X Dealer asobanura uko abona
ikibazo cye na Muyoboke Alex wamukubitiye urushyi mu Burundi anavuga ko agitekereza
ko yazaregera urwo rugomo yakorewe.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, X
Dealer yavuze ko yagiye ahurira na Muyoboke Alex mu tuntu twinshi, ati "Urumva ibintu
akora nibyo nkora hari nkaho asanga ikiraka nagitwaye akarakara."
Yongeraho ati "Aza avuga ngo
narubatse agasanga ibintu ntaho bihuriye, tugirana ibibazo ariko bishingiye ku
nyungu."
Yatanze urugero rw'aho bigeze guhurira Muyoboke Alex akitwara nabi ku mukire ntanishyurwe.Ngo hari mu gitaramo X Dealer yari yajyanyemo Big Fizzo, Muyoboke Alex yajyanyemo Charly.
Icyo gihe Muyoboke ngo yakomeje
guserera n’uwari wabahaye ikiraka avuga uburyo bafashe nabi umuhanzi we
bamuhaye ubugari bukonje akanaribwa n’imibu.
Umukire byarangiye arakaye
anamusaba ko atakongera kujya kumureba, ahubwo yajya anyuza ibintu byose kuri X Dealer.
Ati "Byari byavuye kuri bya bintu
bye byo gukanga, asanga umuntu akanga ntabwo akangika."
Ibi byarakaje Muyoboke Alex
batangira kujya barebana ay’ingwe.
Ku kuba yarakubiswe urushyi n’uyu
mugabo ati "Urushyi ndumva najya kururegera."
X Dealer yavuze ko inzira yonyine
yatuma ababarira Muyoboke Alex kuri iyi ngingo ari uko yamurega bakaburana.
Indi nzira ikaba ko Muyoboke Alex
na we yatega umusaya X Dealer akumukubira urushyi.
Ati "Nazo ntamuha cyeretse nanjye nimbanza nkamurega cyangwa atege itama mwishyure."Muyoboke Alex aherutse gukubita urushyi X Dealer uvuga ko ashobora kuzamurega kuko afite abatangabuhamya
X Dealer yavuze ko isoko yo kutavuga rumwe na Muyoboke Alex ari uko bagiye bahurira mu bibazo bishingiye ku kazi