Imyaka 11 ya Dream Boys buri wese yadodamo umwambaro we - TMC yasubije Platini wamucyuriye

Imyidagaduro - 09/06/2025 7:41 AM
Share:

Umwanditsi:

Imyaka 11 ya Dream Boys buri wese yadodamo umwambaro we - TMC yasubije Platini wamucyuriye

Umuririmbyi Mujyanama Claude wamamaye nka TMC, usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko imyaka 11 yamaze mu itsinda Dream Boys ari urugendo rufite byinshi byiza kurusha ibibi.

Ibi TMC yabigarutseho nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 6 Kamena 2025, Platini P yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘2009’, agarukamo ku rugendo rw’itsinda Dream Boys, ariko kandi anavuga mu buryo bwahuranyije ku buryo TMC yaje kumusiga, akiyemeza gukora umuziki ku giti cye.

Mu ndirimbo ye, Platini yagize ati: “Natawe imihanda ndabyimenyera, inshuti ziraza zikagenda, Indatwa yantabye mu nkiko [Aha avuga TMC]. Imana ihe umugisha Ishimwe Clement wa Kina Music ntiwamvuyeho.”

Mu kiganiro na InyaRwanda, TMC yavuze ko imyaka 11 bamaze baririmbana itari iy’ubusa, bityo ko buri wese agomba kuyibara uko abyumva cyangwa se uko yumva byaramugendekeye. Yagize ati: “Imyaka 11 muri Dream Boys ni myinshi cyane. Harimo ibyiza byinshi n’ibibi bike. Buri wese yadodamo umwambaro umukwiriye.”

Ibi byumvikanisha ko nubwo baba batacyumvikana neza nk’uko byahoze, TMC atemera ko yakuriyemo akarenge ahubwo ashimangira ko igihe bamaze bafatanyije cyari cyiza kandi gihagije kugira ngo buri wese agire ibyo akuramo.

Itsinda Dream Boys ryatangiriye ku nshuti ebyiri zisanze mu muziki, rihinduka rimwe mu matsinda yubatse amateka akomeye mu Rwanda. Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo nka Isano, Uzambariza, Magorwa, Urare ahajyana, n’izindi.

Nyuma yo gutandukana, bombi bakomeje umuziki ku giti cyabo, ariko ibihe bimwe na bimwe birimo amagambo ashaririye byagiye bigaragara mu ndirimbo cyangwa mu biganiro batanga. Gusa, bombi mu 2022 bataramanye mu bitaramo muri Amerika.

Nubwo harimo amagambo atavuzweho rumwe mu ndirimbo ya Platini, ntiyabuze kuyirangiza ayerekana nk’isabukuru y’urugendo rwe, aho agaragaza amafoto y’abantu yifuza ko bongera gusubirana neza, barimo na TMC. Ndetse, anagaragaza Safi Madiba ahoberana na Butera Knowless, Riderman yiyunga na Neg G The General, n’abandi.


TMC yagaragaje ko mu myaka 11 yamaze akorana na Platini, buri wese yafatamo igice cy’umwambaro ashaka guserukana

 

Imyaka 11 y’ubucuti, indirimbo z’inzozi zabaye impano! Dream Boys yabaye itsinda rikomeye, rishyirwaho akadomo mu 2020

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘2009’ YA PLATINI P



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...