Ibi
TMC yabigarutseho nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 6 Kamena 2025,
Platini P yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘2009’, agarukamo ku
rugendo rw’itsinda Dream Boys, ariko kandi anavuga mu buryo bwahuranyije ku
buryo TMC yaje kumusiga, akiyemeza gukora umuziki ku giti cye.
Mu
ndirimbo ye, Platini yagize ati: “Natawe imihanda ndabyimenyera, inshuti ziraza
zikagenda, Indatwa yantabye mu nkiko [Aha avuga TMC]. Imana ihe umugisha
Ishimwe Clement wa Kina Music ntiwamvuyeho.”
Mu
kiganiro na InyaRwanda, TMC yavuze ko imyaka 11 bamaze baririmbana itari
iy’ubusa, bityo ko buri wese agomba kuyibara uko abyumva cyangwa se uko yumva
byaramugendekeye.
Ibi
byumvikanisha ko nubwo baba batacyumvikana neza nk’uko byahoze, TMC atemera ko
yakuriyemo akarenge ahubwo ashimangira ko igihe bamaze bafatanyije cyari cyiza
kandi gihagije kugira ngo buri wese agire ibyo akuramo.
Itsinda
Dream Boys ryatangiriye ku nshuti ebyiri zisanze mu muziki, rihinduka rimwe mu
matsinda yubatse amateka akomeye mu Rwanda. Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo
nka Isano, Uzambariza, Magorwa, Urare ahajyana, n’izindi.
Nyuma
yo gutandukana, bombi bakomeje umuziki ku giti cyabo, ariko ibihe bimwe na
bimwe birimo amagambo ashaririye byagiye bigaragara mu ndirimbo cyangwa mu
biganiro batanga. Gusa, bombi mu 2022 bataramanye mu bitaramo muri Amerika.
Nubwo harimo amagambo atavuzweho rumwe mu ndirimbo ya Platini, ntiyabuze kuyirangiza ayerekana nk’isabukuru y’urugendo rwe, aho agaragaza amafoto y’abantu yifuza ko bongera gusubirana neza, barimo na TMC. Ndetse, anagaragaza Safi Madiba ahoberana na Butera Knowless, Riderman yiyunga na Neg G The General, n’abandi.
TMC
yagaragaje ko mu myaka 11 yamaze akorana na Platini, buri wese yafatamo igice
cy’umwambaro ashaka guserukana
Imyaka
11 y’ubucuti, indirimbo z’inzozi zabaye impano! Dream Boys yabaye itsinda
rikomeye, rishyirwaho akadomo mu 2020
KANDA
HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘2009’ YA PLATINI P