Ni ubutumwa yageneye abitabiriye ibiganiro byiswe 'Rubyiruko Menya Amateka Yawe' byatangiwe mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa Kane, tariki 26 Kamena 2025. Ibi biganiro bifite insanganyamatsiko igira iti: "Ubumwe n'ubudaheranwa, amahitamo yanjye."
Ubwo yaganirizaga uru rubyiruko yagize ati: "Imwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda ni uko abantu ari magirirane, bungurana inama. Twese aho tuba, aho dukora, nta wigira, nta muntu wihaza ku giti cye, umuntu akenera abandi."
Minisitiri Dr Bizimana yakomeje agira ati: "Mu gukenera abandi bisaba y’uko nawe wubaha buri wese, kuko uzamukenera na we azagukenera. Bisaba ko buri wese ashakira mugenzi we amahoro, ntiwumve ko ari wowe gusa uyakwiye. Ni aya twese, ni uko sosiyete yubakwa."
Ibi biganiro byabereye mu kigo cyitwa Vision Jeunesse Nouvelle, bigamije gufasha urubyiruko rwo mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Rubavu, Nyamasheke na Rutsiro gusobanukirwa amateka y’u Rwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, urwango n’amacakubiri.
Muri uru rubyiruko kandi, harimo n'abavuye mu mitwe yitwara gisirikare ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urubyiruko rudakunze kugerwaho n’ibiganiro (abamotari, abanyonzi, abakorera mu dukiriro, abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka), n’abavuye Iwawa.
Ibiganiro nk'ibi kandi, bigamije guhererekanya ubumenyi ku mateka y’u Rwanda n’ay’Akarere u Rwanda ruherereyemo; guha urubyiruko ubumenyi buhagije mu kurwanya abagoreka amateka y’Igihugu cyacu, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abakwirakwiza imvugo z’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, no gukangurira urubyiruko gushyira imbere ukuri, ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kurwanya abakwirakwiza imvugo z’urwango, ivangura n’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Urubyiruko rwitabiriye rwanaganirijwe ku myitwarire ikwiye kururanga mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no gusigasira ibyagezweho (Indangagaciro n’indi myitwarire bikwiye kubaranga).

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yasabye urubyiruko gushyira hamwe bakubaka amahoro

Urubyiruko rwakanguriwe kwimakaza indangagaciro zishyigikira ubumwe n'ubudaheranwa by'Abanyarwanda
