Imyaka 10 ahohoterwa n’umugabo we: Maria Borges wayoboye Trace Awards i Kigali yahishuye ibitaramenyekanye

Imyidagaduro - 29/11/2025 9:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Imyaka 10 ahohoterwa n’umugabo we: Maria Borges wayoboye Trace Awards i Kigali yahishuye ibitaramenyekanye

Maria Borges ni umunyamideli ukomeye ukomoka muri Angola, wavuye mu buzima bwo kubura ababyeyi akagera ku ruganda rwo kumurika imideli ku rwego mpuzamahanga, akorana na kompanyi 'Victoria’s Secret', inzu y'imideli 'Prada' n’abandi bakomeye.

Ni ishusho y’umuntu witinyutse, imbaraga, icyizere n’amahirwe y’intsinzi. Ariko inyuma y’ayo mashusho y’akanyamuneza n’ubwiza, hari undi Maria abantu benshi batigeze bamenya—Maria yahoranye ubwoba n’agahinda k’imyaka icumi ishize.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ugushyingo 2025, Maria Borges wayoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards byabaye ku wa 21 Ukwakira 2023 byabereye muri BK Arena afatanyije na D’Banj yafashe ijambo agaruka ku byabereye iwe mu rugo.

Yahisemo gutangaza ukuri kwose, ukuri yatinye kuvuga, uburyo yavuzemo amahoro, umutekano we n’uw’umuryango we. Ni inkuru y’umubabaro, ariko kandi ikubiyemo ubutwari n’ivugurura ry’umutima.

Mu butumwa bukomeye yasangije abantu, Maria yemeje ko yamaze imyaka icumi mu rukundo n’umugabo witwa Perikles Balde Fernandes Mandinga wamukoreye ihohoterwa mu buryo bwose—iryo ku mubiri, ku mutima no ku mitungo. Avuga ko atari we gusa wahohoteye, ahubwo no mu bagore bo mu muryango we.

Ati “Nafashwe nabi mu buryo bwose bushoboka. Nabuze ubufasha igihe kirekire.”

Yongeyeho ko atari inshuro imwe yahamagaye polisi. Yabitangaje kenshi haba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no muri Portugal, kandi afite ibimenyetso byose by’iri hohoterwa.

Maria avuga ko uyu mugabo yari azi neza ko nta muryango agira ngo umurwanire. Yari azi ko afite amafaranga, ko ari muto kandi yizera abantu ku mutima. Ibyo byose ngo byahindutse intwaro zo gushwanyuza umutima we no kumusiga ku gasozi.

Ati “Nari mufitiye urukundo, sinasinye amasezerano yo gutandukanya umutungo, yansahuye ibihumbi amagana by’amadolari.”

Yibuka ko yaguze imitungo myinshi atamufashije na rimwe—ari we wenyine wakoraga, agahangayikira ejo hazaza h’umuryango.

Mu gihe yiteguraga kwakira umwana we w’igitangaza, Maria avuga ko yakomezaga gutunga umuryango wenyine, kandi kugera n’ubu aracyari wenyine mu kurera umukobwa wabo. Afite ububasha busesuye ku mwana, mu gihe se atigeze atanga n'ijana rimwe ku rera rye.

Ati: “Ndi kurera umukobwa wanjye jyenyine. Yaratwanze, adusiga atarafashe n’inshingano na rimwe.”

Bimwe mu byamubabaje cyane, ni uko ubwo yari agifite isezerano ry’ivangamutungo n’uwo mugabo, yamusanze yarimutse ari kumwe n’undi mukobwa yateye inda mu nzu ye yo muri Portugal. Yari inzu y’amaboko ye, nta kintu na kimwe umusore yatanzeho.

Mu buhamya bwe, Maria avuga ko uwo mukobwa yigeze gukoresha ibikoresho bye birimo imyambaro yena ‘Parfum’.

Ati “Sinamurakarira. Ni nawe wahohotewe kandi yaguye mu maboko y’umugabo w’umunyabinyoma. Ni umunyantege nke nk’abandi bose yahohoteye.”

Maria avuga ko kugeza n’ubu mu mategeko agifitanye isezerano n’uwo mugabo kuko yanga kumurekura, keretse ahawe uburenganzira ku mutungo wose yakuye mu kazi ke kuva akiri umwangavu w’umunyamideli.

Ati: “Ndi kurwana ku mutekano wanjye n’uwa mwana wanjye. Ndi kurwana ku buzima bwacu.”

Maria avuga ko uyu mugabo yamuteraga ubwoba cyane, agahorana impungenge ko hari icyamushobora cyangwa cyashobora umuryango we. Ndetse yemeza ko yagiye amuhamagarira iterabwoba kenshi.

Ati: “Ndagira ngo bigaragarire aha: niba hari ikimbaho cyangwa gikora ku muryango wanjye, uyu mugabo ni we waba ubifitemo uruhare."

Mu gusoza ubutumwa bwe, Maria Borges yahisemo guhangara umwijima utari muto yanyuzemo, ahagarara nk’umunyamideli ariko noneho ahagaze ku bw’ubumuntu n’ukuri.

Ati: “Ku bakobwa bandebaho nk’urugero, mubimenye: ubuzima si ibyo mubona kuri ‘social media’. Muvuge, mwirwaneho. Ubuzima bwanyu burahenze, kandi ntimuri mwegi.”

Inkuru ye ni ikimenyetso cy’uko inyuma y’amafoto meza, hari imitima ibabara ariko igafata icyemezo cyo guharanira umucyo. Maria Borges yahisemo kuvuga kugira ngo abandi bagore bavuge, bumvirwe kandi barengerwe.

Ni ubutumwa bubabaje, burimo gukomereka, ariko kandi burimo gutsinda—ubutwari bwo guhagarara ku kuri, n’ubutumwa bw’amahoro ku bahohoterwa bose bo hirya no hino. 

Maria Borges yhishuye imyaka icumi y’ihohoterwa mu rukundo, ukuri atabashije kuvuga igihe kirekire

Yasigaye wenyine mu rugo rwe, mu gihe uwari umugabo we yimukanye undi mugore n’umwana

 

Maria Borges yifatanyije n’abagore bahohoterwa mu ngo ati ‘Ndababona. Ndababera ijwi 

Inyuma ya social media, ubuzima bwa Maria bwari bwuzuye imitwaro itigaragaza


Ubutumwa bwa Maria Borges ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ihohoterwa yakorewe ku mbuga nkoranyambaga

 Ubwo Maria Borges[Uwa kabiri iburyo] yari i Kigali nyuma y'ibirori by'itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards 2023


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...