Imvano y’indirimbo "Laurette" ya Kamaliza yakomowe ku bukwe bw’umubyeyi wa Pastor Barbara Umuhoza

Imyidagaduro - 12/03/2023 12:55 AM
Share:

Umwanditsi:

Imvano y’indirimbo "Laurette" ya Kamaliza yakomowe ku bukwe bw’umubyeyi wa Pastor Barbara Umuhoza

Ni imwe mu ndirimbo zikundwa na benshi ndetse ikagira umwihariko wo kuba yaragwije igikundiro mu bisekuru byose, kuva igihe yagiriye hanze.

Iyo nta yindi ni ‘"Laurette" imwe mu ndirimbo za Mutamuliza Annonciata wamamaye nka Kamaliza mu muziki w’u Rwanda. Ni indirimbo yifashishwa mu birori akenshi bijyanye n’ubukwe mu misango kuko izamura amarangamutima ya benshi barangajwe imbere n’umukobwa uba ugiye gushyingirwa.

Ntabwo amateka y’iyi ndirimbo akunze kuvugwa ndetse benshi bazi ko yaje bya gihanzi, ariko si ko bimeze nk’uko umuhanga mu mateka Imfura Loïc yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze, akemeza ko ari indirimbo yahimbiwe Kantengwa Laurette.

Uyu yari umukobwa w'Umutware watwaye Chefferie ya Bashumba-Nyakare chef Gitambaro Elie, mwene Rukara rwa Kanuma ka Byabagabo wa Ruyenzi rwa Mutaga wa Rutamu rwa Nyiramakende ya Mugunga wa Kibogo cya Ndahiro II Cyamatare Umwami w'u Rwanda (Abanyiginya b'Abagunga).

Nyina wa Kantengwa Laurette yari Kanamugire Domitille wavutse kuri Kabatende mwene Ngamije wa Rudakemwa rwa Sakufi wa Ngomiraronka wa Sharangabo rya Cyilima II Rujugira; Umwami w'u Rwanda (Abanyiginya b'Abasharangabo).

Kantengwa Laurette ni umwe bashinze Umuryango wamenyekanye cyane ku izina rya "Benimpuhwe" mu gihugu cy'u Burundi aho abanyarwanda bari barahungiye.

Uwo muryango bawushinze mu rwego rwo gusigasira umuco gakondo wari utangiye gukendera mu banyarwanda bari mu buhunzi.

Benimpuhwe wari ugizwe n'itorero ryigishaga rikanatoza abahungu guhamiriza by'umwihariko bakigisha cyane abakobwa imbyino gakondo n'imyuga itandukanye y'ubukorikori kugira ngo bazibesheho batandagaye.

Urugamba rwo kubohora igihugu rugitangira mu mwaka w'1990, Kantengwa Laurette yahagurukanye ingoga afatanyije n'abakobwa ndetse n'ababyeyi babarizwaga muri Benimpuhwe maze batanga umusanzu wabo mu kubohora igihugu cyabo kugira ngo abanyarwanda bari ishyanga batahuke mu gihugu cyabo cy'u Rwanda.

Batanze umusanzu wabo, bakora ibitaramo byinshi mu gihugu cy'u Burundi no mu bindi bihugu Abanyarwanda bari barahungiyemo nka RDC, Uganda n’ibindi.

Ibyo babikoraga kandi mu rwego rwo gukusanya amafaranga/inkunga yo gufasha inkotanyi ku rugamba no kubona ingemu z'abagabo n'abasore b'inkotanyi bari ku rugamba.

Nyuma ya Jenoside yakorewe batutsi mu 1994, Kantengwa Laurette yatahutse mu Rwanda maze abona akazi muri Banki ya Kigali (Banque de Kigali).

Nyuma yo gutahuka Rwanda ntibacitse intege kuko biyemeje gukomeza ibikorwa byabo byo gusigasira umuco gakondo ariko by'umwihariko bibanda cyane mu gufasha imfubyi, incike n'abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Se wa Kantengwa Laurette, Chef Gitambaro Elie nawe akimara gutahuka mu Rwanda yabaye umwe mu ba mbere bashinze Umuryango uzwi cyane ku izina ry'Inteko Izirikana.

Uyu muryango ukomeje inshingano zawo kugeza na n'uyu munsi, ugamije kwibutsa abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko, amateka y’u Rwanda no gusigasira umuco nyarwanda mu rwego rwo guhangana n’imico y’ahandi ishaka kuganza umuco n'indangangaciro nyarwanda.

Amakuru avuga ko Kamaliza yanditse indirimbo ‘‘Laurette’’ ayihimbiye Kantengwa Laurette buri bucye akora ubukwe n'umugabo we Barnabé Mpfizi.

Uyu ni umuhungu wa Israël Mpfizi mwene Sebigabiro bya Bandora. Kantengwa Laurette yavutse mu 1951, yitaba Imana mu 2012.

Ni umubyeyi wa Pastor Barbara Umuhoza uzwi cyane mu Rwanda, usanzwe ari umuhuza w’amagambo, umusemuzi mu ndimi zitandukanye, Umunyamakuru kandi akaba umushyushyarugamba (MC).

