Ni ishusho y’umuntu witinyutse, imbaraga,
icyizere n’amahirwe y’intsinzi. Ariko inyuma y’ayo mashusho y’akanyamuneza
n’ubwiza, hari undi Maria abantu benshi batigeze bamenya—Maria yahoranye ubwoba
n’agahinda k’imyaka icumi ishize.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 28
Ugushyingo 2025, Maria Borges wayoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace
Awards byabaye ku wa 21 Ukwakira 2023 byabereye muri BK Arena afatanyije na D’Banj yafashe
ijambo agaruka ku byabereye iwe mu rugo.
Yahisemo gutangaza ukuri kwose, ukuri
yatinye kuvuga, uburyo yavuzemo amahoro, umutekano we n’uw’umuryango we. Ni
inkuru y’umubabaro, ariko kandi ikubiyemo ubutwari n’ivugurura ry’umutima.
Mu butumwa bukomeye yasangije abantu,
Maria yemeje ko yamaze imyaka icumi mu rukundo n’umugabo witwa Perikles Balde
Fernandes Mandinga wamukoreye ihohoterwa mu buryo bwose—iryo ku mubiri, ku
mutima no ku mitungo. Avuga ko atari we gusa wahohoteye, ahubwo no mu bagore bo
mu muryango we.
Ati “Nafashwe nabi mu buryo bwose
bushoboka. Nabuze ubufasha igihe kirekire.”
Yongeyeho ko atari inshuro imwe yahamagaye
polisi. Yabitangaje kenshi haba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri
Portugal, kandi afite ibimenyetso byose by’iri hohoterwa.
Maria avuga ko uyu mugabo yari azi neza ko
nta muryango agira ngo umurwanire. Yari azi ko afite amafaranga, ko ari muto
kandi yizera abantu ku mutima. Ibyo byose ngo byahindutse intwaro zo
gushwanyuza umutima we no kumusiga ku gasozi.
Ati “Nari mufitiye urukundo, sinasinye
amasezerano yo gutandukanya umutungo, yansahuye ibihumbi amagana by’amadolari.”
Yibuka ko yaguze imitungo myinshi
atamufashije na rimwe—ari we wenyine wakoraga, agahangayikira ejo hazaza h’umuryango.
Mu gihe yiteguraga kwakira umwana we
w’igitangaza, Maria avuga ko yakomezaga gutunga umuryango wenyine, kandi kugera
n’ubu aracyari wenyine mu kurera umukobwa wabo. Afite ububasha busesuye ku
mwana, mu gihe se atigeze atanga n'ijana rimwe ku rera rye.
Ati: “Ndi kurera umukobwa wanjye jyenyine.
Yaratwanze, adusiga atarafashe n’inshingano na rimwe.”
Bimwe mu byamubabaje cyane, ni uko ubwo
yari agifite isezerano ry’ivangamutungo n’uwo mugabo, yamusanze yarimutse ari
kumwe n’undi mukobwa yateye inda mu nzu ye yo muri Portugal. Yari inzu
y’amaboko ye, nta kintu na kimwe umusore yatanzeho.
Mu buhamya bwe, Maria avuga ko uwo mukobwa
yigeze gukoresha ibikoresho bye birimo imyambaro yena ‘Parfum’.
Ati “Sinamurakarira. Ni nawe wahohotewe
kandi yaguye mu maboko y’umugabo w’umunyabinyoma. Ni umunyantege nke nk’abandi
bose yahohoteye.”
Maria avuga ko kugeza n’ubu mu mategeko
agifitanye isezerano n’uwo mugabo kuko yanga kumurekura, keretse ahawe
uburenganzira ku mutungo wose yakuye mu kazi ke kuva akiri umwangavu
w’umunyamideli.
Ati: “Ndi kurwana ku mutekano wanjye n’uwa
mwana wanjye. Ndi kurwana ku buzima bwacu.”
Maria avuga ko uyu mugabo yamuteraga
ubwoba cyane, agahorana impungenge ko hari icyamushobora cyangwa cyashobora
umuryango we. Ndetse yemeza ko yagiye amuhamagarira iterabwoba kenshi.
Ati: “Ndagira ngo bigaragarire aha: niba
hari ikimbaho cyangwa gikora ku muryango wanjye, uyu mugabo ni we waba
ubifitemo uruhare."
Mu gusoza ubutumwa bwe, Maria Borges
yahisemo guhangara umwijima utari muto yanyuzemo, ahagarara nk’umunyamideli
ariko noneho ahagaze ku bw’ubumuntu n’ukuri.
Ati: “Ku bakobwa bandebaho nk’urugero,
mubimenye: ubuzima si ibyo mubona kuri ‘social media’. Muvuge, mwirwaneho.
Ubuzima bwanyu burahenze, kandi ntimuri mwegi.”
Inkuru ye ni ikimenyetso cy’uko inyuma
y’amafoto meza, hari imitima ibabara ariko igafata icyemezo cyo guharanira
umucyo. Maria Borges yahisemo kuvuga kugira ngo abandi bagore bavuge, bumvirwe
kandi barengerwe.
Ni ubutumwa bubabaje, burimo gukomereka,
ariko kandi burimo gutsinda—ubutwari bwo guhagarara ku kuri, n’ubutumwa
bw’amahoro ku bahohoterwa bose bo hirya no hino.
Maria Borges yhishuye imyaka icumi
y’ihohoterwa mu rukundo, ukuri atabashije kuvuga igihe kirekire

Yasigaye wenyine mu rugo rwe, mu gihe
uwari umugabo we yimukanye undi mugore n’umwana
Maria Borges yifatanyije n’abagore
bahohoterwa mu ngo ati ‘Ndababona. Ndababera ijwi
Inyuma ya social media, ubuzima bwa Maria bwari bwuzuye imitwaro itigaragaza

Ubutumwa bwa Maria Borges ku mbuga
nkoranyambaga bugaragaza ihohoterwa yakorewe ku mbuga nkoranyambaga
