Imvano yo kurebana ay’ingwe kwa Muyoboke Alex na X Dealer 'yacapye urushyi'

Imyidagaduro - 12/06/2024 4:44 PM
Share:
Imvano yo kurebana ay’ingwe kwa Muyoboke Alex na X Dealer 'yacapye urushyi'

Muyoboke Alex na Ndagijimana Eric [X Dealer] hamaze igihe humvikana inkuru zo kuba aba bombi batabanye neza barebana ay’ingwe inkomoko ikaba ishingiye ku kuba bakora akazi kamwe.

X Dealer asobanura uko abona ikibazo cye na Muyoboke Alex wamukubitiye urushyi mu Burundi anavuga ko agitekereza ko yazaregera urwo rugomo yakorewe.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, X Dealer yavuze ko yagiye ahurira na Muyoboke Alex mu tuntu twinshi, ati "Urumva ibintu akora nibyo nkora hari nkaho asanga ikiraka nagitwaye akarakara."

Yongeraho ati "Aza avuga ngo narubatse agasanga ibintu ntaho bihuriye, tugirana ibibazo ariko bishingiye ku nyungu."

Yatanze urugero rw'aho bigeze guhurira Muyoboke Alex akitwara nabi ku mukire ntanishyurwe.Ngo hari mu gitaramo X Dealer yari yajyanyemo Big Fizzo, Muyoboke Alex yajyanyemo Charly.

Icyo gihe Muyoboke ngo yakomeje guserera n’uwari wabahaye ikiraka avuga uburyo bafashe nabi umuhanzi we bamuhaye ubugari bukonje akanaribwa n’imibu.

Umukire byarangiye arakaye anamusaba ko atakongera kujya kumureba, ahubwo yajya anyuza ibintu byose kuri X Dealer.

Ati "Byari byavuye kuri bya bintu bye byo gukanga, asanga umuntu akanga ntabwo akangika."

Ibi byarakaje Muyoboke Alex batangira kujya barebana ay’ingwe.

Ku kuba yarakubiswe urushyi n’uyu mugabo ati "Urushyi ndumva najya kururegera."

X Dealer yavuze ko inzira yonyine yatuma ababarira Muyoboke Alex kuri iyi ngingo ari uko yamurega bakaburana.

Indi nzira ikaba ko Muyoboke Alex na we yatega umusaya X Dealer akumukubira urushyi.

Ati "Nazo ntamuha cyeretse nanjye nimbanza nkamurega cyangwa atege itama mwishyure."Muyoboke Alex aherutse gukubita urushyi X Dealer uvuga ko ashobora kuzamurega kuko afite abatangabuhamya X Dealer yavuze ko isoko yo kutavuga rumwe na Muyoboke Alex ari uko bagiye bahurira mu bibazo bishingiye ku kazi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...