Ubwo
yaganiraga na InyaRwanda, Flora Jackson uri mu baramyi bakomeye mu gihugu cy’u
Burundi, yatangaje ko mu buzima busanzwe ari umukobwa ukijijwe, ukunda Imana no
kuyikorera, kandi ukunda kuririmba cyane.
Flora
ubarizwa no mu itsinda ry’abaramyi ryitwa ‘i’Pendo Sound,’ Yavuze ko indirimbo
ye ya mbere yagiye ahagaragara mu 2023, mu gihe ubu amaze gukora izigera kuri
eshatu zirimo iyo yise ‘Mwizigirwa,’ ‘Ndi uwo ndiwe,’ n’iyi nshya yise ‘Muhanyi
w’ubuzima.’
Akomoza
ku butumwa buyikubiyemo yagize ati: “Iyi ndirimbo ni isengesho, aho n’uyumva
wese yakumva asubiye ku birenge by'Umwami kugira ngo amenye kimwe umwami
amuhamagarira gukora n’aho Imana imwerekeza gusumba inzira zacu.”
Yasobanuye ko igitekerezo cyo gukorana na Maya cyaturutse ku kuba yarakuze akunda ibikorwa bye. Ati: “Ni umubyeyi nkunda cyane, nakuze mbona nkumva ndamukunze cyane. Igitekerezo kije niwe waje bwa mbere, ryari iteka cyane gukorana nawe.”
Fabrice & Maya ni
abaramyi b'Abarundi batuye mu Rwanda, bakaba bakunzwe mu ndirimbo zitandukanye
zirimo "Muremyi w'isi" ifatwa nk'ibendera ry'umuziki wabo dore ko
imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni imwe n'igice kuri Youtube,
"Nduwawe", "Mw'Ijuru imbere y'Imana", "Ndi umwana
w'Imana", "Yesu ndagukunze rwose", "Mucunguzi"
n'izindi.
Yasabye abakunzi b’ibihangano bye gukomeza kumushyigikira mu buryo bwose bushoboka, bamusengera, kandi bamuha hafi nk’uko basanzwe babikora. Ati: “Yesu ni Umwami kandi aragaruka vuba, icyo dukora tugikore kare.”
Flora avuga ko yahisemo gukorana na Maya kuko yakuze amukunda
Nyuma y'iyi ndirimbo arateganya gusohora izindi ndirimbo nyinshi zitezweho guhindura ubuzima bwa benshi
Maya wakoranye na Flora akunzwe cyane mu itsinda rya 'Fabrice & Maya'
Ni umuririmbyi w'umuhanga
Flora Jackson ari mu baramyi bakunzwe i Burundi
KANDA
HANO UREBE INDIRIMBO ‘MUHANYI W’UBUZIMA’ YA FLORA JACKSON NA MAYA NZEYIMANA