest: Yego, Dr. Apostle Paul Gitwaza ni umubyeyi wanjye wo mu Mwuka. Ni umunyabwenge mvajuru kandi agakundisha ijambo ry’Imana abantu.
Ni umwe mu bagiriwe ubuntu n’Imana bwo guhishurirwa inyigisho zo kubohoka, guhindura imyumvire, kwaguka mu bitekerezo no guhishurirwa Yesu Kristo birushijeho mbere yanjye n’abandi benshi mu Rwanda. Ndamushimira kuko yemereye Imana gukoreshwa nayo muri byinshi bihembura imitima y’abantu, afitiye umumaro Igihugu cy’u Rwanda ndetse n’itorero ry’Imana muri rusange.
InyaRwanda: Mu giterane mwamutumiyemo mu Bubiligi mu minsi ishize, Apotre Dr. Gitwaza wazanye bwa mbere mu Rwanda inyigisho zisobanura Karande, yabashimiye ko mufasha Itorero rya Kristo kumenya Imikasi 12 yo gucagagura karande. Mwatubwira inkomoko y'iyi nyigisho ?
Prophet Ernest: Elia yagendanye na Elisa maze amenya ko agiye kumukurwaho, amusaba imigabane ibiri mu Mwuka we nk’uko byanditswe mu 2 Abami 2:9. [Bageze hakurya Eliya abwira Elisa ati “Nsaba icyo ushaka cyose, ndakigukorera ntaratandukanywa nawe.” Elisa aramusaba ati “Ndakwinginze, ndaga imigabane ibiri].
Nanjye mu 2017 ubwo nari ndi kumwe na Dr. Apostle Paul Gitwaza mu mujyi wa Yerusalemu namusabye umugabane w’amavuta amuriho. Nawe yampesheje umugabane w’Umwuka umuriho wo kwigisha inyigisho zo kubohoka, guhindura imyumvire, kwaguka mu bitekerezo no guhishurirwa Yesu Kristo. Kugeza ubu Yesu Kristo yakomeje kumpishurira ko izo nyigisho zikenewe n’abantu benshi henshi.
InyaRwanda: Uebert Angel wo muri Zimbabwe yigeze kugaragara avuga ko mu Rwanda hari umuhanuzi ukomeye, akaba yaravugaga wowe. Mwaba musanzwe muziranye, ni muntu ki kuri wowe?
Prophet Ernest: Umukozi w'Imana Uebert Angel ni umuyobozi uyobora itorero rya Good News Church ryo muri Zimbabwe. Yahishuriwe n’Imana izina ryanjye nk’uko Imana mu bushobozi bwayo ishobora gukora ibirenze iby’abantu badashobora kumva no gutekereza kuko nyine ari Imana.
Yahishuriye umubyeyi wari wagiye gusengera mu itorero ashumbye ko uwitwa “Ernest” ari we jye (kuko yabihamishije ifoto yari afite muri telefone ye) ko yamusengeye kandi ko Imana yumvise isengesho yasenze kuko Imana nkorera yumva gusenga igihe cyose tuyitakiye ikumva. Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose.
InyaRwanda: Prophet Ernest mu muziki. Ni abahe baramyi mukunda cyane mu Rwanda no hanze, ni izihe ndirimbo ziri kubafasha ubu? Elayono Worship Ministry yavukiye mu itorero ryanyu, ni abaramyi mufata gute, murabifuriza iki, ni uruhe ruhare rwanyu mu muziki wabo?
Prophet Ernest: Nkunda abaramyi mu buryo bwihariye kandi nubaha impano nziza Imana yabahaye kuko bashyira itafari rikomeye ku itorero ry’Imana mu gufasha imitima y’abantu kubohoka no kwamamaza ubwami bw’Imana haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Ibihangano byabo bitandukanye bifite ubutumwa butandukanye kandi byose bigaruka mu guteza imbere ubwami bw’Imana, icyubahiro kigasubizwa ku Mana nyiracyo.
Ndashishikariza abahanzi bose gukomeza umurimo w’Imana kuko ari mugari, bagahimba indirimbo zubakiye ku ihishurirwa no ku ijambo ry’Imana zikaririmbwa mu buhanga kuko Imana ni inyacyubahiro kandi ikeneye abayikorerana umwete.
InyaRwanda: Ni ibihe bibazo by’ingutu mubona byugarije umurimo w’Imana ku Isi n’aho umuti wabyo waturuka?
Prophet Ernest: Gusubira inyuma mu byo kwemera: Abantu batangiye kwitandukanya n’imyemerere kubera ikoranabuhanga n’imyumvire y’isi.
Umuti: Kwigisha ukwemera gushingiye ku rukundo no guhuza imyemerere n’ibibazo by’iki gihe.
Gushakira inyungu mu by’Imana: Bamwe bakora umurimo w’Imana nk’ubucuruzi aho gukiza imitima.
Umuti: Kugaruka ku ndangagaciro z’ukuri, gukorera Imana mu rukundo no mu guca bugufi.
Amacakubiri n’ubusumbane mu madini: Amadini amwe atandukanya abantu aho kubahuza.
Umuti: Guteza imbere ibiganiro n’ubwubahane hagati y’amadini, no kwibanda ku byo bahuriyeho.
Ibyaha n’inyigisho z’ibinyoma: Isi yuzuye ibikorwa binyuranye n’ubutumwa bw’Imana.
Umuti: Kurera urubyiruko rufite indangagaciro no gukoresha itangazamakuru mu gusakaza ukuri.
Ubukonje mu rukundo n’ubwitange: Abantu ntibagifite impuhwe cyangwa urukundo ku bandi.
Umuti: Kwigisha abantu gufasha no gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana buri munsi.
InyaRwanda: Nk’umuhanuzi, abakristo batandukanya gute umuhanuzi w’ukuri n’umuhanuzi w’ibinyoma? Bijya bibaho ko Imana yaha isezerano umuntu, ntirisohore cyangwa rigatinda? Kubera iki?
Prophet Ernest: Gutandukanya umuhanuzi w’ukuri n’uw’ibinyoma biroroshye mu nzira eshatu:
Umuhanuzi yemerwa ko ibyo ahanura ari ukuri igihe ahanurira mu ijambo ry’Imana. Umuhanuzi w’ukuri yemerwa mu gihe ibyo ahanuye bisohoye. Umuhanuzi w’ukuri yemerwa mu gihe yera imbuto zikwiriye abihannye.
Gutinda kw’amasezerano y’Imana byo ntibibaho kuko iyo isezeranya umuntu ntabwo imubwira igihe izabikorera, bityo gutinda ni imyumvire y’umuntu uba abona ko Imana yamugirira vuba we uko abyumva. Nta jambo Imana ijya ivuga maze ngo rihere nk’uko tubibona muri Luka 1:37 "Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere".
Gusa hari igihe isezerano ridasohora kubera imyitwarire y’umuntu nk’uko byanditswe muri Zaburi 25:3 "Si ko bizaba, Mu bagutegereza nta wuzakorwa n'isoni. Abava mu isezerano ari nta mpamvu, Ni bo bazakorwa n'isoni."


