Imvura n’inkuba biteganyijwe mu Rwanda hose kuri uyu wa Gatatu

Amakuru ku Rwanda - 16/09/2026 6:24 AM
Share:
Imvura n’inkuba biteganyijwe mu Rwanda hose kuri uyu wa Gatatu

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, imvura iteganyijwe kugwa mu Turere twose tw’u Rwanda, ndetse ahenshi hakaba hashobora kumvikana inkuba nyuma ya saa sita.

Meteo Rwanda yatangaje ko mu masaha ya mu gitondo, hagati ya saa 06:00 na saa 12:00, imvura iteganyijwe mu bice byose by’igihugu. Muri icyo gihe, umuyaga uraba uri ku muvuduko uri hagati ya metero enye na eshanu ku isegonda.

Ubushyuhe bwo hasi muri ayo masaha bushobora kugera kuri dogere Celcius 10 mu Karere ka Nyabihu.

Ku manywa, hagati ya saa 12:00 na saa 18:00, imvura ishobora kujyana n’inkuba mu Turere twose tw’igihugu. Umuyaga nawo ushobora gukomera, ukagera ku muvuduko wa metero 10 ku isegonda.

Muri ayo masaha, ubushyuhe bwo hejuru bushobora kugera kuri dogere Celcius 31 mu Karere ka Nyagatare.

Meteo Rwanda yasabye abaturage gukomeza gukurikira amakuru y’iteganyagihe no kwitwararika cyane mu gihe cy’imvura nyinshi, inkuba ndetse n’umuyaga ukomeye.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere kandi cyavuze ko abaturage bazamenyeshwa igihe haba impinduka ku iteganyagihe.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...