Imwe yibera mu nzozi za Rayon na APR! Sobanukirwa amakipe yo muri Sudani ashobora gukina shampiyona y’u Rwanda

Imikino - 23/10/2025 10:04 AM
Share:

Umwanditsi:

Imwe yibera mu nzozi  za Rayon na APR! Sobanukirwa amakipe yo muri Sudani ashobora gukina shampiyona y’u Rwanda

Amakipe atatu yo muri Sudani ari mu nzira zo kwemererwa gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 arimo Al Hilal Omdurman yibera mu nzozi za APR FC na Rayon Sports zo gukina amatsinda y’imikino Nyafurika.

Muri Sudani nta shampiyona ikinwa kuva muri Mata 2023 kubera intambara. Ibi ni byo bituma amakipe yaho yakirira imikino Nyafurika hanze.

Amakipe atatu yo muri iki gihugu, Al-Merrikh, Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani, yandikiye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, asaba ko yakina muri Shampiyona y'u Rwanda muri uyu mwaka w'imikino wa 2025/26.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Rwego rugenzura Shampiyona y'u Rwanda (Rwanda Premier League), Bigirimana Augustin aheruka kubwira RBA ko bamaze no gutegura uko ayo makipe yakwinjizwa muri Shampiyona ndetse ingengabihe ivuguruye yamaze gukorwa, ikaba isigaye kwemezwa.

Ibyo wamenya kuri aya makipe:

1.Al-Merrikh

Al Merrikh yashinzwe mu 1908 ikaba iri mu makipe akuze ku mugabane wa Afurika. Igishingwa, yitwaga Al-Masalmah gusa mu 1927 aba ari bwo ihindurirwa izina ihabwa iryo ifite kugeza ubu.

Iyi kipe ifite ibikombe birimo 19 bya Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sudani na 19 by’igikombe cy’igihugu. Al Merrikh niyo kipe yonyine yegukanye igikombe cyo ku mugabane aho ifite African Cup Winners’Cup yo mu 1989 ndetse na CECAFA eshatu.

Ibi byose yabitwaye kugeza muri 2020 gusa nyuma yaho nta kindi yatwaye.


2.Al Hilal Omdurman

Iyi kipe yo muri Sudani ni iyo mu gace ka Omdurman yashinzwe mu tariki ta 13 Gashyantare mu 1930. Ifite ibikombe birimo 31 bya shampiyona ya Sudani birimo n’iheruka ndetse n'ibindi icumi [10] by’igihugu. Ntabwo iratwara igikombe cy’imikino Nyafurika, gusa ikunda kugera kure. 

Guhera muri 2019 nibura igera mu matsinda ya CAF Champions League ndetse mu mwaka ushize ho yagarukiye muri 1/4.

Muri CECAFA Kagame Cupho ntabwo yitwara neza cyane dore ikinini yakoze ari ukugera ku mukino wa nyuma na byo bikaba byarabaye muri uyu mwaka aho yatsinzwe na Singida Black Stars nyuma y'uko yo yari yasezereye APR FC yo mu Rwanda muri 1/2.

Al Hilal Omdurman ihangana cyane na Al Merrikh aho imwe ifata indi nka mukeba.


3.Al Ahli SC Wad Madan

Al Ahli SC Wad Madani yashinzwe mu 1928 ariko ntabwo ifite ibigwi bihambaye cyane muri Sudani. Igikomeye yakoze ni ukuba iya kabiri muri shampiyona mu 1969 no mu 1982 ndetse ikaba yaregukanye igikombe cy’igihugu.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...