Barbara ni nyiri Éclat Communications Ltd, iyi ikaba ari sosiyete itanga serivisi mu busemuzi, gutunganya ibintu no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Pastor Barbara Umuhoza avukana kuri uyu mubyeyi n'abandi bana barimo Aggrey Ag ndetse na Patrick Mpfizi.

Mu gitabo cye yise ‘‘Shaped’’ Past Barbara agaruka ku mubyeyi we "

Muri icyo gitabo yamuritse mu 2022, Umuhoza Barbara yagarutse ku buryo ibihe bigoye yanyuzemo mu buzima bitamusenye, ahubwo byamwubatse, ari naho izina "Shaped" yahaye iki gitabo cye cya mbere rikomoka.

Yanditse ahereye ku buto bwe mu Ngagara i Bujumbura mu Burundi aho yavukiye, uburyo yageze muri Uganda, ubuzima yabayemo mu Bwongereza n’uko yageze mu Rwanda.

Uyu mubyeyi w’imyaka 37 afite abana babiri b’abahungu. Amenyerewe cyane mu kiganiro The Barbara Show.

Mu gitabo cye, asobanura ko nubwo babaye mu buzima bw’impunzi mu Burundi, ababyeyi be Mpfizi Barnabé na Kantengwa Laurette bifuzaga ko abana babo bakurana indangagaciro z’ubunyarwanda.

Nyuma y’urugamba rukomeye rwo kubohora igihugu, ababyeyi ba Umuhoza batashye mu rwababyaye, ari nabwo nyina Kantengwa wanaririmbwe muri Laurette ya Kamariza, yabonye akazi muri Banki ya Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na KC2 muri uwo mwaka wa  2022, yavuze ko intimba yo kwakira urupfu rw’umubyeyi we, yayakiriye mu 2020 nyuma y’imyaka umunani agiye.

Ati ‘‘Mu gitabo mvuga ku rupfu rwa Mama wanjye […] yapfuye mu 2012 ubwo nari ntwite inda y’amezi umunani y’umuhungu wanjye ari nawe bucura. Ndibuka ntabwo nigeze ngira igihe cyo kujya mu kiriyo kuko buri wese yarambwiraga ati 'reka kurira kuko utwite'.’’

Arakomeza ati ‘‘Nibazaga byinshi ariko na none ndi mu buribwe bw’uko agiye atabonye umwana wanjye w’imfura muri rusange n’abana banjye bose […] ubwo nandikaga igitabo cyanjye nasubiye muri ibyo bihe. Mu 2020 ni bwo nabashije gukura ikiriyo mu by’ukuri cy’umubyeyi wanjye. Nyuma y’imyaka umunani ni bwo nabashije kurira neza.’’

Inshamake kuri Kamaliza wahimbye Laurette "

Kamaliza yavutse tariki ya 25 Werurwe 1954 ku Mutware Rusingizandekwe Léandre na Mukarushema Bernadette. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 1959 we n’umuryango we bahungiye mu Ngagara i Burundi ari naho yize amashuri abanza. Mu 1968, nyina yitabye Imana bituma se amwohereza kwa mukuru we witwa Ana Mariya Murekeyisoni wari warashakiye muri RDC kuko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina.

Yahise akomerezayo amashuri yisumbuye mu ishuri ry’i Lubumbashi ari nabwo yatangiye kuririmba mu makorali ya Kiliziya Gatolika. Ibikorwa by’umuziki wa Kamaliza ntibyashimishaga nyina wabo Anna Mariya babanaga.

Mu gushaka uburyo yava mu by’umuziki, yashatse kumushyingira atabishaka undi na we ahita asaba uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyasubira i Lubumbashi.

Yaje no guhita abona akazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura. Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi yiyibutsa iby’umuziki no kwifata amajwi kuri cassettes yifashishije radio yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.

Mu 1990 yanogeje umugambi wo kujya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yagiye yitwaje gitari ndetse yaririmbiraga abasirikare bagenzi be mu kubatera akanyabugabo no mu bitaramo by’Itorero Indahemuka yabaga ari mu bahanzi bakunzwe.

Nyuma yo kugera mu gihugu yakomeje umuziki ndetse atangira ibikorwa byo gufasha imfubyi anashinga umuryango yise ‘Girubuntu Kamaliza’ abigiriwemo inama na Nzambazamariya Veneranda wari inshuti ye magara.

Ku wa  5 Ugushyingo 1996, yakoze impanuka ikomeye ubwo yavaga i Burundi aje gusura umuryango we mu Rwanda. Yapfuye afite ipeti rya Sergent.

Kamaliza yahimbiye Kantengwa indirimbo habura umunsi umwe ngo arongorwe

Kantengwa Laurette yari inshuti magara ya Kamaliza. Uyu mubyeyi yitabye Imana mu 2012. Ifoto/ Imfura Loïc

Uhereye iburyo ni Mukarushema Oliva na murumuna we Uwanjye Mariya (bombi ni bakuru ba Kamaliza) mu gitaramo cyo kwibuka uyu muhanzikazi cyabaye mu 2017

Pastor Barbara Umuhoza ni umwe mu bana ba Laurette

REBA KAMALIZA, INDIRIMBO YA KAMALIZA YAMAMAYE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...