Imyaka 12 yo kwaguka: Uko Itorero Intayoberana ryakuze riva ku nzozi rikubaka ibigwi (VIDEO)

Imyidagaduro - 22/07/2026 5:27 AM
Share:

Umwanditsi:

Imyaka 12 yo kwaguka: Uko Itorero Intayoberana ryakuze riva ku nzozi rikubaka ibigwi (VIDEO)

Mu myaka 12 ishize, Itorero Intayoberana ryabaye kimwe mu bimenyetso byerekana ko umuco nyarwanda ushobora kubungabungwa, ugahuzwa n’igihe, kandi ugakomeza gukurura urubyiruko. Ryatangiye nk’inzozi zo kubyina no gutoza abakiri bato, ariko uyu munsi rimaze kuba izina rizwi mu Rwanda no hanze yarwo.

Mu gihe ryitegura igitaramo gikomeye cyiswe “Gira u Rwanda” kizabera muri Kigali Serena Hotel ku wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2026, iri torero ntiriri gutegura igitaramo gusa, ahubwo riri no kwizihiza imyaka 12 ishize ritangiye urugendo rwo gusigasira no guteza imbere umuco nyarwanda.

Ni imyaka, nk'uko ubuyobozi bwaryo bubivuga, yaranzwe no gukura, kwaguka no kugera ku ntego nyinshi bari bihaye.

Mu Rwanda, amatorero gakondo afite uruhare rukomeye mu kubungabunga umurage w’umuco no kuwugeza ku rubyiruko. Ni yo yigisha abakiri bato imbyino z’umuco, indirimbo gakondo, gucuranga inanga n’ingoma, ndetse n’indangagaciro zaranze Abanyarwanda kuva kera.

Intayoberana ni imwe mu ngero zigaragaza ko uwo murage ushobora kubaho mu buryo bujyanye n’ibihe, utarinze gutakaza umwimerere wawo.

Ryashinzwe mu 2014 na Kayigemera Sangwa Aline, ubu rikaba rigizwe n’ababyinnyi barenga 100. Mu myaka 12 rimaze kubaho, rimaze gukora ibitaramo birenga 250 mu bihugu bisaga 25 ku Isi, rihinduka umwe mu ba ambasaderi b’umuco nyarwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Umuyobozi w’Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline, yavuze ko iyo arebye aho batangiriye n’aho bageze, asanga urugendo rwabo rwarabaye urw’iterambere rudasanzwe.

Yagize ati: "Imyaka 12 yaranzwe n'ibitaramo. Yaranzwe n'ingendo zitandukanye mu bihugu bitandukanye, yaranzwe kandi no kwaguka mu buryo bwose."

Icyakora, avuga ko nta rugendo rubaho rudafite amasomo. Mu byo banyuzemo harimo n’ibihe bikomeye bya Covid-19, byasubije inyuma ibikorwa byinshi by’imyidagaduro n’umuco.

Ati: "Byanze bikunze harimo amasomo. Kwiga ni uguhozaho mu buzima bwa buri munsi. Kugirango ube inararibonye n'uko hari ibyo warabonye, turakiga kandi kwiga ntibirangire."

Akomeza agaragaza ko nubwo icyorezo cyagize ingaruka zikomeye, batigeze bacika intege.

Avuga ati "Hari amasomo meza ndetse n'amabi. Murabizi ko hanyuzemo Covid-19 nayo ntiyatworoheye, hari ibyo yagiye isubiza inyuma. Ariko ngira ngo ikirangire nitwe bantu ba mbere twakoze igitaramo kugira ngo twongere tubashe kubyuka. Nyuma yacu twabonye n'abandi benshi bumva ko gutarama bishoboka, ubuzima bugakomeza n'ubwo umuntu aba yaranyuze ahakomeye."

Aline avuga ko kimwe mu bintu bibashimisha cyane ari ukubona abana batojwe n’itorero bakura bakagera ku nzozi zabo.

Ati: "Turarera tugakuza, bamwe bakajya mu mashuri yisumbuye, abandi bakajya i Burayi, abandi bagashyingirwa."

Ibi ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko Intayoberana itari ahantu ho kubyina gusa, ahubwo ari ishuri ry'ubuzima, aho urubyiruko rwigira ubupfura, gukorera hamwe, kwigirira icyizere no gukunda igihugu.

Mu rugendo rwayo, Intayoberana yagiye itegura ibitaramo byagiye bisiga amateka.

Mu 2018 bakoze "Twambaye Ikirezi", igitaramo cyagaragaje ubwiza bw’umuco nyarwanda n’ubudasa bwawo.

Ku wa 25 Ukuboza 2022, bateguye "Igitaramo Iwacu" cyabereye ahahoze ari L’Espace, kigamije kongera gusigasira umuco wo gutaramira hamwe no gukunda umuco nyarwanda.

Mu Ugushyingo 2023 basubiye ku rubyiniro binyuze mu gitaramo "Akanigi Kanjye", cyari kigamije kongera gukumbuza abakunzi b’umuco uburyohe bw’umudiho gakondo.

Uyu mwaka, bagarukanye "Gira u Rwanda", igitaramo bavuga ko kizaba urubuga rwo kongera kwibutsa Abanyarwanda ko gukunda igihugu bitangirira no gukunda umuco wacyo.

Abazacyitabira bazinjira bishyuye 10,000 Frw, 20,000 Frw, cyangwa 25,000 Frw mu myanya y’icyubahiro. Ameza y’abantu umunani azagurwa 200,000 Frw. Ku munsi w’igitaramo, ibiciro bizazamuka, aho amatike azagura 15,000 Frw, 25,000 Frw na 35,000 Frw, mu gihe ameza azaba ari 250,000 Frw.

Mu gihe isi igenda ihinduka umunsi ku wundi, kubungabunga umuco bisaba abantu bawukunda kandi bawushyira imbere. Intayoberana imaze imyaka 12 yerekana ko bishoboka guhuza umuco n’ibihe, ugakomeza kubaho no gukundwa n’abakiri bato.

Igitaramo "Gira u Rwanda" kizaba atari ijoro ryo kubyina no kuririmba gusa, ahubwo kizaba umwanya wo kwizihiza urugendo rw’imyaka 12 rw’itorero ryabaye umwe mu nkingi z’umuco nyarwanda, no kongera kwibutsa buri Munyarwanda ko umurage mwiza urindwa n’abawukunda. 

KANDA HANO UBASHE KUGURA ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO 'GIRA U RWANDA' CY'ITORERO INTAYOBERANA

Mu gihe bitegura gukora igitaramo bise ‘Gira u Rwanda’, Itorero Intayoberana ryatangaje ko cyanahujwe no kwizihiza imyaka 12 ishize batangiye guteza imbere umuco


Itorero Intayoberana rigiye gukora “Gira u Rwanda", igitaramo bavuga ko kizaba urubuga rwo kongera kwibutsa Abanyarwanda ko gukunda igihugu bitangirira no gukunda umuco wacyo


Umuyobozi w’Itorero Intayoberana, Kayigemera Sangwa Aline, yavuze ko iyo arebye aho batangiriye n’aho bageze, asanga urugendo rwabo rwabaye urw’iterambere rudasanzwe


Amatorero gakondo afite uruhare rukomeye mu kubungabunga umurage w’umuco no kuwugeza ku rubyiruko




KANDA HANO UREBE IKIGANIROTWAGIRANYE N’ABAGIZE ITORERO INTAYOBERANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...