Imyaka 13 irashize bamufite ku mutima – Amarangamutima y'abafana 'Intwarane' ba Butera Knowless (VIDEO)

Imyidagaduro - 08/07/2026 12:35 PM
Share:

Umwanditsi:

Imyaka 13 irashize bamufite ku mutima – Amarangamutima y'abafana 'Intwarane' ba Butera Knowless (VIDEO)

Hari abafana bakunda umuhanzi kubera indirimbo imwe cyangwa ebyiri. Hari n'abamukurikira igihe gito, bagahita bimukira ku wundi. Ariko hari n'itsinda ry'abafana rihindura ugukunda umuhanzi urugendo rw'ubuzima, bakamuhorana mu byishimo no mu bihe bimusaba kwihangana.

Ibyo ni byo bigaragarira mu bagize itsinda 'Intwarane', abafana ba Butera Knowless bamaze imyaka 13 bamuherekeza mu rugendo rw'umuziki. Bahamya ko urukundo bamufitiye rutigeze rugabanuka kuva mu bihe bya Primus Guma Guma Super Stars kugeza n'uyu munsi.

Ku wa 4 Nyakanga 2026, ubwo Butera Knowless yataramiraga mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye kuri Sitade ya Muhanga, aba bafana bari bahari bambaye imyambaro ibaranga, bafite amabendera n'ibyishimo byo kongera kubona umuhanzikazi bavuga ko yababereye urugero mu muziki no mu mibereho.

Umwe muri bo yabwiye InyaRwanda, ko urukundo rwe kuri Knowless rwatangiye mbere y'uko aba umwe mu bagize 'Intwarane'.

Ati: "Uyu muntu twatangiranye kuva mu 2011, nibwo nabaye umufana we. Ariko no mu 2009 ubwo yasohoraga indirimbo 'Komeza' naramukurikiraga. Ni we muhanzi wenyine w'umukobwa watwaye Primus Guma Guma Super Stars, ni we wenyine watwaye Salax Awards ebyiri, ni we muhanzi w'umukobwa ufite Master's, kandi ni umwe mu bahanzi batangiye bafite imbaraga kugeza n'uyu munsi bakizifite."

Uyu mugabo avuga ko yinjiye mu itsinda ry'Intwarane mu 2013, kandi kuva icyo gihe atigeze asubira inyuma mu gushyigikira Knowless.

Ati: "Ndi umwe mu bafana ba Butera Knowless bazwi nka 'Intwarane'. Icyo gihe yabaye uwa gatatu muri Primus Guma Guma Super Stars, ariko twe ntitwigeze twemera ko aho ari ho yari akwiriye. Twakomeje kumushyigikira no guhangana kugeza ubwo mu 2015 yegukanye igikombe. Ubu usibye ku mwambaro, n'umupira uratugaragaza."

Undi mufana yavuze ko Knowless yabaye umuhanzi wa mbere yakuze akunda, kandi ko impamvu atigeze amuvaho atari umuziki gusa, ahubwo ari n'imiterere ye.

Ati: "Kuva nkiri umwana ni we muhanzi nashyize mu mutwe. Afite ikinyabupfura kandi ni umuntu utanga urugero. Ni yo mpamvu nkiri kumukunda kugeza n'uyu munsi."

Ku bandi, gukunda Knowless ntabwo ari ugukunda indirimbo ze gusa, ahubwo ni amateka basangiye.

Etienne, umwe mu bafana bamaze imyaka myinshi bamukurikirana, yavuze ko amufata nk'umuvandimwe bitewe n'urugendo rwose banyuranyemo.

Ati: "Uriya ni umuvandimwe wanjye twarakuranye. Tekereza ko ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Stars nabyitabiraga ndi kuri moto, kandi nta muntu n'umwe wanyishyuriraga essence. Nabikoraga kuko namukundaga. Hari byinshi twanyuranyemo ku buryo bitarangirira aho."

Mu bagize Intwarane harimo n'abakobwa bavuga ko Knowless yababereye icyitegererezo kuva bakiri bato.

Umwe muri bo yabwiye InyaRwanda ati: "Ndamukunda cyane. Gusa birenze gufana, kuko namufashe nka mukuru wanjye. Nakuriye muri Primus Guma Guma Super Stars mukurikira, kandi nzirikana uburyo yadushimishaga kuri buri rubyiniro."

Aba bafana bahamya ko imyaka 13 ishize batangiye urugendo rwo gushyigikira Butera Knowless yababereye igihe cyo kubaka ubumwe hagati yabo n'umuhanzikazi bakunda. Bavuga ko bagiye bamubona atsinda, anyura mu bihe bitandukanye, ariko bo bakomeza kumuba hafi.

Mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival i Muhanga, byari bigoye gutandukanya ibyishimo bya Knowless n'iby'abafana be. Buri ndirimbo yaririmbaga yasangaga hari amajwi menshi ayisubiramo, ibintu byagaragaje ko imyaka yose bamaze bamushyigikiye itigeze igabanya urukundo bamufitiye.

Ku bagize 'Intwarane', Butera Knowless si umuhanzi basanzwe bakunda. Ni umuntu bavuga ko yababereye ishusho y'umuhate, kwihangana no guharanira inzozi. Ni yo mpamvu bavuga ko igihe cyose azaba akiri ku rubyiniro, na bo bazakomeza kuba mu bamushyigikiye, nk'uko babikoze kuva mu 2013 kugeza uyu munsi.

Abafana ba Butera Knowless bari benshi imbere ya Sitade ya Muhanga biteguye gushyigikira umuhanzi bafite ku mutima kuva mu myaka 13 ishize

Knowless aherutse kubwira InyaRwanda, ko yanyuzwe n'uburyo abafana bamwereka urukundo bakagendana nawe urugendo

Amagana y'abafana yari yitwaje ibyapa birimo amafoto ya Butera Knowless bagaragaza ko bamushyigikiye

Bamwe mu bafana bavuga ko Knowless yababereye umubyeyi, icyarimwe n'umuvandimwe mu myaka ishize bari kumwe nawe

Hari n'abafana bari bitwaje ibitambaro by'amabara y'umweru banditseho 'Butera Wacu'

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’ABAFANA BA BUTERA KNOWLESS


KANDA HANO UREBE UKO KNOWLESS YITWAYE KU RUBYINIRO I MUHANGA


KNOWLESS AVUGA KO AZIRIKANA URUHARE ABAFANA BE 'INTWARANE' BAGIZE MU ITERAMBERE RYE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...