Umushumba Mukuru wa Elayono Pentecostal Blessing Church ku rwego rw'Isi, Prophet Ernest Nyirindekwe

Arasaba abahanzi guhimba indirimbo zubakiye ku ihishurirwa no ku ijambo ry’Imana zikaririmbwa mu buhanga kuko Imana ni inyacyubahiro

Prophet Ernest arashima Imana ko abantu benshi bakomeje kwakira agakiza mu Burayi, Canada n'ahandi

Uebert Angel yagaragaye ahamya ko Propher Ernest ari umuhanuzi ukomeye ukoreshwa n'Imana

Apotre Dr. Paul Gitwaza uyobora Zion Temple ku Isi ni we mubyeyi wa Prophet Ernest mu buryo bw'Umwuka

Apotre Gitwaza ubwo aheruka mu Bubiligi mu ivugabutumwa yarambitse ibiganza kuri Prophet Ernest n'umufasha

Ni umunyabwenge mvajuru - Prophet Ernest Nyirindekwe avuga kuri Apostle Dr. Paul Gitwaza, umubyeyi we mu Mwuka

Ibyaha n’inyigisho z’ibinyoma ni bimwe mu byugarije Isi bishavuza cyane Prophet Ernest Nyirindekwe


Ubutumwa bwiza bubohora imitima y'abantu ni bwo Prophet Ernest Nyirindekwe yahamagariwe n'Imana


Prophet Ernest arashima Imana yahagararanye nawe mu myaka 18 amaze mu murimo w'ivugabutumwa

Prophet Ernest ubwo yari yakiriwe mu biro na Ambasaderi w'u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro


Prophet Ernest ni we wasezeranyije Senateri Evode Uwizeyimana na Zena Abayisenga

Umunyamakuru DC Clement [Niyigaba Clement] na Manzi Aliane witabiriye Miss Rwanda basezeranyijwe n'Umuhanuzi Ernest


Ibyamamare mu ngeri zitandukanye birimo Ndimbati, Allian Cool na Pundit bitabiriye ubukwe bwa DC Clement wasezeranyijwe na Prophet Eernest


Prophet Ernest Nyirindekwe akomeje kogeza Yesu mu bihugu bitandukanye
UBWO UEBERT ANGEL YAVUGAGA KURI PROPHET ERNEST
KURIKIRA ITERANIRO RY'UBUBYUTSE MU BURAYI RYAYOBOWE NA PROPHET ERNEST
